Digiqole ad

Karongi: Umusore wafuhiraga nyina, sewabo yaramutemaguye bikomeye (IFOTO ishobora kutakubera nziza)

 Karongi: Umusore wafuhiraga nyina, sewabo yaramutemaguye bikomeye (IFOTO ishobora kutakubera nziza)

Karongi – Mu mpera z’Icyumweru gishize mu Murenge wa Rwankuba umugabo uvugwaho gusambana n’umugore wa mukuru we yatemye umwana w’uwo mugore anabereye Sewabo, ubwo uyu mwana yashakaga kumubuza impamvu yo kwinjira Nyina. 

Yamutemye bikomeye inyuma ku mutwe no ku jisho, anamutema ku maguru, ku maboko no ku mbavu
Yamutemye bikomeye inyuma ku mutwe no ku jisho, anamutema ku maguru, ku maboko no ku mbavu

Vedaste Kuzabaganwa uyobora Umurenge wa Rwankuba yabwiye Umuseke ko byabaye ku wa Gatanu tariki 09 Kamena, ahagana sa yine n’igice z’ijoro.

Uyu mugabo akekwaho kwinjira umugore wa mukuru we kuko uyu mukuru we ubu afunze. Ibi ariko ngo ntabyo byashimishije umuhungu wo muri uru rugo w’imyaka 23.

Umwe mu batabaye yabwiye Umuseke ko uyu musore watemwe ngo yategereje uyu se wabo ubwo yari aje iwabo ngo ashaka kumubaza impamvu aza gusambana na nyina.

Bivugwa ko uyu musore yaba yarakoresheje imbaraga mu kwinjira aho uyu mugabo yari ari maze uyu ngo akoresheje umuhoro aramutemagura bikomeye.

Uyu musore yatemwe mu mutwe inyuma igufa rirasaduka, atemwa n’ahagana ku jisho. Yamutemaguye kandi amaboko, amaguru n’igihimba.

Uyu musore yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bigugu nk’uko abari bahari babivuga ariko bagezeyo basanga ararembye cyane bamwohereza ku bitaro bya Kibuye ari naho arwariye ubu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rwankuba yabwiye Umuseke ko uyu sewabo wamutemye yatawe muri yombi ku wa Gatandatu.

Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda urugomo nka ruriya kandi umuco wo kwinjira abagore b’abandi bakawucikaho kuko ngo utari mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Evode harya ngo ibintu nk’ibi abasenyeri babimenya bate batagira ingo! Ngo ibiba mu muryango nyarwanda biba n’ahandi hose ku isi ni ibyaha bisanzwe!

  • Uyu mugabo ni umwicanyi bamukatire urumukwiye atazamara abanyarwanda. Nta ndangagaciro agiro.

  • Uyu mugabo ntazi icyo abanyarwanda bimirije imbere akwiye gusengerwa

Comments are closed.

en_USEnglish