Umujyi wa Kigali tugiye kuwujyana mu cyerekezo 2020 – Mayor Mukaruriza
Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza n’abayobozi bashya b’umujyi n’uturere dutatu tuwugize bari kumwe mu Itorero ry’abayobozi i Gabiro babonye umwanya uhagije wo kuganira no kumvikana ku buryo bagiye gukura Umujyi aho wari bakawugeza mu cyerekezo 2020.
Kuwa kane, abayobozi bashya baherutse gutorerwa imyanya inyuranye y’ubuyobozi ku rwego rw’uturere n’Umujyi wa Kigali basoje itorero ry’ibyumweru bibiri ryabateguraga kwinjira mu mirimo.
Izi ntore z’Imbonezamihigo ngo zahawe inyigisho zinyuranye binyuze mu biganiro n’imikoro ngiro ijyanye n’ubuzima zigiye kwinjiramo, kandi ngo nk’abayobozi bizabafasha nk’uko Monique Mukaruriza, Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali abivuga.
Ati “Twumvise neza, dusobanukirwa imikorere n’imikoranire y’inzego…Twahuguwe ku ndangagaciro z’Abanyarwanda, zizadufasha mu mikorere yacu mu kazi ka buri munsi, kubahiriza igihe, gukorera hamwe, n’ibindi bijyanye n’indangagaciro nyarwanda, ubunyangamuga kuko hagiye hagaragara ibibazo byinshi mu nzego z’ibanze, zijyanye no kutagira ubunyangamugayo, kudakemura ibibazo by’abaturage.”
Mukaruriza yabwiye UM– USEKE ko ubu bize ko umuturage ariwe uri hagati ya byose, ko ibyo bakora byose bigomba kuba bisubiza ibibazo by’abaturage, kandi bigamije iterambere ry’umuturage.
Ati “Hari imikoro ngiro twagiye dukora, itwereka mu buzima tugiye kujyamo uko dukwiye kuzamura umuturage, uko dukwiye kuzamura akarere, uko tugiye kuzamura umujyi wa Kigali tukawukura aho wari uri ubu tukawujyana mu cyerekezo 2020, ndetse na nyuma yacyo.”
Monique Mukaruriza avuga ko basobanukiwe ko kugira ngo bagera ku ntego bemereye abaturage biyamamaza, bazabishobozwa no gukorera hamwe, no gukoresha imbaraga bafite mu Turere no mu Mujyi wa Kigali.
Agira ati “Burya imbaraga zose zihari iyo tuzishyize hamwe dushobora kugera kuri byinshi, dushyira umuturage imbere ya byose.”
Mukarurira kandi avuga ko iri Torero ryamubereye ryiza kuko yabonye umwanya wo kuganira n’abayobozi bagiye gukorana mu nzego zose zifata ibyemezo.
Muri iri Torero, yari kumwe n’abo bari kumwe n’abayobozi bungirije b’Umujyi wa Kigali, n’Umunyamabanga uhoraho wawo, n’inama njyanama yose y’Umujyi wa Kigali.
Yari kumwe kandi n’abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, Komite nyobozi n’inama njyanama z’utwo Turere (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere.
Mukaruriza ati “Njye mfite amahirwe menshi cyane,…urebye abafata ibyemezo mu Mujyi wa Kigali, n’Uturere tuwugize twese twari turi hamwe hano, dufite rero amahirwe menshi cyane kuko tuvuye hano dufite imyumvire imwe, tuvuye hano twumvikanye ku murongo tugomba gukoreraho.”
Nyuma y’iri torero abenshi barahita batangira inshingano zitoroshye, kuko aribo bagomba gusoza imihigo ya Guverinoma ikubiye mu cyerekezo 2020 na Gahunda y’imbaturabukungu EDPRS2.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
uyu mudamu niyitonde niba adshaka kujya kugatebe ataratangira. muri 2020 hasigaye imyaka iri munsi ya 4.Akariro gake na feri cyangwa nawe ibyo uri guhiga ntabyo uzi kuko ababihize nabo byarabananiye kandi baraho irire umugati wicecekere wokwiteranya na rubanda.
Comments are closed.