Digiqole ad

Iranzi, wari warabuze uko ajya kwivuza umugiraneza yamugeneye 3 000$

 Iranzi, wari warabuze uko ajya kwivuza umugiraneza yamugeneye 3 000$

Ndahiro Isaac Iranzi umwana wavukanye indwara idasanzwe ya Exstrophy of cloaca akajya kuvurirwa mu Buhinde. Yari amaze umwaka n’igice ‘rendez-vous’ yahawe yo kugaruka ngo abagwe yararenze kuko umuryango we wabuze ticket y’indege. Inkuru nziza ubu ni uko ubu umugiraneza utifuje gutangazwa yageneye uyu muryango 3 000$ (hafi 2 300 000Rwf) y’itike y’indege yaburaga. Ibyishimo n’ikizere ni byinshi ko Iranzi agiye gukira.

Ubu hari ikizere ko Isaac Iranzi agiye kuvurwa kuko umugiraneza yabahaye 3 000$
Ubu hari ikizere ko Isaac Iranzi agiye kuvurwa kuko umugiraneza yabahaye 3 000$

Liliane Mbabazi umubyeyi wa Isaac Iranzi yari yarabwiye Umuseke iki kibazo bafite cyo kubura ticket y’indege ibasubizayo kuko ubundi bufasha bwose bwo kumuvura Minisiteri y’ubuzima yemeye kubumwishyurira.

Mbabazi avuga ko nyuma y’inkuru yamusabiraga ubufasha umwana we yaciye k’Umuseke yagiye abona ubufasha bunyuranye ndetse n’amafaranga baguze Visa ari ayo bahawe n’abagiraneza, ariko ngo yari atarabona amafaranga y’itike y’indege ngo asubize umwana we mu Buhinde kubagwa.

Ati “Nagiye mbona ubufasha bunyuranye yaba mu buryo bw’amafaranga, amasengesho ndetse hari n’abampamagaye bampumuriza. Ariko ubu hari umuntu kuwa mbere waje kudusura, kuwa kabiri (08 Werurwe 2016) aduha ibihumbi bitatu by’amadorari. Nubwo ntazi niba azavamo ticket n’ibizadutunga mu Buhinde ariko simbyitayeho icyo nizeye ni uko azatugeza kwa muganga umwana wanjye akavurwa.

Avuga ko icyari kimuhangayikishije ari ukugeza umwana kwa muganga kuko ngo uko agenda akura atabazwe bimwongerera ibyago byo kutazakira iyi ndwara.

Mbabazi avuga ko nyuma yo kubona ubu bufasha yahise amenyesha ibitaro byo mu buhinde bivura umwana we ngo byongere bimuhe gahunda kuko igihe bari bamuhaye cyarenze.

Kubera uburemere bw’uburwayi bw’uyu mwana, n’ubushobozi bucye bw’ababyeyi be ubuvuzi bwose azakorerwa Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yarabwishingiye, ariko ababyeyi be bakaba bagomba kwirwanaho ku bindi.

Exstrophy of cloaca ni indwara idasanzwe umwana avukana ibice bimwe byo munda biri hanze.

Iranzi yavutse amara n’impyiko biri hanze, ndetse n’imyanya myibarukiro ye imanyuyemo ibice bibiri.

Ikizere ubu ni cyose kuri Liliane Mbabazi ko umwana we agiye kuvurwa agakira.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Yooooooo Imana ishimwe kandi uwo mugira neza imusubirize karindwi aho avanye

  • Azivuriza nuwuhe mujyi, kubihe bitaro? Kuko mubuhinde haba abanyarwanda kandi bamufasha, bibaye bwiza mwahatubwira.
    Murakoze cyane .

  • Uyu mwana ari kuvurirwa muri NARAYANA hospital mu mujyi wa Bangalore.

  • In the name of the father of the son and the holy spirit azakira. muzatubwire uko bizagenda wenda muzaduhe namafoto yakize. Amasengesho ni yose.

Comments are closed.

en_USEnglish