Mu gihe inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima zishishikariza abagabo kuba hafi y’abagore babo igihe bagiye kubyara, bamwe mu batuye mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko abagabo kubaba hafi bagiye kubyara bituma bigenda neza. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu bagore b’i Nyamasheke, bavuga ko kuba hari abagabo batubahiriza izi nama biterwa […]Irambuye
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubare uhora uzamuka y’abatishoboye basaba basaba Leta kubakirwa, ngo abantu bose baguze amazu Leta yari yubakiye abatishoboye bagiye kuyamburwa yongere ahabwe abandi batishoboye noneho bashaka kuyabamo. Minisiteri Francis Kaboneka ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ibibazo […]Irambuye
Mu Murenge wa Kigina, mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, haravugwa ruswa mu kubona inguzanyo ya VUP aho bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Rwanteru, batubwiye ko bemezwa na komite y’umurenge ibishinzwe, nyuma ngo hakaza abandi babasaba Ruswa kugira ngo imishinga yabo igezwe muri SACCO bahabwe inguzanyo. Aba baturage barashyira mu majwi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu ishuri ryigisha amategeko rya ‘ILPD’, i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo hateraniye abacungagereza 30 bigishwa uburyo bwo kugenza ibyaha bikorerwa muri gereza. Ubusanzwe, umuyobozi wa gereza mu nshingano ze harimo gufasha imfungwa n’abagororwa kurangiza ibihano, ndetse no kubigisha uburyo barangiza ibihano bakatiwe hari icyo biyunguye. Nubwo muri gereza haba harimo imfungwa […]Irambuye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka kuri uyu wa kane yasobanuriye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu iby’ibibazo byavuzwe muri raporo ya komisiyo y’uburenganzibwamuntu bireba iyi minisiteri. Ibibazo yavuzeho cyane ni ibijyanye n’irangizwa ry’imanza n’iby’akarengane, gusa ibi avuga ko akenshi bihita bikosorwa. Hon Francis Kaboneka mu by’irangizwa ry’imanza ariho biba birebire kuko ngo hari ubwo imyanzuro […]Irambuye
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kuri uyu gatatu tariki yaganiriye n’abafatanyabikorwa bayo ku bikorwa bizaranga icyunamo no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, havuzwe ko mu kwibuka hazibandwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ububi bwayo. Muri uyu mwaka gahunda yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 ibiganiro bizajya byibanda ku kwigisha […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana bamwe mu baturage barashinja abayobozi b’inzego z’ibanze kubaka ruswa muri gahunda ya ‘Gira inka’, ibi ngo bigatuma izo nka zihabwa abishoboye aho guhabwa abakene zagenewe. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga koi bi bitari bubizi, ko bugiye kubikurikirana abagaragaweho ayo makosa bagahanwa. Kugira ngo umuturage yorozwe inka […]Irambuye
Ibicurane ni indwara Abanyarwanda benshi bafata nk’iyoroshye ndetse bamwe na bamwe ntibitabira kuyivuza uko bikwiye nyamara ari indwara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu cyane ku bana, abantu bari muzabukuru, ndetse no ku bantu barwaye indwara zikomeye nk’Umutima nk’uko inzego z’ubuzima mu Rwanda zibivuga. Kuri iri uyu wa gatatu tariki 09 Werurwe, mu Rwanda hateraniye […]Irambuye
Ndahiro Isaac Iranzi umwana wavukanye indwara idasanzwe ya Exstrophy of cloaca akajya kuvurirwa mu Buhinde. Yari amaze umwaka n’igice ‘rendez-vous’ yahawe yo kugaruka ngo abagwe yararenze kuko umuryango we wabuze ticket y’indege. Inkuru nziza ubu ni uko ubu umugiraneza utifuje gutangazwa yageneye uyu muryango 3 000$ (hafi 2 300 000Rwf) y’itike y’indege yaburaga. Ibyishimo n’ikizere […]Irambuye
*Ibitaro bya Butaro ubu bifite abarwayi 1 300 barwaye Cancer *Abenshi ni abagore barwaye cancer y’ibere n’inkondo y’umura *Cancer y’ibere yihariye 1/2 cya Cancer zindi, ariko iravurwa igakira *Ku bitaro bya Butaro bamaze gusuzuma abantu 5 000 mu myaka ine *Abarwaye Cancer bavurirwa ubuntu i Butaro Ibitaro bya Butaro ni umwihariko ku ndwara za Cancer […]Irambuye