Digiqole ad

Kanyinya: BNR yahaye abirukanywe Tanzania Frw 150 000 buri muryango

 Kanyinya: BNR yahaye abirukanywe Tanzania Frw 150 000 buri muryango

Abakozi ba BNR bayobowe na John Rwangombwa mu ifoto n’imiryango bafashije (Photo: Internet).

Mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, Abakozi ba Banki Nkuru y’igihugu (BNR) bashyikirije imiryango 10 y’abirukanywe muri Tanzania yatujwe mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’amafaranga ibihumbi 150 kuri buri muryango.

Abakozi ba BNR bayobowe na John Rwangombwa mu ifoto n'imiryango bafashije (Photo: Internet).
Abakozi ba BNR bayobowe na John Rwangombwa mu ifoto n’imiryango bafashije (Photo: Internet).

Mu bikoresho iyo miryango yagenewe harimo ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda; imifariso yo kuryamira, utubati, n’ibiribwa, naho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 bahawe, yanyujijwe kuri Konti buri muryango wafunguriwe muri Koperative yo kubitsa no kugurizanya ‘SACCO’.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda; John Rwangombwa wari uyoboye abakozi ba BNR muri iki gikorwa yavuze ko nubwo iyi miryango yubakiwe na Leta, ikeneye n’inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho binyuranye.

Yagize ati “…byabaye ngombwa ko tubaha umusanzu wo gutangira ubuzima n’urugero rwo kwizigamira buri muryango tuwufunguriza Konti muri SACCO ya hano dushyiraho ibihumbi 150…ibyo ufite byakugoraga n’ubundi wari uriho ubifite, aya mafaranga muyakoreshe mu buryo bubateza imbere mu gihe kirekire, atari ibintu by’ako kanya.”

Uwitwa Nsengumuremyi Elias wavuze mu izina ry’iyi miryango yagenewe inkunga yizeje abakozi ba BNR kuzazirikana iki gikorwa, ndetse bagashyira mu bikorwa inama babahaye zo kuzabyaza umusaruro iyi nkunga y’amafaranga bahawe.

Yagize ati “Iyi nkunga muduhaye mutweretse ko dukwiye gukora; mbyeretse Imana uko yabahaye uyu mutima wo gufasha natwe igomba kuduha amahirwe yo gukora tugakoresha iyi nkunga tukayibyaza umusaruro.”

Mugenzi we witwa Nyirahabimana Jeanette wari utunzwe no guca incuro mu baturanyi be kugira ngo abashe kubona igitunga abana be batanu, yabwiye Umuseke ko adashidikanya ko iyi nkunga y’amafaranga ari yo igiye gutuma aca ukubiri no kujya gukorera abandi.

Ati “Guhera uyu munsi nta gushidikanya ikibazo kirakemutse; ubu ni bwo tubonye umusingi; najye ngiye kureba utuntu nacuruza uko twaba tumeze kose ndizera ko tuzajya tumfasha kubona icyo kurya.”

Abakozi ba BNR kandi bizeje iyi miryango bagiye kwisuganya bagashaka uko izi nzu bubakiwe na Leta zazashyirwaho imireko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • BNR igize neza cyane !!!

Comments are closed.

en_USEnglish