Digiqole ad

Yahingiye barumuna be, ayobora Akagali, ahita aba Vice Mayor…urugendo rw’urugero

 Yahingiye barumuna be, ayobora Akagali, ahita aba Vice Mayor…urugendo rw’urugero

*Niwe munyarwandakazi wavuye ku buyobozi bw’Akagali agahita aba umuyobozi w’Akarere
*Yabaye impfubyi ari muto, biba ngombwa ko ahinga ngo atunze barumuna be kandi bige
*Yasubiye ku ishuri mu wa kane w’ayisumbuye ari umugore w’imyaka 25
*Akagali yayoboraga kuva 2009 kabaga aka mbere mu mihigo
*Agira inama abakobwa yo kunyurwa no kugira intego, baaba abo mu bakire cg abo mu bakene

Mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze aheruka, inkuru yarimo idasanzwe ni iya Christine Kanyange, umugore w’imyaka 41 wavuye ku buyobozi bw’Akagali akaba umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Urugendo rwe avuga ko rukomeje kuko afite inzozi, urugendo rw’ubuzima bwe ni urugero ku bana b’abakobwa n’abanyarwandakazi benshi…

Kanyange Christine ubu ni umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu. Nyuma yo kuva ku buyobozi bw'Akagali
Kanyange Christine ubu ni umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu. Nyuma yo kuva ku buyobozi bw’Akagali

Kanyange afite umwana umwe yasigiwe n’umugabo we witabye Imana bamaranye imyaka itatu gusa, kuva mu 1994 yasigaye ari impfubyi y’imyaka 18 igomba kurera barumuna be bane. Yabigezeho, yanabaye umuyobozi mwiza aho yagiriwe ikizere kugeza ejo bundi ageze ku rwego rw’Akarere ka Ngororero.

Afite imyaka icyenda yabuze se umubyara, nyina nawe yitaba Imana mu buhungiro nyuma ya Jenoside, afata umwanzuro wo gucyura barumuna be mu Rwanda bakongera bagashaka ubuzima ari we ubarera.

Ati “Twageze mu Rwanda mfata isuka ndabahingira kuko njye numvaga ko kwiga bitagishobotse, bo bariga, babiri babasha gukomeza. Njye amashuri ndayacikiriza kugira ngo barumuna banjye babeho.”

Mu 1998 yashatse umugabo ariko bamaranye imyaka itatu nawe yitaba Imana akomeza kurera umwana yamusigiye na barumua be bavukana ndetse umwe aramushyingira. Maze nawe agira intego ko akwiye gusubira mu ishuri.

Kanyange ati “Nari mfite imyaka 25, nsiga umwana mu rugo na barumuna banjye nsubira ku ishuri njya mu mwaka wa kane w’ayisumbuye, ndiga ndangiza mu 2004 mfite diplome nziza mpita mbona akazi mu murenge.”

Christine Kanyange kubera gukora neza yaje guhabwa kuba ushinzwe irangamimerere mu murenge ariko haje reforme ahita avanwa kuri wo mwanya kuko atari afite amashuri, maze ahita agira ishyaka ryo gukomeza na kaminuza kuko ngo yari amaze kubona ko ashoboye icyo abura ari amashuri.

Yahise ajya muri Kaminuza akomeza n’akazi ke ku rwego rw’Akagali mu cyahoze ari Akarere ka Gaseke, yarangije Kaminuza mu 2011 mu ishami ry’iterambere ry’icyaro.

Ati “Kuva mu 2006 nibwo nahawe kuyobora Akagali ka Gaseke, icyo gihe kahise kitwara neza mu mihigo, mu 2009 banyimurira mu kagali ka Rubaya kugeza ejo bundi niyamamaza.

Icyatumye ngirirwa ikizere cyane ni uko aho nayoboraga naharaniraga ko Akagali kajya imbere mu mihigo, abaturage bakiteza imbere mu mibereho myiza.

Icya kabiri ni uko aho nayoboye niyumvagamo kudahishiira ikibi, abaturage bafite ibibazo nkabikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke. Abayobozi ku nzego zitandukanye hano bagenda bampa ikizere kuko nagendaga mfatanya n’abandi mu kugera kubyo twiyemeje dushingiye ku cyerekezo cy’igihugu cyacu.”

 

Kuva yagera Kabaya Akagali kabaye aka mbere kugeza ubu

Avuga ko agera mu kagali ka Kabaya mu 2009 yari centre irimo akajagari kenshi, ishaje itavugururwa, abaturage bafite imyumvire yo hasi, nta biro by’Akagali ifite, ariko ngo ubu asize byinshi byaragezweho n’urwego rw’imyumvire abaturage bagezeho no kwitabira gahunda za Leta byarazamutse.

Ati “Abaturage iyo bahamagawe mu muganda, inama cyangwa mu gihe cyo kwibuka bashyira hamwe bakitabira, ubona hari impinduka nziza zahabaye.”

Uyu mugore avuga ko no kuba umuyobozi mu karere bidatandukanye usibye ubwinshi bw’imihigo kandi ngo n’aho mu kagali avuye ntabwo ari we nka Kanyange wabaga wakoze neza ngo ahubwo habagaho ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage bakagera ku ntego zabo.

Kanyange ati “No mu karere rero ingufu zirahari kandi n’ubundi ibigora Akarere bishingira ku byavuye mu kagali no ku murenge. Nkumva rero n’ubundi si ukuvuga ngo Kanyannge ubwo nabaye Vice Mayor nzakora ibi oya hariho gukorana n’abafatanyabikorwa benshi batandukanye tugira ibyo tugeraho kandi birashoboka ko ibyo twahigiye abaturage tuzaftanya kubigeraho ku rwego rushimishije.”

 

Inzozi ze ngo ni ugusiga amateka

Kanyange, n’ubundi umaze gukora amateka yo kuzamuka bidasanzwe mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, avuga ko inzozi ze mu gihe kiri imbere ari ugusiga amateka adasanzwe.

Ati “numva nzakora ibintu abaturage n’abo dukorana bakajya bavuga bati Kanyange yari umuntu utarangwa n’ubugwari, utarangwa n’amacakubiri, urangwa no gukunda umurimo, urangwa no gukunda igihugu kuko udakunda igihugu ntiwakorera abanyarwanda. Ubuzima bwanjye bwarangira bakazavuga bati twari dufite umuntu, ni icyo maranira.”

Uyu muyobozi wungirije w’Akarere agira inama abakobwa bakiri bato yo kutarangazwa n’ibihe tugezemo n’ibitagira umumaro.

Ati “Iwabo baba ari abakire baba ari abakene inama nabagira ni ukunyurwa n’uko bari, kandi agaharanira kwihesha agaciro akihagararaho ibyo bifite aho bimugeza.

Icya kabiri ni ukutisuzugura ngo yumve ko hari ibyo adashoboye, akagira intego y’aho kugera. Ibyo iyo abizirakanye na bya bindi biza bishaka kumuranganza no kumutesha umutwe ntabwo bimubasha kuko bisanga afite intego ze ashaka kugeraho.”

Christine Kanyange ngo yumva azarangiza manda ye Akarere ka Ngororero kari ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo. Kandi ngo ibi birashoboka mu bufatanye n’abandi.

Photo/Roben Ngabo/Umuseke

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • nakomere rwose arashimishije kumva.

  • BRAVOOOOOOOOO

  • Yooo nibyizspe jye namufata nkintwaripe

  • Ubwo buryo bwo kuzamuka mu ntera tumaze kubumenyera nyamara.

  • Wahagera ute ute ntawatanze izina ryawe se i bukuru! I Rwanda si i mahanga, turahatuye turahazi.
    mbere yo gutora tuba tuzi uzatorwa. Cyakora komeza ubutwari

    • Yego nyine, nawe uzaharanire ko Izina ryawe ritangwa. Niba yaragize intego agakora cyane, Akagali akakazamura urumva ko impano imurimo igomba gushyigikirwa. Kanyange Courage komeza imihigo kandi uharanire igiteza abanyarwanda imbere hato bitazaba aka wa mugani ngo: “uko inkende irushaho kuzamuka mu giti niko irushaho kugaragaza ubwambure”.

  • ooh mbega byiza!!kugira intego mu buzima

  • Ni Urugero rw’umuntu uzamurwa n’ibikorwa bye. ni urugero rwiza buri wese yagombye guharanira kuba. Muri iki gihe ntibigisanzwe kuko benshi bajya kumyanya runaka bakurikije ikimanyane, amashyaka baturukamo, n’ibindi bidashingiye kubushobozi bamuzi ho.

    So, Congratulation, Madame Vice Mayor Ngororero.

  • Conglatulations and good luck to the next step, inspiring! You will go far, only the sky is the limit.

Comments are closed.

en_USEnglish