Digiqole ad

‘AERG/GAERG Week’ yakomereje Jabana, hasukurwa urwibutso n’imihanda

 ‘AERG/GAERG Week’ yakomereje Jabana, hasukurwa urwibutso n’imihanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Werurwe, ibikorwa by’icyumweru cya ‘AERG na GAERG’ byabereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, aho abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze umuganda wo gufasha abatishoboye, basukura urwubutso, ndetse batunganya imihanda.

 

Imirimo y’uyu munsi yaranzwe no kubakira inzu Sebahutu Saturin w’imyaka 60 warokotse Jenoside utishoboye utagiraga aho aba kubera Ibiza byamuziye inzuye igahirima yose, muri rusange ikazuzura itwaye Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Urubyiruko rwa AERG na GAERG rwubakiye abatishoboye batandukanye uturima tw’igikoni turindwi, rwubaka ibiraro bibiri by’inka, rusukura imihanda ibiri yo mu Murenge wa Jabana, rusukurwa Urwibuto rwa Jabana rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yabakorewe.

Uru rubyiruko kandi rwagabiye inka y’Ineza umubyeyi Stella Muhisoni wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse akanarera abana barokotse Jenoside barindwi.

Stella Muhisoni wagabiwe, mu ijambo rye yashimiye ikirenge uru rubyiruko rwateye rukora ibi bikorwa, maze arusaba kutaba ibihariranda cyangwa ngo babe ibisambo.

Charles Habonimana, Umuyobozi wa GAERG yavuze ko bakora ibi bikorwa bishimira ko ari bazima.

Yagize ati “Ibi bikorwa dukora turereka abarokotse Jenoside bari muntege nke ko bafite amaboko kandi ko bafite ababareberera,…Dukomeze umurava dutere imbere kandi twubake igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu Mberabahizi Raymond Chretien yashimiye ibikorwa urubyiruko rwa AERG na GAERG rukora, kuko ngo kubaka igihugu ari inshingano zaburi wese by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside kuko aribo bazi ingaruka z’igihugu gifite imiyoborere mibi.

Ati “Isi ntiyigeze ibajenjekera, namwe ntimukayijenjekere. Igihe cyose hari ushaka kurwanya ibyagezweho mukamurwanya mwivuye inyuma kandi ntakujenjeka.”

Mberabahizi yavuze ko ibyo uru rubyiruko rurimo gukorwa bigaragaza ko rwacengewe n’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ibikorwa rukora bitarobanura abacitse ku icumu gusa.

Mumpera z’icumweru gitaha muri ‘AERG/GAERG Week’, uru rubyiruko ruzerekeza mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uru rubyiruko rubyiruko rurasobanutse

Comments are closed.

en_USEnglish