Digiqole ad

Paris: Gahunda z’u Rwanda zose zizirikana ibidukikije – Min.Biruta

 Paris: Gahunda z’u Rwanda zose zizirikana ibidukikije – Min.Biruta

Minisitiri Vincent Biruta muri ibi biganiro.

Mu nama mpuzamahanga igamije gushakira umuti ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe irimo kubera i Paris mu Bufaransa, Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yagaragarije isi ko u Rwanda muri gahunda zarwo z’iterambere zose rudasiga inyuma ibidukikije.

Minisitiri Vincent Biruta muri ibi biganiro.
Minisitiri Vincent Biruta muri ibi biganiro.

Mu biganiro ku mushinga mwiza uba wemerewe inkunga n’ikigega mpuzamahanga kigamije kurengera ibidukikije “Green Climate Fund (GCF)”; Minisitiri yagaragaje bimwe mubyo Leta irimo gukora nyuma yo gushyiraho nayo ikigega kirengera ibidukikije.

Aha Minisitiri Biruta yashimiye ikigega GCF kuba yarakiriye u Rwanda ku mugaragaro muri uyu mwaka, bituma ubu narwo rushobora kubona inkunga muri icyo kigega ku mishinga igamije gusigasira ibidukikije.

Minisitiri yagaragaje ko ubu u Rwanda rufite uruganda rw’amashanyarazi rukoresha imirasire y’izuba. Uru rwubatse mu Karere ka Rwamagana, rukaba rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 8,5.

U Rwanda kwakirwa muri kiriya kigega ngo bigaragaza ko Isi ishyigikiye gahunda yo gushyira ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu mutima w’iterambere ry’u Rwanda.

Ati “…Tuzi imbogamizi zacu. Tuzi icyo dushaka kandi dufite imikoranire izadufasha kubigeraho.”

Min.Biruta yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yiswe “Green Growth Strategy” yahujwe na gahunda n’ibikorwa byose biteganyijwe muri Gahunda y’imbatura-bukungu (EDPR), ndetse n’icyerekezo 2020.

Yagaragaje kandi ko ubu u Rwanda rwashyizeho ikigega ‘Green Fund Rwanda’ gifite Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika; Ndetse ngo kimaze kwemera imishinga igera kuri 30 igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagaragaje kandi ko ubu u Rwanda rwashyizeho ikigega ‘Green Fund Rwanda’ gifite Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika; Ndetse ngo kimaze kwemera imishinga igera kuri 30 igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Dufite icyerekezo, amategeko na gahunda. Intambwe ikurikira ni ukubishyira mu bikorwa.”

Min. Biruta akaba yavuze ko u Rwanda rurimo gutegura umushinga ruzashyikiriza iki kigega, uri mu rwego rwo gufasha abatuye icyaro kudakoresha ibintu bihumanya ikirere cyane.

Biruta yasabye ko ishoramari ikigega GCF gikora ryajya rinyura mu mishinga iyoborwa n’ibigo bisanzwe bifite mu nshingano gukorera abaturage, kugira ngo iyo mishinga igirire akamaro abturage koko, kandi yubake ubudahangarwa bw’ibidukikije/ikirere.

Ati “Inararibonye yacu igaragaza ko udakoresheje ubwo buryo mu ngufu z’amashanyarazi, kurwanya ubukene, kurengera ibidukikije n’ikirere bitagera ku ntego.

Tugomba kubaka imikoranire ihuriweho na Leta, abikorera, Sosiyete Sicile n’abaturage dukorera.”

Minisitiri Biruta yibukije ko Isi yose ifite inshingano mu kurinda ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu nyungu z’abatuye Isi.

Akavuga ko hakenewe icyerekezo, amategeko, igenamigambi na gahunda bihuriweho n’amahanga kandi bigashyirwa mu bikorwa neza, ubu ngo nibwo buryo bwonyine bwo kugera ku ntego yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Muzatwereke uko Nyabugogo isingaye ingana.

  • twita ku bidukikije kandi neza nubwo inzira ikiri ndende tuzakomezaho

Comments are closed.

en_USEnglish