Umwana avana iki muri crèche? Uburere buhagije?
Amashuri arera impinja n’ibitambambuga (crèche) yadutse vuba, agendanye n’ibihe biriho by’iterambere ryihuse aho abantu basabwa gukora cyane, umwanya w’ababyeyi ku bana ukaba muke, impungenge zo kubasiga mu rugo zikaba nyinshi kubera ubugizi bwa nabi bw’abarera abana nabwo bwagiye bwiyongera. Crèche zaje nk’igisubizo, gusa hari abakizibonamo ikibazo cyo kwihunza inshingano ku babyeyi, kwikunda, kwanga kuvunwa n’urubyaro rwabo. Hari n’abavuga ko aha muri crèche abana batahavana uburere bwiza.
Hari bamwe mu baganiriye n’Umuseke bagaragaje ko aya mashuri y’abana b’ibitambambuga ari ikibazo ku burere kuko umwana adahabwa uburere bw’ibanze n’umubyeyi we nk’inshingano ye. Bakavuga ko umwana muto cyane utarezwe n’umubyeyi we ngo bamarane amasaha runaka y’umunsi hari ikintu kinini aba abura adashobora guhabwa n’undi muntu mu ishuri.
Aba babona ukundi aya mashuri bavuga ko ari ingaruka z’ibihe isi igezemo aho abantu bihugiraho ubwabo, bakunda inyungu zabo cyane kandi baba bishakira ibiborohereza ubuzima. Bityo ngo ugsanga umubyeyi atihatira kwirerera umwana we ahubwo agashishikazwa no kumwohereza muri iryo shuri akiri uruhinja kugira ngo yite ku kazi cyane kandi nawe yiyiteho mu gihe abonye umwanya.
Usibye iki aba bavuga kandi ko muri aya mashuri abana nta burere budasanzwe bukwiye babona muri aya mashuri usibye kubaryamisha no kubahindurira imyambaro no kubagaburira, ibintu ngo utakwizera ko bikorwa neza ku bana ikivunge baba babikeneye bose. Hakiyongeraho ngo n’ibyago byo kwanduzanya indwara runaka kuri aba bana.
Mukamirera Damalisa umuyobozi w’ishuri ry’incuke riherereye ku Kimironko mukarere ka Gasabo we avuga ko aya mashuri y’abana bato cyane agira akamaro kanini cyane kuko ngo baha aba bana uburere bw’ibanze kandi bakabamenyereza ubuzima bwo kubana n’abandi bakiri bato.
Uyu muyobozi w’ishuri rya Crèche rimaze imyaka ibiri avuga ko akamaro ka bene aya mashuri akabonera no mu buryo ababyeyi bayagana ari benshi, avuga ko yatangiye azi ko bazajya bakira abana bacye ariko uko iminsi ishira ababyeyi bagiye babazanira abana ari benshi ubu bakaba bafite abana bagera ku 100 bari hagati y’umwaka umwe n’ibiri.
Damalisa avuga ko aba bana babaha uburere bukwiye kuko n’ababa bari kubarera baba basanzwe ari ababyeyi. Bakigisha abana gutinyuka no kubana n’abandi aho guhera mu rugo barerwa n’abakozi bo mu ngo gusa.
Ati “Nk’aba baza hano batazi kuvuga ariko kubera kubana n’abandi bituma bavuga vuba, usanga hari nk’umwana wamenyereye gukinisha ibikinisho bye wenyine cyangwa yaramenyereye kurya wenyine ariko iyo ageze muri hano bamwigisha gusangira no gukina n’abandi bikamufasha.”
Ku bijyanye n’ubuzima uyu muyobozi avuga ko aba bana babitaho mu buryo bw’ibanze iyo hagize ugira ikibazo, maze bagahita bahamagara umubyeyi we kugira ngo ajyane umwana kwa muganga.
Damalisa ati “aho kugirango uzashake umukozi akwangirize umwana usange mugihe atangiye kuvuga aravuga amagambo mabi abakozi birirwa bavuga cyangwa usange yiriwe areba amahano abakozi birirwa bakora ndetse hamwe ugasanga nk’utwana tw’udukobwa, umwana wawe wamujyana muri Crèche kuko tuvamufasha gukurana umuco muzima kandi azamuke afite n’ubwenge bwomu ishuri”
Muri ibi bigo abana bahagera saa moya za mugitondo bagataha sa kumi n’imwe bacyurwa n’ababyeyi babo cyangwa undi bandikishije ko ariwe uzajya uza gucyura umwana akaza indangamuntu ngo bamenye neza ujyanye umwana.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
None se crèche na gardienne ni kimwe ? Oya rwose biratandukanye crèche ni uguhera guhera ku mezi 3kugezà 2 imyaka 2n’igice
Uwaba avuga ko creches zidafite akamaro ni injiji,abana bahakura uburere ndetse n’ubumenyi bw’indimi,kuburyo a 2ans umwana wagiye muri creche afite 9mois aba avuga français neza adategwa.ikibazo ahubwo ni amikoro y’ababyeyi kuko izifite programes koko yagenewe abo bana zirahenda cyane,izindi zishakisha(arrangements)mbese aho gusiga abana nizo nyinshi,za make ahenshi zitagira abarimu b’umwuga bize kandi basobanukiwe kurera abana bato.
Comments are closed.