Urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe gukoreshwa mu Rwanda ndetse gihanirwa n’amategeko ku ugifatanywe agicuruza, akinywa cyangwa agikwirakwiza. Urubyiruko kuva ku myaka 15,16 muri iki gihe nirwo rugeramiwe no kurukoresha, ingaruka zarwo buri wese mukuru arazizi. Gusa mu Rwanda birazwi ko hari abarunywa, nubwo bwose bitemewe ndetse Police idasiba kwerekana abo yarufatanye, ariko i Kigali hari uduce […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko hakiri ikizere ko izakoreshwa, abaturage batuye mu bice bya Rebero, Murambi, Karembure na Nyanza bo baracyari mu bibazo byo gutega imodoka kuko bibasaba gutega kabiri bavuye mu mujyi, kandi nyamara amabwiriza RURA yahaye kompanyi zitwara abagenzi ni uko imodoka zizamuka zikagera muri iriya gare ubu idakoreshwa kandi yaruzuye itwaye […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu murenge wa Remera akarere ka Gatsibo haravugwa umwana w’umusore wishe nyina wabo amuziza imitungo aho yasabaga ingarigari ya nyina ku masambu y’iwabo, yabishwaniyemo na nyina wabo birangira amwishe nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda muri iyi Ntara, wasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo gushaka kwihanira kandi hari amategeko abarengera. Uyu musore utarageza […]Irambuye
*Arashaka ko reference z’urubanza rwa Bagosora yasabye bazimushyirira mu cyongereza *Arasaba kandi ko inyandiko zimwe zavuye muri Danemark nazo bazishyira mu Kinyarwanda *Ngo arashaka na attestation de décès z’abo bamushinja kwica muri Jenoside!! Amagambo yiswe agashinyaguro mu rukiko *Arashinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi 50 000 ku musozi wa Kabuye ku Gisagara Ashize amanga ubona nta […]Irambuye
Mu gihe Isi yitegura umunsi Mpuzamahanga guha agaciro abazize icyaha cya Jenoside no kwirinda ko icyo cyaha cyakongera kuba uzaba ku itariki 09 Ukuboza, umuryango ‘Ibuka’ uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda usanga umunsi nk’uyu ukwiye kwibutsa amahanga inshingano mu kurwanya Jenoside, kandi ibihugu bitagaragaza ubushake mu gufata abakekwaho icyo cyaha bigahwiturwa. Ahishakiye […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuwa gatanu ushize, ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA bitunguranye cyakoze umukwabu wo gufata imodoka zitendeka abagenzi. Imodoka za Royal Express zafashwe zatendetse abagenzi benshi bagenda bahagaze. Izindi zitafashwe nazo ngo si shyashya kandi iyi gahunda izakomeza. Ni igikorwa cyashimishije cyane n’abagenzi ku mihanda ya Rwandex ugana Remera […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rwitegura inama Nyafurika iziga ku burenganzira bwa muntu, Demokarasi n’imiyoborere kuva kuwa mbere tariki 7-8 Ukuboza, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) yatangaje ko intambwe u Rwanda rwateye muri Politiki yatumye buri munyarwanda wese cyane cyane abagore bayitinyaga nabo bayiyumvamo. Iyi nama Nyafurika yabanjirijwe n’ihuriro ry’urubyiruko ryatangiye kuri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa nta shingiro bufite rutegeka ko bakomeza kuburana bari hamwe. Col Tom Byabagamba ukibarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), areganywa na Brig Gen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara. Bari bajuririye […]Irambuye
Bamwe mu bagabo baganiriye n’Umuseke bo mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Kinihira bavuga ko iyo abagore babo babonye umushahara bakuye mu gusarura icyayi batangira kwikundanira n’abasore, bavuga ngo bamwe bagakubitwa. Uku kuvogerwa kw’abagore babo kandi ngo bo babibona nk’ihohoterwa. Kuri uyu wa kane ubwo muri aka gace hatangizwaga iminsi 16 yo kwamagana ihohorerwa […]Irambuye
*Miliyari imwe y’abantu ifite ubumuga Kuri uyu wa 03 Ukuboza Isi yose irafatanya n’abafite ubumuga kuganira no kuzirikana ku mbogamizi bagihura nazo mu buzima bwabo zituma batabasha gukora ibyo bashaka no kugera aho bashaka mu buryo buboroheye. Inyubako nyinshi ku isi no mu Rwanda ziracyabangamiye abamugaye kubasha kugera aho bifuza byoroshye. Mu rwego rwo gukebura […]Irambuye