Digiqole ad

Ngoma: Abayobozi basabwe kugenzura ko abanyamahanga bafite ibyangombwa

 Ngoma: Abayobozi basabwe kugenzura ko abanyamahanga bafite ibyangombwa

Guv. Judith Kazaire yasabye abayobozi kumenya abanyamahanga badafite ibyangombwa bacumbiste mu karere ka Ngoma

Ubuyobozi bw’Intara y’U Burasirazuba burasaba inzego z’ubuyobozi zose mu karere ka Ngoma kwita ku mutekano hirindwa icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage by’umwihariko kumenya ko abanyamahanga bari mu mudugudu wose mu buryo butazwi kubamenya no kumenya ko bujuje ibyangombwa.

Guv. Judith Kazaire yasabye abayobozi kumenya abanyamahanga badafite ibyangombwa bacumbiste mu karere ka Ngoma

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje umuyobozi w’Intara y’U Burasirazuba n’inzego zose z’akarere ka Ngoma uhereye ku mudugudu ukagera ku karere, basabwe kugenzura abanyamahanga bari mu midugudu itandukanye ko bafite ibyangombwa.

Mme Judith Kazaire ni we wari uyoboye iyi nama yarimo n’abavuga rikumvikana bo muri aka Karere ka Ngoma. Yasabye aba bayobozi kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano kandi bagashyira ingufu mu kugenzura abanyamahanga usanga batuye mu gace runaka mu buryo butazwi n’ubutegetsi.

Ati “Ndagira ngo mvuge ku bijyanye n’abanyamahanga dufite mu karere, nibyo koko tubanye neza n’amahanga, turi igihugu cyakira abatugana bose ariko ni ngombwa ko tumenya ngo tubanye gute tukamenya niba bafite ibyangombwa byose, tukamenya ikibagenza n’ibindi… ni mu rwego rwo kugira ngo twirinde icyahungabanya umutekano cyose.”

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ibi biganiro twaganiriye batubwiye ko ibyo basabwe n’umuyobozi w’Intara bagiye kubishyira mu bikorwa vuba na bwangu.

Kamukama Anatalie uyobora umudugudu wa Mpandu ati “Ibyo numviye aha bimpaye isomo, ubundi bajyaga baza mu midugudu tukabakira ariko guhera none abashyitsi bose mfite mu mudgudu nyobora ndabasezerera bagende bazane ibyangombwa.”

Iryivuze Isaie ni umwe mu bavuga rikumvikana utuye mu murenge wa Remera na we ati “Tugiye guhangana n’ibibazo byavuzwe dutange amakuru nyayo kandi tuzi ko imbaraga dufite zizatanga umusaruro.”

Uretse abanyamahanga usanga babarizwa mu mudugudu runaka mu buryo butazwi, Umuyobozi w’Intara y’U Burasirazuba yongeye kuvuga ku iterabwoba ry’abahanuzi yise ko ari ab’ibinyoma na bo bahungabanya umutekano, asaba abayobozi muri Ngoma kwita kuri iki kintu giherutse kugaragara mu murenge wa Karembo.

Ati “Hari amakuru twabonye ko hari abagendera mu bihuha bijyanye n’ubuhanuzi, turabasaba rero kugira uruhare mu gukemura iki kibazo abanyamadini bagatanga amakru nyayo.”

Iyi nama yanitabiriwe n’inzego z’umutekano, Ingabo na Polisi aho umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’U Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Maj Gen Mubarak Muganga na we yasabye abayobozi n’abari mu nama gufasha inzego z’umutekano cyane mu gutanga amakuru.

Maj Gen. Mubarak Muganga yasabye aba bayobozi gutanga amakuru ku nzego z’umutekano
Abayobozi mu buyobozi bwite bwa Leta n’abo mu nzego z’umutekano
Abayobozi mu bigo bitandukanye n’abavuga bakumvikana bari muri iyi nama
Abitabiriye ini nama ngo bagiye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Gutanga amakuru nkuko uyu afande abisobanura bayita mu gifaransa “délation” Uluntu yagombye gutanga amakuru aruko umunyamahanga akoze amakosa cyangwa yishe amategeko nizereko aribyo uyu muyobozi yashatse kuvuga.Ko kera bene wacu bavaga Uganda Burundi bakaza kudusura bagasubirayo harubwo leta yigeze itubaza gutanga amakuru? Harubwo mwigeze mwumva Kanyarengwe, Nsekalije,Lizinde bajya mubinyamakuru ngo bavugibi?

    • Uravanga ibitavangika. Ibyo bigarasha bya Nsekalije, Kanyarengwe na Lizinde byo ku ngoma ya Kinani uzana hano se urabishima cg urabigaya ? Ubu se biracyafite ubutegetsi ? Barabutakaje, abatarapfuye baratogotera ishyanga, abasigaye barafunze cg bagenda bubitse imitwe, abandi barahakirizwa bagenza amavi ngo barebe ko babona utuvungukira tw’umugati. Jya uva kuri ziriya mbwa, zaroshye igihugu mu managa, nta rugero twazifatiraho.

  • BUvano we ufite ibindi ushaka bitari umutekano, Ubundi twe mu Mudugudu ntiwemerewe no kuharara utawutuyemo kandi Ubuyobozi butabizi. Uw wasuye abimenyesha umuyobozi kandi akavuga n’isano mufitanye. Abaturutse mu tundi turere cg Imirenge bo baje gushaka akazi n’ibindi bo banasabwa icyangombwa cy’imyifatiire gitnzwe n’ubuyobozi bbw’aho uturuka. nah ubundi dukoze uko ubitekereza Umutekano ufite niba uri muri uru Rwanda ndizera ko utaba umeze uko umeze uku. Ni ibyo Abayobozi bavuga ureke kujya mu bidahuye bya Nsekalije n’abandi, watandukiriye banza usome neza!

  • Yewega Buvano?
    Ubonye abo utangaho urugero. uko ni ukurindagira ushakisha pe.

Comments are closed.

en_USEnglish