Digiqole ad

Min.Kaboneka arasaba ko itegeko ry’ibyangombwa by’ubutaka rivugururwa

 Min.Kaboneka arasaba ko itegeko ry’ibyangombwa by’ubutaka rivugururwa

Minisitiri Kaboneka Francis ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kane.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura itegeko rigenga imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka kuko ngo iririho rigora abaturage kandi rimwe na rimwe rigateza ibibazo.

Minisitiri Kaboneka Francis ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kane.
Minisitiri Kaboneka Francis ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kane.

Ibi Minisitiri Kaboneka yabigarutseho kuri uyu wa kane, ubwo yarimo asobanurira Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu ku bibazo bireba inzego z’ibanze byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko amategeko ariho agenga imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka agora cyane abaturage.

Aha yatanze urugero rw’ababona ibyangombwa by’ubutaka mu buriganya, hanyuma babwamburwa bikaba ngombwa ko uwabutsindiye ajya kuregera urukiko kugira ngo bya byangombwa bya mbere biteshwe agaciro.

Minisitiri akavuga ko hari abahura n’ingorane zo kubura ubushobozi bwo kuregera gutesha agaciro icyangombwa cya mbere, bityo ubutaka bukaguma mu maboko ya wa wundi wakibonye mu buryo bw’uburiganya.

Ati “Mwanadufasha no muri iryo tegeko, hakabamo ubwinyagamburiro kuko uyo munsi uko rimeze rirajishe, ntabwinyagamburiro burimo. Dukwiye gushyiraho amategeko na gahunda z’igihe kirekire, zishobora kuba igisubizo kugira ngo twebwe uyu munsi ibyo duhura nabyo, abazadukomokaho be kuzahura nabyo cyangwa bazahure nabyo ari bike.”

Kaboneka agasaba ko amategeko agenga ubutaka yavugururwa ku buryo uwabonye icyangombwa mu manyanga yajya acyamburwa n’ubuyobozi hatagombye kubaho icyemezo kivuye mu rukiko.

Yagize ati “Ibibazo byose bigenda bizenguruka biragaruka ku kintu kitwa ubutaka, niryo pfundo. Ubutaka niwo wa mutungo twese Abanyarwanda duhuriyeho.”

Ibibazo ku byangombwa by’ubutaka ntibigaragara kubaba babibonye binyuze mu buriganya gusa, ahubwo hari n’abaturage binubira inzira zo kubibona, imisoro bakwa, n’ibindi.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ibyo ministre yavuze nibyo.abacitse ku icumu bo mu karere ka nyanza mu murenge wa muyira babuze ibyangombwa bya burundu byubutaka aho buvakiwe na farg

  • Kaboneka wagirango arikwiyamamaza muri 2017.

  • Kaboneka agasaba ko amategeko agenga ubutaka yavugururwa ku buryo uwabonye icyangombwa mu manyanga yajya acyamburwa n’ubuyobozi hatagombye kubaho icyemezo kivuye mu rukiko.(amagambo ya Kaboneka)
    Mbega umuntu ngo arareba hafi ! kwamburwa n’ubuyobozi uko wishakiye ? iyo yaba ari arbitrary ,mwaba muhaye abayobozi uburenganzira bwo kwica bagakiza , umucamanza niwe wenyine umenya ko ari amanyanga cyangwa atariyo .
    Kaboneka ko abona hafi cyane ?

  • Abatutage boroherezwe uburyo bwo kubona ibyangombwa. Mu mafaranga niba ari menshi ubwo ni ku bushobozi bw uyatanga . Ayishure mu byiciro.

    Ababonye ibyangombwa barinuba barishuzwa kuva 2011. Bibaza uko iryo tegeko ryashizweho n ibihano bahabwa ku bukererwe . Batarigeze bamenya ko bazasorera ubutaka yewe iki kiri ku banyarwanda bose abakire abakene abize abatize abayobozi ndetse nabayoborwa .

    Amafaranga menshi leta ishaka ari mu mahoro y ubutaka . Abandi batinza gutanga ibyangombwa cyangwa bagashiraho amananuza . ” Ntibyumvikana 2016 abantu kuba badafite ibyangombwa by ubutaka byaratangiye gutangwa 2011 Icyo nikimenyetso simusiga cya ruswa cyangwa akarengane. Muzakore ibarura ryabafite ibyangombwa n abatabifite mushireho n impamvu.

  • gutesha agaciro bugumane urukiko. umusoro. mugabanye bitabaye into Leta izasubirana Ubutaka yatije benshi. Kaboneka ducungire urugabo bits v/mayor Regis mudaheranwa I Rwamagana urugire uko wagize mayor kirehe. Kiratubihiriza, nta adresse kigira no kujera umugore byarakinaniye, kiyoborana iterabwoba. Tera ka mawashi man. asante turategereje.

    • Uzige gutanga ibitekerezo mu kinyabupfura.

  • Kubera ubutabera budakora akazi kabwo hahindurwe itegeko. Ntibikabe.

  • Ibi byaba ari ugusubira inyuma. Bijye binyura mu nkiko naho ubundi wawundi wabonye ubutaka mu manyanga yakomeza agahabwa ahubwo n’ubundi biramutse bigiye mu maboko y’ubuyobozi bw’ibanze ! Tubirekere rwose urukiko.

  • Ese kuba ufite ubuta ubufitiye nicyangombwa kandi handitseho ngo ni ugutura wajya gusaba construction permit ngo ntibishoboka. Wabaza impamvu bakakubwira ngo aho hantu hawe ni Special Use Zone wabaza icyo bivuze ugasanga ntawugaha igisubizo gisobanutse. Ngo gusa ntihemewe gutura. Nonese ari Master Plan ni Icyngombwa cyu Ubutaka Ikirusha ikindi agaciro ni iki? icyibabaje nuko buri mwaka bagusaba gusora ugasorera ubutaka kandi utemerewe gukoreramo icyo bwagenewe ibyo nti twa byita uburiganya? Kandi ubwo nabyo murashaka ko ko bizagera kwa H.E. P.K kugirango bikemuke? Bayobozi bacu koko mwagiye mureba kure? Mugakemurira abaturage ibibazo byabo bitararenga inkombe?

    Icyonemeza nuko muvunisha His Excellent !

  • Ariko namwe mujye mubanza gutekereza mubone kwibaza kuri service muhabwa, bazafata umuntu udasobanutse bamuhe akazi kuko yabahaye ruswa, niyica akazi bamurenganye? wasanga niyo construction permit atazi impamvu, n’uburyo intangwa.

Comments are closed.

en_USEnglish