Mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugege, bizihirije umunsi mpuzamaanga w’Umugore mu kogo Iwacu Kabusunzu, Hon Depite Mukakarangwa Clotulde, yabwiye abari aho ko iminsi yose ari iy’abagabo bafatanyije n’abagore babo mu rwego rwo kugera ku iterambere bombi. Uyu munsi, waranzwe n’imvura ikomeye yatumye ibirori byo kuwizihiza bikererwaho amasaha ane. Hon Depite Mukakarangwa Clotilde utuye […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, u Rwanda n’Ubuyapani basinye amasezerano y’impano ya Miliyoni hafi 18.4 z’Amadolari ya Amerika (akabakaba Miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda) azafasha mu kugabanya ikibazo cy’umuriro ucikagurika bya hato na hano, ndetse n’upfa ubusa. Iyi nkunga, ni ikiciro cya kabiri cy’umushinga Leta y’Ubuyapani yiyemeje gufashamo u Rwanda ugamije guteza imbere inganda nto zakira amashanyarazi […]Irambuye
Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Karembo, Akarere ka Ngoma bataye ishuri ngo kubera ubukene bwugarije imiryango yabo, baravuga ko babonye ubufasha basubira mu ishuri kuko ngo batanejejwe no kurinda imirima y’umuceri bamwe barimo. Benshi mu bana bo mu Murenge wa Karembo baganiriye n’UM– USEKE, bibera mu mirimo yo kurinda imirima y’umuceri. Uwitwa Mugenzi […]Irambuye
Muri Congres ya 15 y’umuryango IBUKA yateranye muri week end ishize hatanzwe raporo y’ibyakozwe n’uyu muryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 2011 kugeza 2015, nyuma habayeho amatora ya komite nyobozi nshya y’uyu muryango, Prof Jean Pierre Dusingizemungu yongera gutorerwa kuwuyobora. Prof Jean Pierre Dusingizemungu yatorewe bwa mbere kuyobora IBUKA mu 2011 asimbuye […]Irambuye
Minisitiri ufite impunzi n’ibiza mu nshingano, Mukantabana Seraphine yitabye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, kuri uyu wa mbere taliki 7 Werurwe, kugira ngo avuge kuri Raporo y‘ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2014-2015, yabwiye abadepite ko ibibazo byinshi impunzi zari zifite byabonewe umuti. Abadepite babazaga ibibazo byinshi bijyanye […]Irambuye
Global Women’s Summit izabera mu Rwanda bwa mbere kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Werurwe, ngo izafasha Abanyawandakazi kwikuramo ubwoba, bakigirira icyizere bakumva ko bashoboye mu gukora ibikorwa byabateza imbere n’igihugu. Iyi nama izabera i Kigali, izitabirwa n’abantu 300 barimo abagore bamaze kugera ku iterambere rikomeye bazasangiza abandi ibyo bagezeho. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo […]Irambuye
Itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kuvura umutima b’abanyamerika bakoreye mu Rwanda imyaka 10 uku kwezi ni ukwa nyuma bari mu Rwanda. Kuri uyu wa mbere batangaje ko kugeza ubu bamaze kubaga abantu barenga 100 babavura indwara z’umutima. Hari abo basimbuje imitima, hari abo bayisannye, muri iki gihe ngo bari kubaga cyane ingwara yitwa ‘Rheumatic heart disease’ […]Irambuye
Mu cyumweru gishize tariki 04 Werurwe ubwo ikirego Victoire Ingabire n’abamwunganira bagejeje ku Rukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa muntu bajuririra umwanzuro inkiko zo mu Rwanda zamufatiye, nibwo byamenyekanye ko u Rwanda rwikuye mu masezerano (protocol) ya ruriya rukiko aha uburenganzira abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta kuba yaruregera. Kagame yavuze ko byateguwe kuva […]Irambuye
Kayisime Nzaramba wari umuyobozi wungurije w’ishuri rya Tumba College of Technology aherutse gutorerwa kuba umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge. Muri iyi week end yasezeye ku bakozi bakoranaga muri iki kigo kiri mu karere ka Rulindo. Bamuhaye ishimwe banamwifuriza imirimo myiza. Abo bakoranye bamushimiraga cyane ko mu gihe bakoranaga yari umukozi mwiza kandi ngo abasigiye urugero rwiza […]Irambuye
Nyuma y’umuhango wo guteza icyamunara imwe mu mitungo y’Umuryango w’abahinzi n’aborozi INGABO wabaye muri iki cyumweru kirangiye, bamwe mu banyamuryango baravuga ko bagiye gutanga ikirego mu rukiko kubera ko ngo icyamunara cyabaye abanyamuryango bose batabyumvikanyeho. Imwe mu mitungo y’umuryango INGABO iherutse gupakirwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo izatezwe cyamunara, kubera impamvu z’umwenda wa Miliyoni zirenga […]Irambuye