Darfur: Ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage ibigo bibiri by’urubyiruko
Abaturage bo mu duce twa Hassa Hissa na Hamadia mu ntara ya Darfur muri Sudan bishimiye ko ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt42 ziri yo mu butumwa bw’amahoro kuri uyu wa mbere zabagejejeho inyubako z’ibigo bibiri by’urubyiruko zabubakiye. Umuyobozi w’urubyiruko rwaho yavuze ko ari igikorwa cyo kwishimira cyane kizagira akamaro mu buzima bwabo.
Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko ibi bigo bizagira akamaro ku rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa. Ngo ni ibigo bishobora kwakira abantu magana abiri icya rimwe.
Uyu ni umushinga w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMID) wo guteza imbere urubyiryko. Utu duce twa Hassa Hissa na Hamadia twiganjemo cyane abantu bahunze bava mu byabo imbere muri Sudan.
Umuyobozi w’ingabo za UNAMID muri ako gace Brig Gen George Rwigamba yashimiye ingabo z’u Rwanda kubaha isezerano zari zatanze ryo kubaka ibi bigo.
Brig Gen Rwigamba yashimiye kandi abaturage b’aha ubufatanye bagirana ndetse abasezeranya ko n’izindi ngabo z’u Rwanda zizaza aha zizahakora ibikorwa nk’ibi.
Lt Col Venant Bizimungu uyobora ingabo z’u Rwanda ziri muri Rwanbatt42 ari nazo zubatse ibi bigo ashimira umuganda watanzwe n’abaturage mu kubaka aya mazu kandi abasezeranya ko bazakomeza gufatanya no mu bindi.
Mu gihe gishize, bamwe mu basirikare b’u Rwanda bavuye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Darfur baganiriye n’Umuseke bavuga ko imibanire y’ingabo z’u Rwanda n’abaturage iba yifashe neza cyane kugeza ubwo hari bamwe mu ba Sudan bise amazina y’ikinyarwanda abana babo nka ‘Nshuti.’
Izi ngabo zibarinda ahanini ibitero by’aba Janjaweed igizwe n’imiryango y’abarabu baba bashaka kugirira nabi imiryango y’abanyasudan b’abirabura bakiba muri Sudan.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mukomereze aho ngabo zacu.
Africa itagengwa nasisi wenyewe. big up
Comments are closed.