Digiqole ad

Mu Mujyi wa Kayonza hagiye gusengwa inzu 30 zubatswe bitemewe n’amategeko

 Mu Mujyi wa Kayonza hagiye gusengwa inzu 30 zubatswe bitemewe n’amategeko

Umujyi wa Kayonza (Photo:Newtimes).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba bwafashe umwanzuro wo gusenya inzu zigera kuri 30 zubatswe mu Mujyi w’Akarere mu buryo butemewe n’amategeko; ba nyiri izi nzu bavuga ko babajwe n’uyu mwanzuro kuko ngo bazubatse zibahenze kandi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubireba.

Umujyi wa Kayonza (Photo:Newtimes).
Umujyi wa Kayonza (Photo:Newtimes).

Amakuru aturuka mu ishami ry’imiturire mu Karere ka Kayonza avuga ko inzu zubatse mu kajagari zabaruwe zirenga 40, ariko ngo zimwe banyirazo bamaze kuburirwa barazisenya. Kugeza ubu inzu zigera kuri 30 nizo ngo zigomba gusenywa, 10 muri zo zikaba zari zaruzuye ndetse na banyirazo bazibamo, izindi ngo ziracyubakwa.

Bamwe mu basabwa gusenya bavuga ko ari igihombo kuri bo kuko bakoresheje amafaranga menshi bubaka; bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kureba ikindi bwabakorera kitari ukubashyira muri icyo gihombo.

Umwe muri ba nyiri izi nzu waganiriye n’UM– USEKE ariko utifuje ko amazina ye atangaza yagize ati “Birambabaje cyane, nkamwe mugerageza kubona abo bayobozi mwababwiye bakatubabarira n’ubundi ko tujya kubaka twubatse bareba, none inzu tumaze iminsi tubamo ngo bagiye kuzisenya?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatovu, mu Murenge wa Mukarange SEBINEZA Kiyonga avuga ko hari abaturagre bananiza ubuyobozi bakanga gukurikiza amabwiriza y’imyubakire. Ariko, akanemeza ko bamwe mu bayobozi bagenzi be usanga nabo babigiramo uruhare.

Yagize ati “Ntabwo navuga ko bidahari (kureebeera abubaka mu kajagari) ariko cyane cyane abo mu midugudu (abayobozi) ntibakunda no gutanga nayo makuru ngo tubizamure.”

Kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’UbURASIRAZUBA Madame Uwamaliya Odette avuga ko abaturage bagomba kubaka bakurikije igishushanyo mbonera cy’Umujyi, ndetse akavuga ko aho bigeze, Umuyobozi uzafatwa yakingiye ikibaba umuturage uzaba yubatse mu kajagari nawe azajya abiryozwa.

Yagize ati “Nge nasaba ko ingaruka zitazajya ziba ku muturage gusa, n’umuyobozi uba waramurebereye akora amakosa nawe agomba kuzajya afatirwa icyemezo.”

Umujyi wa Kayonza, ni umwe mu mijyi mike iri gukura vuba bitewe n’urujya n’uruza rw’Abantu bawugendamo, bamwe mubawutuye bakunze kugaragaza ko igishushanyo mbonera cyakorewe uwo mujyi kitajyanye n’ubushobozi bwawo, bagasaba ko hatekerezwa ubundi buryo butabangamiye iterambere ry’umujyi ariko nanone abadafite ubushobozi buhambaye ntibaterwe utwatsi.

Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kayonza abaturage bavuga ko kitajyanye n'ubushobozi bwabo.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kayonza abaturage bavuga ko kitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish