Mu cyumweru gitaha ‘Controle technique’ y’ibinyabiziga izakorerwa Karongi na Rusizi
Supt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko kuva kuwa mbere tariki 21 Werurwe 2016 igenzura rya tekiniki ku binyabiziga rizakorerwa mu karere ka Karongi nyuma rigakomereza i Rusizi.
Iyi ni imwe muri serivisi zikenerwa cyane n’abatwara ibinyabiziga mu Rwanda, bamwe mu baturuka mu bice by’uburengerazuba bw’u Rwanda biba ngombwa ko baza kuyikoresha i Kigali ahakunze guhora umurongo w’abashaka uru ruhushya rwemeza ko imodoka nta kibazo tekiniki ifite cyatuma itagenda mu mihanda y’u Rwanda.
Supt Ndushabandi avuga ko n’abatuye mu turere twegeranye na Karongi nka Rutsiro bashobora kuza gukoresha igenzura i Karongi kuva kuwa mbere no kuwa kabiri.
Iyi serivisi ngo izava i Karongi ikomereze i Rusizi kuwa gatatu tariki 23 Werurwe ihave tariki ya 01 Mata 2016.
Imashini itanga iyi serivisi ikorera hagati y’imodoka (into n’inini) 80 na 100 ku munsi.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Murakoze cyane kutumenyesha , muzibuke mugere no mu majyepfo.
nonese Rusizi cg nyamasheke byakemura ikibazo gute ko controle techenique zirangira ziba zitarakorewe igihe kimwe
Comments are closed.