Mu nama yahuje impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda hamwe n’abayobozi ba koperative z’abamotari mu mpande zose z’igihugu, abamotari bakanguriwe kwigengesera no gukanura cyane mu rwego rwo kwirinda impanuka, ndetse impuzamashyirahamwe yabo yatangaje umugambi wo gutumiza moto mu Buhinde ikazigurisha abanyamuryango. Abamotari batungwa agatoki ku myitwarire yabo mu muhanda, aho usanga akenshi bivugwa ko aribo bateza […]Irambuye
Bamwe mu bacitse ku icumu batuye mu mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero bubakiwe mu 1999 n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), baratangaza ko inzu bubakiwe bakazijyamo zituzuye zigiye kubagwaho bagasaba ubuyobozi kubasanira cyangwa byashoboka bakubakirwa izindi. Nk’uko aba baturage babisobanura, ngo bagiye bagerwaho n’abayobozi […]Irambuye
Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukuralinda yasabye Leta guhagarika akazi mu gihe kitatwi kuva muri Mutarama 2016 kugira ngo asange umuryango we mu Buholandi nk’uko yabitangarije Umuseke kuri uyu wa kane. Mukurarinda benshi bita Muku, yavuze ko atasezeye ku kazi ahubwo ngo ibyo yakoze ari ugusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Ati “Ibyo […]Irambuye
Mu gihugu ahatandukanye humvikana ibibazo by’umutekano mucye hamwe na hamwe ku mpamvu zitandukanye, ariko muri rusange umabanyarwanda bishimira umutekano bafite kubera inzego zishinzwe kuwurinda. Police y’u Rwanda ishami ryo gukorana n’abaturage kuri uyu wa gatatu bashimangiye ko gukorana n’abaturage aribyo byonyine bitanga umutekano usesuye. Raporo ya Galup 2014 ishyira u Rwanda mu bihugu bitanu bya […]Irambuye
Nta mpfabusa, nta wifashe, nta n’uwatoye ko yanze, niko Abadepite 75 bose mu cyumweru gishize batoye umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda. Uyu ubu wahawe Sena y’u Rwanda. Mu gitondo kuri uyu wa kane tariki 05 Ugushyingo 2015 nibwo Sena iri buteranire gusuzuma uyu mushinga nk’uko bitangazwa n’ubuvugizi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu karere ka Rubavu Umurenge wa Mudende mu kagali ka Gihugwe abavandimwe bo mu muryango batwitse inzu y’umugore uzwi gusa ku izina rya Nyiramana bamushinja ko yaroze mwisengeneza we akahasiga ubuzima. Uyu mugore ubu ari mu maboko ya Police. Bamwe mu batuye aha babwiye Umuseke ko umusore witwa Dukuzumuremyi w’imyaka 18 yitabye Imana […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Umuryango Never Again Rwanda wakoresheje ikiganiro nyunguranabitekerezo cyo kwerekana ubushakashatsi wakoze ku byerekeranye n’ubwoko bw’ibikomere Abanyarwanda bahuye nabyo ndetse n’icyakorwa ngo byomorwe. Prof Nason Munyandamutsa ukuriye uyu muryango yavuze umwaka wa 1994 uzaba ifatiro ry’amateka y’u Rwanda, abazavuka bose bakazajya bavuga ngo mbere cyangwa nyuma ya Jenoside habaye iki cyangwa kiriya. Prof Munyandamutsa yabivugaga ashingiye […]Irambuye
Mu gihe rwitegura gufunga imiryango burundu, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania rwamaze gutangaza ko tariki 14 Ukuboza aribwo ruzasomera rimwe imyanzuro ku bujurire mu manza z’abantu batandatu rwari rusigaranye. Muri abo batandatu bategereje imyanzuro ya nyuma y’ubujurire harimo umugore wa mbere waburanishijwe na TPIR Pauline Nyiramasuhuko w’imyaka 69 wigeze kuba […]Irambuye
Polisi mu karere ka Muhanga yihanagirije abatwara ibinyabiziga ko barushaho kwitwararika birinda kunywa inzoga cyane cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yegereje. Mu nama yahuje Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Muhanga, n’abashoferi bakorera hirya no hino mu turere dutandukanye, Senior Superitendat MUHETO Francis, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, yagarutse ku myitwarire ya […]Irambuye
Kuwa mbere, The Rockefeller Foundation yatoranyije Dr Donald Kaberuka ngo ajye mu nama y’abagenzuzi (board of trustees) bakuru b’iki kigo. The Rockefeller Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta uri mu ya mbere ikomeye cyane ku isi kandi ifite imari nini cyane. Inama y’abagenzuzi bakuru ba The Rockefeller Foundation iba igizwe n’abantu 14 bagenzura; gutera inkunga, […]Irambuye