Supt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko kuva kuwa mbere tariki 21 Werurwe 2016 igenzura rya tekiniki ku binyabiziga rizakorerwa mu karere ka Karongi nyuma rigakomereza i Rusizi. Iyi ni imwe muri serivisi zikenerwa cyane n’abatwara ibinyabiziga mu Rwanda, bamwe mu baturuka mu bice by’uburengerazuba bw’u […]Irambuye
Hari Abanyarwanda n’abanyamahanga batekereza ko ubukerarugendo mu Rwanda ari ubwo kureba ingagi mu birunga, inzu ndangamurage, Parike nk’Akagera cyangwa Canopy way mu ishyamba rya Nyungwe, nyamara hari ibindi bice nyaburanga bigaragara hirya no hino mu Rwanda wasura kandi ukanezerwa cyane. Uyu munsi dutemberane mu rugendo rw’ibilometero 103, ruhaguruka mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka […]Irambuye
*Niwe munyarwandakazi wavuye ku buyobozi bw’Akagali agahita aba umuyobozi w’Akarere *Yabaye impfubyi ari muto, biba ngombwa ko ahinga ngo atunze barumuna be kandi bige *Yasubiye ku ishuri mu wa kane w’ayisumbuye ari umugore w’imyaka 25 *Akagali yayoboraga kuva 2009 kabaga aka mbere mu mihigo *Agira inama abakobwa yo kunyurwa no kugira intego, baaba abo mu […]Irambuye
Umuyobozi wa Police mu karere ka Ruhango Supt Richard Rubagumya bamusanze iwe yitabye Imana kuri uyu wa mbere nk’uko umuvugigiz wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabitangarije Umuseke. CIP Andre Hazikizimana umuvugizi wa Police mu majyepfo avuga ko uyu muyobozi muri Police bamusanze yitabye Imana iby’uko yapfuye n’impamvu bikaba bitaramenyekana. Kugeza ubu birakekwa ko uyu muyobozi […]Irambuye
Amashuri arera impinja n’ibitambambuga (crèche) yadutse vuba, agendanye n’ibihe biriho by’iterambere ryihuse aho abantu basabwa gukora cyane, umwanya w’ababyeyi ku bana ukaba muke, impungenge zo kubasiga mu rugo zikaba nyinshi kubera ubugizi bwa nabi bw’abarera abana nabwo bwagiye bwiyongera. Crèche zaje nk’igisubizo, gusa hari abakizibonamo ikibazo cyo kwihunza inshingano ku babyeyi, kwikunda, kwanga kuvunwa n’urubyaro […]Irambuye
*Gukora mu buruhukiro bw’abapfuye ngo bisaba kugira ibanga *Ngo yabonye umugororwa wari wapfuye ahindukiye asanga aricaye *Asaba ko uwapfuye nibura yajya ajyanwa mu buruhukuro nyuma y’amasaha 24 *Nta majyini arabona cyangwa arumva mu buruhukiro nk’uko bijya bivugwa Havugwa byinshi ku bapfuye n’aho bajyanwa mu buruhukiro bwabo mu bitaro, gusa ibyinshi ngo ni amakabyankuru nk’uko byemezwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Werurwe, ibikorwa by’icyumweru cya ‘AERG na GAERG’ byabereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, aho abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze umuganda wo gufasha abatishoboye, basukura urwubutso, ndetse batunganya imihanda. Imirimo y’uyu munsi yaranzwe no kubakira inzu Sebahutu Saturin w’imyaka 60 warokotse Jenoside utishoboye […]Irambuye
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura itegeko rigenga imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka kuko ngo iririho rigora abaturage kandi rimwe na rimwe rigateza ibibazo. Ibi Minisitiri Kaboneka yabigarutseho kuri uyu wa kane, ubwo yarimo asobanurira Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu ku bibazo bireba inzego z’ibanze byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yashyize ahagaragara raporo igaragaza ko abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bananiwe guhuza ibikorwa byabo n’itegeko ryo kurengera ibidukikije mu Rwanda. Akajagari gakabije kavanze no kwirengagiza ubusugire bw’ibidukikije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri muri bimwe mu bibazo byagaragajwe muri raporo yashyikirijwe Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri […]Irambuye
Umukecuru Nyirankunsi Antoniya w’imyaka 80 utuye mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi abayeho mu buryo buteye inkeke mu gice cy’inzu nacyo kiva atuyemo. Nubwo umuntu atavuga ko ariwe ubayeho nabi wenyine mu gice atuyemo, umukecuru Nyirankunsi arihariye ukurikije ikigero cy’imyaka arimo. Uyu mukecuru ukwiye gufashwa aba […]Irambuye