Digiqole ad

BARAFINDA Sekikubo “umukandida” mushya udasanzwe

 BARAFINDA Sekikubo “umukandida” mushya udasanzwe

Barafinda akora mu ruhago rwe ngo atange ibyangombwa

*Yavuze ko Komisiyo y’Amatora yashaka ko imufata nk’ “Umukandida wigenga” cyangwa uw’ “ishyaka”,
*Imyaka afite 47 ngo ni amashuri kuko ngo n’ufite PhD ya Harvard University ntiyamanura imvura yabuze,
*Ishyaka rye ngo “rikorera i Kanombe no mu gihugu rifite abarwanashyaka b’akataraboneka 9 200 000” 
*Ngo poltiki iri mu mubiri we ngo iratogota,
*Arashaka ngo gushyingira abana b’abakobwa agaca umuco wo kugumirwa.

Komisiyo yamufashe nk’Umukandida wigenga aho kuba utanzwe n’ishyaka rye ridasanzwe rizwi ryitwa “Ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’abanyarwanda muri Demokarasi yihuse ku mpamvu nziza nyinshi 200” . Uyu ni ushaka kuba umukandida mushya, yitwa Barafinda Sekikubo Fred, na we yatanze ibisabwa ngo abe umukandida nubwo atabyujuje byose.

Barafinda akora mu ruhago rwe ngo atange ibyangombwa
Barafinda akora mu ruhago rwe ngo atange ibyangombwa

Iri shyaka rye mu Cyongereza ngo ryitwa Rwanda Revolutionary United Democratic Advisers 200 Good Causes/RUDA, avuga ko ngo amaze imyaka ibiri agerageza kuryandikisha muri RGB, ndets engo yananyuzeyo mbere yo kujya kuri Komisiyo y’Amatora bamubwira ko aza gusubirayo saa munani z’igicamunsi.

Kuri Komisiyo y’amatora abantu benshi yabatangaje, yiyiziye n’amaguru n’agakapu k’inzandiko ke. Abantu benshi batangajwe n’uburyo yasobanuraga gahunda ze.

Uyu mugabo ni uw’i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, yavuze ko yibohoye mu bitekerezo, ngo icyo ahanze ntigishidikanywaho, ngo ni umuhanzi utarahanzweho utaratatiriye izina ababyeyi bamwise ngo ajyane n’amazina y’ibyaduka.

Komisiyo y’Amatora yamwakiriye cyane, ibyangombwa 15 abifuza kuba Abakandida basaba yabuzemo iby’ubwenegihugu bwe, iby’ubwenegihugu bw’ababyeyi be n’ibijyanye n’imikono 600 umukandida wigenga asabwa isinywa n’abantu batandukanye.

We yavugaga ko Komisiyo imufata nk’uje kwiyandikisha nk’Umukandida uhagarariye ishyaka rye “Ishyaka Nyarwanda ku mpamvu nziza nyinshi 200”, cyangwa nk’umukandida wigenga ariko Komisiyo ivuga ko ishyaka rya Barafinda ritemewe mu Rwanda bityo ari bufatwe nk’ushaka kuba umukandida wigenga.

Komisiyo yamusobanuriye ko agomba kujya ku nzego z’uturere gushaka imikono 600 y’abantu bemeza ko bamuzi. Barafinda ariko avuga ko yahuye n’imbogamizi mu nzego z’ibanze.

Ati “Ni imbogamizi twahuye na zo, ugera ku rwego rw’umurenge bakakubwira ngo icyo cyemezo ntibagifite, nagiye ku kagari bati ibyo ntibabizi, byanteye impamvu ikomeye gusumba izindi zose, imbera umutwaro ukomeye, umusozi Kalisimbi kandi ari i Rwanda niyo mpamvu ku wa gatanu naje hano kuri Komisiyo gusobanuza.”

Yabwiye abanyamakuru ko atazabura abamusinyira kuko ngo mu gihugu ishyaka rye rirakora kandi rifite abatari bake bariri inyuma.

Ati “Ishyaka ryanjye rirakomeye rifite amazi n’umuriro muri ryo. Rikorera i Kanombe no mu gihugu hose, rifite abanyamuryango b’akataraboneka 9 200 000, ndetse ntiturakora ibarura bazaba 9 800 000.”

Abajijwe amashuri yize n’ubunararibonye afite muri Politiki yavuze ko “imyaka 47 afite ubwayo ari amashuri ahagije.”

Avuga kuri ibyo by’amashuri ati “n’iyo waba ufite PhD ya Harvard ntiwamanurira abaturage imvura bayibuze.”

Nubwo yabuzwaga kwiyamamaza kuko bitaragera, Barafinda yavuze ko  atagiye muri politiki ku bw’impanuka ngo politiki iri mu rutirigongo rwe, iratogota, ngo yatekereje kwiyamamaza ku bw’imisemburo imurimo, imugize.

Gukuraho imisoro ku butaka gakondo Kanani y’Abanyarwanda, gukuraho imisoro ku nzu z’Abanyarwanda ngo buri wese akagira aho ataha yaba akennye cyangwa akize no guca umuco wo kugumirwa ngo “watewe na Leta zabayeho zititaye kuri icyo kintu”,  ibyo ngo azabigeraho mu “gufata abana b’urubyiruko urw’abahungu n’abakobwa b’imyaka runaka, babahurize hamwe bazashimane…” ibyo ngo ni ibyo yageraho.

Barafinda ntaremerwa nk’Umukandida, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamuhaye iminsi itanu ngo azabe atanze ibyangombwa yabuze, ubwo kimwe n’abandi bashaka kwiyamamariza kuyobora Igihugu, Abakandida bazaba bemerewe bazatangazwa by’agateganyo tariki ya 27 Kamena, mu gihe tariki ya 7 Nyakanga 2017 hazatangazwa urutonde ndakuka rw’abakandida.

Amatora ya Perezida azaba tariki ya 4 Kanama ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu na tariki 3 Kanama 2017 ku baba hanze ari naho bazatorera.

Atunganya ibyangombwa yari yazanye ngo abihereze Perezida wa Komisiyo
Atunganya ibyangombwa yari yazanye ngo abihereze Perezida wa Komisiyo
Ati "Ibisabwa byose nari nagerageje kubishaka murebe
Ati “Ibisabwa byose nari nagerageje kubishaka murebe”
Arasubanura ko ntako atagize ngo abone ibisabwa byose
Arasubanura ko ntako atagize ngo abone ibisabwa byose
Umwe m bakozi ba Komisiyo y'amatora yiga dosiye ye nawe ayisobanura
Umwe m bakozi ba Komisiyo y’amatora yiga dosiye ye nawe ayisobanura
Barafunda aganira na Perezida wa Komisiyo y'amatora amaze kumushyikiriza ibyangombwa afite. Ngo yayuzwe n'ibisobanuro yahawe
Barafunda aganira na Perezida wa Komisiyo y’amatora amaze kumushyikiriza ibyangombwa afite. Ngo yayuzwe n’ibisobanuro yahawe

Photos © A E Hatangimana/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Hhhhhhhhhh ni Barafinda koko, nawe aje gufindafinda nkabandi bose. Aya matora yuyu mwaka arasekeje cyane, umenya hari uwatubeshye ko uruhuri rw’abakandida bafindafinda aribyo bizerekanako dufite demukarasi. Amahirwe masa kuri Barafinda!!!! Nibikomeza nanjye ndaza gutanga kandidatire mfindane n’abandi da nubundi ngo umugabo utiraririye ntiyarongora inkumi. Nimunyarutse turebe uko Brazil izakina n’Amavubi hhhhhhh

  • Eeeeeh!!!!! Mbonye ibisa na Bodaboda weeee!!

  • Findifindi irutwa na so araroga. Barafinda rero ashobora gufinda akafindura

  • Hhhhhhg

  • Byendagusetsa!!! Hhhhhhhhh

  • H.E Paul Kagame yahaye abaturage ijambo kugeza n’ubwo ubyutse wese yifuza kumenyekanya kurwego mpuzamahanga bitewe n’ubwisanzure n’umutekano dukesha Intore izirushintambwe H.E Paul Kagame!!!

    • Yahaye ijambo abafinda abakandida bakakaye abagirirubwoba.

      • Uri kinyogote kabisa nkizina ryawe, yatinye nde? niwe ukuriye commission y’amatora se? Acha ujinga bwana

  • hahahahah, ahubwuyu turamutora 100% rwose adukemurire ikibazo kidukomeranye cyo kugumirwa. nyamara nikibazo rusange ndetse cyicyorezo nubwo mubiseka kiraturemereye pe nubwo leta itabibona, nimutabare ni danger

  • Nyine ni uko hari aho avanaga, ariko point y’imisoro umuntu yubatse ngo abemo n’umuryango we atari kuyikodesha,isambu wiguriye ngo uyihinge utayatisha ni points nziza. Ikindi Mr. Rwandan President Sekikubo Fred Barafinda nibura yicaye muri iriya ntebe nziza kuri NEC, nibaramuka bayicajemo H.E.Kagame yagiyeyo nawe Barafinda azajya avuga ko yicaranye na H.E Kagame muri Politique. Bivugako Barafinda azaba afinduye rero kuko inzira ze ni 2.Azaba abaye President mu bufindo.

    • Yego aha ku misoro ku isambu umuntu yiguriye n’inzu atuyemo niho honyine ashaka gufidura! Mbega umukandida! aho nyiyagize ng ni ukuba umukuru w’umudugudu cg Pastoro mumadini yaduste? Biteye isoni atiko ntibazamwemerere yaba asebeje abanid bakandida kuko nta mubabo muzima wahangana n’uyu kuri kandidatire irenze iya nyumbakumi?

  • Nyine ni uko hari aho avanga, ariko point y’imisoro y’inzu umuntu yubatse ngo abemo n’umuryango we atari ukuyikodesha,isambu wiguriye ngo uyihinge utayatisha ni points nziza. Ikindi Mr. Rwandan President Sekikubo Fred Barafinda nibura yicaye muri iriya ntebe nziza kuri NEC, nibaramuka bayicajemo H.E.Kagame yagiyeyo nawe, Barafinda azajya avuga ko yicaranye na H.E Kagame muri Politique. Bivugako Barafinda azaba afinduye rero kuko inzira ze ni 2.Azaba abaye President mu bufindo Cyanwa President Bufindo

  • njyewe uyu nzamutora rwose, wabona atuzaniye uruganda rukora abagabo tukazajya twihitiramo, Barafindura oyeeeeeeeeeee

    • Cyangwa Barafinda bisobanura Gashyende?

  • Ibi birimo kuba ntabwo bihesha agaciro abanyarwanda, wagira ngo kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repbulika ni ibikino cyangwa imikino.

    • Ko umenya ari uburenganzira. .. Ko ari umunyarwanda..

  • Hhahahaaa, aya matora azaba anaryoshye cyane.

  • Amatora yatanguye koryoha mugabo. Harimo democracy isesuye pe! Kuko ntawabujwe gutanga ibitekerezo na candidature ye. Barafida we yarangije gahunda kare. Muri quartier yiswe president buriya. I Rushaki naho hariyo uwiswe kuriya ku mpamvu zimwe na Fred. Murebe neza ibintu byose byahindutse ubufindo. Intebe Sekikubo Fred Barafinda yicajwemo ninayo Frank Habineza wa green party yicajwemo. Barafinda afite imitego 2, Frank Habineza nawe afite imitego 2, umwe yawutsindiwemo ujyanye n’ibyitegeko nshinga undi ni uw’abiyongeye kuri list y’itora Ese mama, abandi bafite imitego ingahe? H.E Kagame azaze nyuma ayizi yose bizamufasha plan ze. Kandi ben’ imitego ntazabibagirwe amaze gutorwa azabagenere nibabyemera.

  • Abantu nkaba ba byenda gusetsa ni ukubirinda, kuko dushobora gushiduka hari abamutoye mu rwego rwo gusetsa

  • Ngayo nguko, ibya BARAFINDA Birangiriye aha. Ngirango KOMISIYO y’amatora ishatse yazahindura amabwiriza kuri uyu mwanya. Ntabwo umuntu wese yarota, ngo aje gutanga kandidature ku mwanya nkuyu ukomeye wo kuyobora abanyarwanda bose. Ube utanayobora nyumba kumi, ngo ugiye kuba PEREZIDA W’ U RWANDA. Mushyiremo ubuseriye. Reka iby’amashuri mbiveho, ariko hejuru y’ururimi rw’IKINYARWANDA, wagombye kugira urundi uvuga mu ndimi mpuzamahanga. Ukaba warigeze nibura kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze, umutekinisiye, umu ofisiye mu ngabo z’u RWANDA. Kuba ufite igitabo gikubiyemo imigabo n’imigambi bya POLITIKI YAWE. Kuba uri indakemwa mu mico no mu myitwarire; n’ibindi… Ariko umuntu ntagapfe kuza gutya gusa ngo bakire.

  • Arsenal, ibyo uvuga nibyo. Kuko nyine intebe ni imwe bicajwemo muri NEC pe, wagirango wari uhari. Kwihesha agaciro nyine ni ukwisanzura nka kuriya. None se i Burayi bibayo ko umuntu nka Barafinda atega imitego ibiri umuntu ngo yifindurire! Freedom, dignity, self-respect and mutual respect birajyanye kabisa. Critics z’abansi ntaho zizahera. Barafinda yiyongeye kubazagabana amajwi ari hejuru y’ijana ku ijana.

  • Gahuzamiryango, Arsenal,c, na Barca, twakuramo isomo ko NEC igomba kongera kuvugurura amategeko agenga amatora. Ariko kandi abasetsa ntibazabura. Nabo baramenyekanye. Ariko iriya ntebe H.E Paul NEC ntizayimwicazemo bazahidure arrangement iriya banayibike kure.

    • Bose ni abantu, nta n’ umwe ukoze mu cyuma!!!!! Mujye mwiga kureba kure!!!

  • findafinda rwose nazadukemurire ikibazo cyabakobwa backu bagiyekugwa kuishyiga, oyanukuli ndakomeje ikikibazo kiradukomereye ababyeyi, ubujye mfite 3 bansaziyeho umwe afitimyaka31 undi28 numuto24 kandibose nabanabeza barezweneza babakristu banarangije kuiga barakora alikwibyabo byabshobeye basigayebambuira ngobagiye kuibyarira da, nukuli findafinda naturwaneho rwose ababyeyi nibibangombwa azahindure itegekoshinga agarure ubuhalike (polygamie) nubundi biryoha bisangiwe kanderega tujjyetwemerako abagabo babuze abakobwa babayebenshi, jye ndamutorericyo rwose alikwadushakire abakwe da, irinishyano pe tuugushije

    • Ntiwabona niboneye mabukwe aha ngaha! Cyakoze batatu ni benschi, ariko umwe naza nkamugukiza. Birunvikana ndashaka uwo hagati utararenza igihe kandi utakiri umwana!

    • Utuye hehe nzabarangire abagabo. Contact plz.

    • Bazabyara gute nta bagabo?

    • Nari narabuze abageni noneho ndababonye mba ndoga Rwabugiri. Mabukwe Charlote anyemereye nakwitwarira uriya mukuru wa 31, nuwa 24. Mbese bombi bakajya bafashanya kuko umwe ntiyambasha.

  • abantu mugereranya Barafinda na Kagame mukumva Kagame aruta Barafinda muransetsa, muri demokarasi imbere ya NEC abakandida bose barangana imbere y amategeko igihe ibisabwa babitanze, ntawe uruta undi nta n usuzuguritse kuruta undi, uwatorwa n abanyagihugu k ubwiganze bw amajwi wese yaba Perezida hatitawe kuba abo yasimbuye bagenderaga muri Benz cg Za V8, n’izibika zari amagi di, mwitonde rero mumenye icyo demokarasi isobanura, umukandida umwe aramutse aruta abandi, amatora ntidakwirirwa aba, amatora aberaho kuko abantu bose bangana kdi twizera ko mu banyarwanda barenga 12M havamo uwayobora, n’abandi haracyatanga Kanditatire dutegereze, binabaye byiza twagira abakandida 100 tugaca agahigo ku isi nk uko twagaciye mu kugira abagore benshi mu nteko, Rwanda komeza imihigo????

  • BARAFINDA Sekikubo Fred Ati” Izina ryanjye Fred ni Past Tense ya Verb To FREE ikagira NOUN Ariyo FREEDOM ”

    mwimuseka njye nakomeje Kumva ibyo Yavugaga na Confidence afite nuburyo Asobanura Points (Ibitekerezo bye) abihagazeho numva ndamukunze cyaneee, Yifitemo ibitekerezo Bizima, cyane ko yemera kwakira ikizanyuranya nibyifuzo bye.

    I like Him.

  • yes mwana barafinda.ngaho findura.nuburenganzira bwawe ntibaguce intege.tunakeneye no kwisekera da

  • yewe gahunda ya politiki ni iyo igomba kurebwa kurusha uko yambaye. kuyobora abantu si imyenda ni mu mutwe na gahunda nziza kandi numvise afite nziza zikora abantu ku mutima.
    uyu mukandida niyemererwa azigarurira imitima ya benshi kandi avuga ibyo abanyarwanda bakeneye.

  • cyakora barafinda yari agerageje kuvugako azakuraho imisoro ku nzu tubamo ndetse n’isambu zacu.biratubangamiye cyaneeeee!!! ahubwo turasaba uzatubera President wese, kubikuraho .hato tutazashiduka dusoreye n’umwuka duhumeka

  • Hahhh Abazi politiki batangira bafindisha, gusa narebe impamvu zitera kugumirwa,

  • sha uyu ni byacitse kandi umuyobozi yirinda byacitse ahaa nzaba ndora

  • BANYARWANDA MUSHISHIZE UMUYOBOZI UKWIYE KUYOBORA URWANDA MWIBUKA KO UWAGUHAYE AMATA UTAMWIMA AMAJWI,NAHO BARAFINDA NI BARAFINDA KOKO NKIZINA RYE,

Comments are closed.

en_USEnglish