Digiqole ad

Nyamasheke: Abagore bemeza ko guherekezwa n’abagabo bituma kubyara bigenda neza

 Nyamasheke: Abagore bemeza ko guherekezwa n’abagabo bituma kubyara bigenda neza

Ibitaro bishya bya Bushenge bifasha abagore kubyara muri Nyamasheke

Mu gihe inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima zishishikariza abagabo kuba hafi y’abagore babo igihe bagiye kubyara, bamwe mu batuye mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko abagabo kubaba hafi bagiye kubyara bituma bigenda neza.

Ibitaro bishya bya Bushenge bifasha abagore kubyara muri Nyamasheke
Ibitaro bishya bya Bushenge bifasha abagore kubyara muri Nyamasheke

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu bagore b’i Nyamasheke, bavuga ko kuba hari abagabo batubahiriza izi nama biterwa n’imibanire y’abagize umuryango.

Mukamusoni Pelagie avuga ko umugabo mwashakanye, mwumvikana, iyo amuherekeje yumva nta kibazo kuko abona ari kumwe n’umufasha we.

Agira ati “Guherekezwa ugiye kubyara bituma umugore agira icyizere ko ari kumwe n’umugabo we, bigatuma atagira ihungabana mu gihe cyo kubyara.”

Akomeza avuga ko kuba hafi y’umugore utwite, bidafasha umubyeyi gusa ahubwo ngo byunganira n’imikurire y’umwana uri mu nda.

Inzego z’ubuzima zivuga ko umugore n’umugabo ntacyo batafatanya byaba mu byiza no mu bibi, ziboneraho gushishikariza abagabo kuba hafi y’abagore babo mu gihe bagiye kubyara.

Vestine uhagarariye serivisi y’ababyaza b’umwuga mu bitaro bya Bushenge by’akarere ka Nyamasheke avuga ko ari byiza cyane kuba abagabo baba iruhande rw’abagore babo mu gihe bagiye kubyara kubera ko ubyara aba akeneye ubufasha mu bitekerezo.

Yagize ati “Ni byiza cyane, kubera ko ubyara abakeneye umuntu wa bugufi uri bumwihanganishe kuko iyo umuntu abyara aba ababara, ariko umugabo ni we muntu wa bugufi aba afite wamuba hafi.”

Vestine yakomeje avuga ko batanga inama ku byatuma ubuzima bw’umubyeyi bugenda neza, haba mu gihe atwite cyangwa se abyara, cyane cyane abifashijwemo n’uwo bashakanye.

Bamwe mu batuye muri aka karere twaganiriye bavuga ari ingenzi, abandi bakagaragaza ko biterwa n’imibanire y’abagize umuryango gusa ubukangurambaga bukaba bukomeje kuko hari n’ababatarumva ibyiza byo kuba hafi y’uwo mwashakanye igihe ajyiye kubyara.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish