Digiqole ad

Cancer y’ibere niyo benshi bari kwivuza i Butaro muri Burera

 Cancer y’ibere niyo benshi bari kwivuza i Butaro muri Burera

*Ibitaro bya Butaro ubu bifite abarwayi 1 300 barwaye Cancer
*Abenshi ni abagore barwaye cancer y’ibere n’inkondo y’umura
*Cancer y’ibere yihariye 1/2 cya Cancer zindi, ariko iravurwa igakira
*Ku bitaro bya Butaro bamaze gusuzuma abantu 5 000 mu myaka ine
*Abarwaye Cancer bavurirwa ubuntu i Butaro

Ibitaro bya Butaro ni umwihariko ku ndwara za Cancer zitandukanye, biherereye mu cyaro cyo mu karere ka Burera mu Majyaruguru. Aha iyo bagusanzemo Cancer uri umunyarwanda bakuvurira Ubuntu, mu barwayi 1 300 bahari ubu abenshi ni abagore, bari kwivuza cancer y’ibere na cancer y’inkondo y’umura. Ikizere kuri bamwe ni kinshi ko bazakira, iyo cancer zabo zabonetse kare.

Dr. Mpunga Tharcisse uyobora ibitaro bya Butaro avuga ku ndwara ya Cancer n'uko bayivura
Dr. Mpunga Tharcisse uyobora ibitaro bya Butaro avuga ku ndwara ya Cancer n’uko bayivura

Dr Mpunga Tharcisse umuyobozi w’ibi bitaro bya Butaro avuga ko izi cancer zombi ari zo bahura nazo kenshi n’ubwo ngo banavura n’andi moko amwe n’amwe ya za cancer babasha gupima.

Dr Mpunga ati “Abarwayi bagana ibi bitaro bagenda biyongera, abakuru n’abana. Abana bakunze kuba bafite cancer z’amaraso abakuru cancer y’inkondo y’umura n’iy’ibere. Ariko hari n’izindi tugenda tubona mu bushobozi buhari bwo kuzipima.”

Cancer y’ibere yihariye 1/2 cy’izindi cancer bavura, ku murwayi wisuzumishije kare bakayibona ngo baramuvura agakira neza. Ariko uwo ibonetse bitinze cyane iramuhitana.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 1,7 ku Isi barwaye iyi cancer y’ibere, naho abagore bagera ku 522 000 yarabishe.

Naho cancer y’inkondo y’umura ngo ni iya gatatu muri cancer zifata abagore ikaba mu zica benshi kurusha izindi cancer zose.

 

Cancer y’ibere iterwa n’iki?

Iri ni ibere rirwaye Cancer twasanze hashize iminsi micye bavanye ku murwayi
Iri ni ibere rirwaye Cancer twasanze hashize iminsi micye bavanye ku murwayi

*Kuyikomora mu miryango: 5% kugeza ku 10% by’abarwayi ba cancer ngo baba barayikomoye ku babyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango.

*Kwambara amasutiye (soutien-gorge) ahambiriye cyane amabere : Abahanga bo muri sosiyete ya 23andMe mu bijyanye na ‘genomics and biotechnology’ bavuga ko kwihata kwambara isutiye ifashe cyane bishobora gutera utubyimba (tumors) mu mabere bikaba byatera cancer y’ibere.

Muri USA bakoze ubushakashatsi ku bagore 16 000 basanga nibura babiri kuri barindwi bafite ubusembwa bwa SNPs bushobora kubatera cyangwa bwabateye Cancer y’ibere biturutse ku ngano y’amabere yahinduwe n’amasutiye (soutien-gorge) bambara.

*Inzoga, n’ibiryo birimo acide gras trans:  Kunywa inzoga nyinshi no kurya ibiryo byo mu nganda nka za biscuits, imigati n’ibindi birimo acide gras trans biri mu byongera indwara ya cancer y’ibere.

*Izabukuru : Abantu bageze mu zabukru na bo ibyago byo kurwara Cancer biriyongera cyane cyane kuva ku myaka 65 y’amavuko.

*Iyo imisemburo ya Estrogen yabaye myinshi mu mubiri:  Ubusanzwe iyi misemburo ni iy’abagore uretse ko n’abagabo bayigira ku rugero rwo hasi. Iyo habayeho ikibazo gituma yiyongera ibyago byo kurwara cancer y’amabere nabyo biriyongera.

Nubwo abantu bakunze kumva ko iyi ari indwara y’abagore gusa ngo abagabo nabo bashobora gufatwa n’indwara ya kanseri y’ibere kuko ku barwaye iyi cancer ngo 1% baba ari abagabo.

 

Cancer y’inkondo y’umura yo iterwa niki?

Inyama bavanye ku muntu bari gusuzuma Cancer
Inyama bavanye ku muntu bari gusuzuma Cancer

Bivugwa ko abantu 530 000 bashya bandura iyi kanseri ku isi buri mwaka naho hafi 275 000 bapfa ibishe nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2008 ibigaragaza.

Iterwa n’uruhurirane rw’ibintu byinshi, ku isonga ni agakoko(virusi) kitwa HPV kandurira mu mibonano mpuzabitsina hakiyongeraho kuba ufite bimwe mu bituma wakwandura, abafite ibyago byo kuyandura ni bande?

Icya mbere ni ugutangira imibonano mpuzabitsina ku mukobwa akiri muto: Abakobwa bakora imibonano ya mbere hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 20 ibyago byo kwandura iyo kanseri byikuba rimwe n’igice (1.5) naho abayitangira bafite munsi ya 18 ibyago byikuba kabiri.

Kuryamana n’abantu benshi batandukanye: ibyago byikuba kabiri iyo umukobwa abonanye n’abahungu babiri, bikikuba gatatu mu gihe abonanye n’abahungu batandatu, gutyo gutyo…

Undi ufite ibyago byo kurwara iyi cancer ni uwigeze kurwara indwara zindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka mburugu, imitezi…

Hari kandi bushakashatsi buvuga ko kubyara ukiri muto (munsi ya 20) ndetse no kubyara abana benshi byongera ibyago byo kwandura iyi kanseri.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko ubukene bwongera ibyago byo kwandura iyi cancer kuko nko muri USA kuva mu 1988 kugeza 1992 iyi kanseri yari yiganje mu bagore bakomokaga mu bice bikennye cyane.

Urubuga uptodate.com rutanga amakuru y’ubuvuzi ruvuga ko iyi kanseri mu bagabo bakebwe batayikwirakwiza nk’abadakebwe.

Virus yitwa HPV(Human papillomavirus) niyo pfundo ry’iyi kanseri kuko ibonekamo ku kigero cya 99.7%

 

Ibimenyetso biranga cancer y’inkondo y’umura

Iri ni ijisho bavanye mu muntu kuko ryanduye Cancer
Iri ni ijisho bavanye mu muntu kuko ryanduye Cancer

Iyo iyi cancer igifata aka gace kitwa inkondo y’umura nta bimenyetso bigaragarira umugore. Ibimenyetso bya mbere abona nyuma ni ukuva amaraso menshi cyangwa adasanzwe mu gihe cy’imihango, kuva uturaso umugore amaze kubonana n’umugabo, abandi bagore bagira ibintu by’uruzi biva mu gitsina.

Kanseri yatangiye gukwirakwira yo irangwa no kubabara mu kiziba cy’inda, igice cyo hasi cy’umugongo, kutituma neza, kujojoba,…

Mubagore bafashwe nabo bataragaragaza ibimenyetso umuganga ashobora kuyivumbura akoresheje imiti basuka ku nkondo akareba imihindagurikire yicyo gice naho abagaraza ibimenyetso bo umuganga ashobora kubibona nta miti akoresheje.

Iyo iyi cancer imaze gukomera ntabwo ivurwa ngo ikire, ahubwo yica uyirwaye ariko uyisuzumishije kare aravurwa agakira. Umwana w’umukobwa mu Rwanda we ahabwa urukingo rwayo.

 

Kwivuriza cancer i Butaro ni ubuntu

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko kuri ibi bitaro cancer babonye hakiri kare bayivura igakira neza, ariyo mpamvu ashishikariza Abanyarwanda kwihutira kwisuzumisha bene izi ndwara zitandura kugira ngo bamenye uko bahagaze hakiri kare kuko amahirwe yo gukira aba ari menshi.

Naho ku basanganywe cancer kwivuza mu Rwanda Cycle imwe yonyine yakwishyuzwa ibihumbi bitatu by’amadorari y’amerika (3 000 $) kandi bimusaba nibura kwivuza cycles eshatu.

Ibitaro bya Butaro byabonye iki giciro kitazashobokera benshi bihitamo kujya babavura ku buntu kubera ikigega cy’imgashanyo kiriho kigoboka abarwaye cancer. Gusa umuntu yiyishyurira ubuvuzi bw’ibanze nk’ibizamini.

Ibitaro bya Butaro bya funguye mu 2011 ibikorwa byo kuvura indwara ya Cancer bitangira mu 2012.

Ubu bamaze gusuzuma abantu 5 000, abarwayi 1 300 bakurikiranirwa bya hafi n’ibi bitaro mu rwego rw’ubuvuzi by’ibanze.

Mu Rwanda imbogamizi ihari n’umubare muke w’abaganga b’inzobere mu kuvura cancer n’ikibazo cy’ibikoresho bikiri bicye byo gusuzuma za cancer zitandukanye.

Uyu muganga arasobanura uko bapima Cancer
Uyu muganga arasobanura uko bapima Cancer
Mu Rwanda haracyari ikibazo cy'abaganga bacye cyane b'inzobere mu kuvura Cancer kuko ngo hari babiri gusa, abandi abaza gufasha u Rwanda, uyu avura Cancer z'abantu bakuru
Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’abaganga bacye cyane b’inzobere mu kuvura Cancer kuko ngo hari babiri gusa, abandi abaza gufasha u Rwanda, uyu avura Cancer z’abantu bakuru
Bimwe mu byuma bifashisha mu gupima Cancer
Bimwe mu byuma bifashisha mu gupima Cancer
Aha ni aharwarira abana bafite Cancer
Aha ni aharwarira abana bafite Cancer
Aha ni mu cyumba rusange cy'abantu bakuru
Aha ni mu cyumba rusange cy’abantu bakuru
Ibuye riranga abubatse ibitaro bya Butaro
Ibuye riranga abubatse ibitaro bya Butaro
Ibitaro bya Butaro biri mu cyaro cyo mu karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru
Ibitaro bya Butaro biri mu cyaro cyo mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Photo/Ian Baan

Photos/D S Rubangura/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibi bavuga bya Cancer y’ibere mu Rwanda byali bikwiye kwitonderwa cyane kuko iyo cancer ikunda gufata abagore batabyaye benshi, batonkeje cyane, cyanga bahagaritse ibyara igihe kitaragera. Nanone ngo byababili muli za genes, aliko ibya mbere ni biliya bivuzwe hejuru.Abanyarwandakazi lero barabyara kandi baronsa bigatinda kereka ahali baliya basilimukazi bo mu migi nka Kigali! Abanyarwanda bakwiye gushishoza neza imikorere ya biliya bitaro byazanwe na USA igenzwa no kugerageza imiti yabo muli Africa no gukora ibishoboka byos kugirango abanyafrika bagabanuke maze abazungubazaze kwigarulira Africa ikize ku bukungu! MWEBWE ABANYARWANDA NTIMUGOMBA KWEMERA IBYO ABAZUYNGU BABAHAYE BYOSE!! NTA MUZUNGU UTANGIRA UBUSA!

  • Yewe biragoye bashikibacu ko bazashira ko bakunda kuyahambira ngo Abe meza ahaa.

Comments are closed.

en_USEnglish