Digiqole ad

Hasigaye iminsi 15 ngo imodoka zitwara abagenzi zibe zifite ‘Speed controller’

 Hasigaye iminsi 15 ngo imodoka zitwara abagenzi zibe zifite ‘Speed controller’

Police y’u Rwanda yatangaje ko ku gihe cyatanzwe hasigaye iminsi 15 gusa ngo imodoka zitwara abagenzi muri rusange ngo zibe zashyizwemo utwuma turinganiza umuvuduko. Ibi ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iteka rya Perezida wa Republika ryo muri Gashyantare uyu mwaka hagamijwe gukumira impanuka zo ku mihanda zitwara ubuzima bw’abantu.

Imodoka zitwara abagenzi ntizizongera kurenza 60Km/h
Imodoka zitwara abagenzi ntizizongera kurenza 60Km/h

Umuyobozi w’uru rugaga rw’abakora umwuga wo gutwara abantu, Olivier Nizeyimana akaba n’umuyobozi wa Volcano Express, yavuze ko kompanyi zitwara abantu zatangiye gushyira turiya twuma mu modoka zikoresha.
Iki gikorwa ngo kirareba imodoka 1500 zibarizwa muri uru rugaga.

Nizeyimana ati “Kugeza ubu, kompanyi ebyiri zonyine nizo zimaze kurangiza iki gikorwa ku modoka zayo, izo ni Citi Express na Capital Tours Express: Citi Express ifite imodoka 23, Capital ifite 27.”

Kompanyi zose zirebwa na ririya teka zigomba gushyira mu modoka zazo turiya twuma bitarenze tariki15 Ukuboza 2015.

Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, RURA n’amashyirahamwe y’abatwara abagenzi nibo bahuye bemeza iriya taliki, no gushyira akuma (speed controller) mu modoka gatuma itarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha (60Km/h).

Spt Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko nyuma y’iyi taliki, imodoka zidafite kariya kuma zishobora kuzatangira guhanwa.

Yemeza ko ubu Polisi iri gukora ubukangurambaga mu bafite izi modoka ngo babikore mbere y’uko bafatirwa ingamba.

Spt Ndushabandi ati “Turashaka ko urugaga ari rwo rufata iya mbere mu kubwira abarugize mbere y’uko dufatira ingamba abatazabishyira mu bikorwa.
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibi bije kwica Business nyine nkuko biri kugenda.
    Dufite ibihumbi by’abapolisi kuki badakoreshwa mu kurinda impanuka???

  • Nibyiza Ko Ubuzima Bwubahwa Mbere Yabyose,ariko Rero Barakabije Cyane.60km/h Nukuvuga Ko Umuntu Ugiye Butare Azajya Amara Amasaha4munzira!!Nukwica Business,ubwo Rusizi N’umunsi Wose! Nibura80km/h. Sibyo Rwose.Abifite Bajye Bakoresha Indege Rusizi Na Rubavu

Comments are closed.

en_USEnglish