Hon Depite Mukayisenga yitabye Imana
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe no kumenyesha ko Hon Depite Françoise Mukayisenga yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe.
Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rw’uyu mudepite wari ufite imyaka 48.
Mukayisenga yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka 2003 uhagarariye FPR-Inkotanyi aturutse mu Ntara y’Iburengerazuba.
Hon Mukayisenga yari yarize ibijyanye na ‘Management’ muri Central Africa Adventist University (UAAC) i Kigali.
Uyu yigeze kuba ushinzwe umutungo mu cyahoze ari Komine Rwerere ndetse yigeze kuba Vice mayor (2001-2003) mu cyahoze ari akarere ka Cyanzarwe. Kuva 2003 yabaye Umudepite mu Nteko ukomoka muri FPR-Inkotanyi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Ukwakira umwaka ushize nabwo yabuze umwe mu bayigize, Hon Jean de Dieu Mucyo wari umwe mu bagize Sena.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ni Adventist University of Central Africa si Central Africa Adventist University nk’uko wabyanditse! Imana ikomeze umuryango wa Hon Françoise
Comments are closed.