Karongi: Umuyobozi w’Akagari yakubise abaturage batatu abagira intere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisanze, mu Murenge wa Rubengera afatanyije n’abakozi babiri b’Akagari n’abanyerondo bakubise abaturage batatu mu buryo bukomeye, babiri bajya mu bitaro. Ubu uyu muyobozi n’umwe mubo bafatanyije nabo barafunze kubera iki cyaha.
Jean Damascene Habaguhirwa niwe muyobozi w’Akagari ushinjwa ko mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 28/Werurwe/2016, hagati ya saa saba n’igice na saa munani, mu isantre ya Ryanyirakabano (ahahoze urugo rw’Umwami Kigeli IV Rwabugiri) humvikanye induru z’abantu bataka kubera gukubitwa.
Batakiraga kwa Jean Claude Nzayisenga utuye mu Mudugudu wa Kabatara. mu Kagari ka Gisanze wabwiye UM– USEKE ko ari umuyobozi w’Akagari, wari kumwe n’abakozi babiri b’Akagari n’abanyerondo bari baje iwe baramukomangira arakingura bamubaza aho umuhungu akoresha muri restaurant ye ari, kuko ngo yagiranye ikibazo n’irondo, akijijinganya bahita batangira kumukubita nk’uko abivuga.
Nzayisenga avuga ko bamukubise inkoni nyinshi bikomeye, bakamukubita ikibatiri cy’umuhoro kikamukomeretsa ku ntoki.
Ati “Gitifu abonye nkomeretse yarababwiye ngo nibankubite mu bundi buryo sinkomeze gukomereka.”
Undi bakubise, ni umwana w’umusore w’imyaka 20 witwa Tuyisabe Fils ari nawe bari baje gushaka, uyu wakubiswe bikomeye nawe bamusanze mu nzu, bamukubita mu mutwe no mu maso banamwambura amafaranga 42 000 nk’uko abivuga. Undi wakubiswe ni umusore nawe ukora aha muri restaurant ya Nzayisenga.
Police yakurikiranye iki kibazo, ubu uyu muyobozi w’Akagari ka Gisanze afungiye kuri station ya Police ya Rubengera, hamwe n’umwe mubo bari kumwe witwa Kazungu.
Abatuye aha bavuga ko aba bayobozi ari abanyarugomo cyane kuko ngo no mu minsi ishize bafashe umusore ukekwaho ubusambo bakamuca ugutwi bakoresheje akamashini gatema ibyatsi.
Umwe mu batuye aha witwa Birindabagabo Nepo avuga ko umuyobozi w’Akagari akunda gushaka kwihanira abaturage akoresheje imbaraga.
Mu nama y’umutekano yabaye tariki 29 Werurwe 2016, Ngendambizi Gedeon, Umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera yavuze ko bari mu iperereza kuri iki kibazo kandi ngo uwo bizahama azabihanirwa.
Abaturage b’aho ibi byabereye babwiye UM– USEKE ko basaba guhindurirwa umuyobozi kuko ngo uyu bafite ari umunyarugomo.
Photos/Vestine Dusingizumuremyi
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
23 Comments
Uyu muginga uduhohotera arare muri gereza nibitabibyo natwe tuzamutega tumwivune, enafu is enafu.Harya ibinibyo babigisha mu ngando?
IBAZE IYO ITANGAZAMAKURU RITABIVUGA!!!!!
Mugihe twitegura kwibuka abacu nimereke twibuke twubakana . twunve neza umusanzu wumuhanzi . nibyo koko ijoro ribara uwariraye . Rudahigwa urwanda rwaramucanze abonye arurusobe rwurujijo rusobanye yigaya ubutwari arutura JAMBO umwami w ibihe byose . umwami ugaba abatware itwari yatsinze urwango nurupfu intare yo mumuryango wa Yuda . ko basiramu baramukanya ngo amahoro y IMANA abane nawe bishoboka bite ko umuntu yica uwundi cyangwa ahohotera uwundi kagenaka .ariko nkange bamboriki . Edouard yabivuze neza ko urwanda rugeze mubyahishuwe .murebe neza niba ari yeruzaremu nshya cyangwa niba ari impanda ya Ezira Mpyisi mumunsuhurize umuriro wapantekote uracyaka ? pantekote sikote . inkurunziza ya eriya na yeremiya ibivuga neza . icyunamo cyiza nikibuhora abantu bakabaho mubwigenge nubwisanzure bugenewe abana bimana . burya nacyagihe IMANA yarihari kandi IMANA ikunda urwanda nabanyarwanda . urwanda nimurureke rwande . rwande kandi rwande ubuhoro IMANA yonyine niyo mucyurabuhoro . ijambo ryayo niribacengera mumagufwa nomumisokoro .ubwo nibwo muzunva neza umusanzu wumuhanzi . umuti w ibibazo byose byabanyarwanda cyangwa byabantu murirusange n urukundo . nimurureke rubeho. nimurureke rwemerwe .nimurureke rwogere . rusange nabatarugira . rugere no muburoko . munkambi mubitaro nomubiro . murutware mundege mumnodoka mubwato kwigare kubitugu nomumibewreho . nirwo rumuri rwicyerekezo cyumunezero . nicyo cyanga cyubuzimamuntu . nimureke ukuri ariko kubayobora nimikugire intego . umugabo wukuri . umugore wumutima . umwari ukwiye numusore wintwari ntibatamikwa ijambo . nurengera abandi . mugihe twitegura kwibuka nimureke twibuke twubakana twunve neza kandi tizirikane umusanzu w umuhanzi
Niwihanirq nawe uzamusangomo,ntamutu wemwrwe kwihanira mu rwanda
uyu mu yobozi ntiyatowe ashobora kuba yaranomwe ku bwimbamvu
I was thinking the same thing too!
That is the exact problem we have in Rwanda!
Umuyobozi aramutse yitorewe n’abaturage, nta kuntu atabubaha rwose!
abiryozwe nta muyobozi umurimo kbs
Nukubona abantu bagenda nahubundi nta mitima bigirira!Ubu uyu na we ngo ashinzwe kurengera no kuvuganira abaturage,biba bibabaje gusa bazamuhane bihanukiriye n’abandi batekerezaga nka we babonereho isomo!Nta kwihanira,ni cyo amategeko abereyho.
abantu ntaba baracyabaho muricyigihugu gukubita bigezaha bamucishe mungando cg age iwawa agororwe kuko uyusumuyobozi arakabije gukubitabunyamaswa
Uyu muyobozi nibimuhama azakatirwe urumukwiye. kandi biragaragara ko ataciye mu itorero.
erega bareke ba Gitifu tubatore naho rwose kuba noma nibyo bidukoweho
Kuraho umjinga ujyane 1930. None nk’uyu ayobora iki?
Ndibuka kera muri Kibuye bajyaga batega ba burgmestre rimwe na rimwe bavuye mu kabari bakabadiha babihimuraho kandi bakagira isoni zo kujya mubutabera.Dore nuko bitangira.
Sinamurenganya yakurikije urugero rwa sebuja umwicanyi mukuru name wenda kumarira ku icumu abo batangiranye urugamba ariko ubu ngo niwe mwami w’u Rwanda. Apuuuuuu
Kera twatoraga ba konseye ntabwo yarikugukorera ibi kuberako yabaga arumuntu uzwi nkinyangamugayo.Urugomo nkuru kubaturage ntirwabagaho.Ndavuga mu giturage.Ibi bigomba guhagurukirwa.
Ngaho kwiheshagaciro
Ariko ko mutatubwiye icyo nibura bavuga baba babakubitiraga. IMPAMVU NI IYIHE? BIBYE? BATUKANYE? BARWANYE N’IRONDO?
Nukuri. NUKURI. NUKURI KUZIMA . umuti wibibazo byurwanda cyangwa byabantu muri rusange nurukundo . nimurureke rubeho. nimurureke rwemerwe . numurureke rwogere rusange nabatarugira . rugere nomuburoko munkambi . mubitaro nomubiro . nirwo rumuri rwicyerekezo cyumunezero . nicyo cyanga cyubuzima bwiza nibivunbikisho byejo hazaza . mugihe twitegura kwibuka abacu nimureke ukuri guhobere urukundo .nitworoherane twibuke twubakana . umugabo wukuri numugore wumutima umwari ukwiye numusore wintwari ntatamikwa ijambo . ntarebera akarengane . ntashygikira urugoma . ntavangura abantu ntanena kandi ntabeshya ntanatenguha . Rudahigwa urwanda rwaramucanze abonye arurusobe rwurujijo rusobanye yigaya ubutwari arutura jambo umwami ugaba abatware .intwari y ibihe byose .intare yo mumuryango wa Yuda are you there ? can you hear me. baba abibuka nabatinya kwibuka ; ijoro ribara uwariraye . nimumara kunva neza ko jambo yigize umuntu . ijambo rye niribacengera mumagufarikabagera mumisokoro muzunva neza ko umuntu ari nkundi . ntawe uzongera gukubita mugenziwe kagenaka . mugihe twitegura kwibuka abacu nimureke twibuke twubakana . tugerageze kunva kimwe twese mubwunvikane nubworoherane twunve neza umusanzu w umuhanzi . urwanda nimurureke rwande rwande kandi rwande ubuhoro . IMANA ihoraho ya isiraheli niyo yonyine mucyurabuhoro n IMANA y ibihe byose nambere y bihe nanyuma y ibihe ntayindi IMANA uretse yo yonyine mucyurabuhoro niyo yonyine nyirijambo ryanyuma .naho ubundi ijabo ryaba ivunja rigarurira amateka . Bamboriki ariko nkange ubu . Edward yabivuze neza Urwanda rugeze mubyahishuwe mwitegereze neza murebe niba ari yeruzaremunshya cyangwa niba ari impanda ya Ezira Mpyisi mumunsuhurize . umuriro wa pantekote uraka aho kugicaniro ? pantekote sikote . inkurunziza ya Eriya na yeremiya iratwibutsa twese ko icyunamo cyiza arikibohora abantu bakabaho mubwisanzure nubwigenge bukwiye koko abarokotse abarokowe abakijijwe abacunguwe . nabasiramu baramukanya neza . amahoro y IMANA abane namwe ntampanvu yo kumena amaraso . ubwihebe bugeze gute murwanda . nib amahoro y IMANA koko aba mubantu nigute umuntu yica uwundi . ubwo se ntub awishe amahoro mumuntu . nonese abantu nubamara amahoro azabana nande ? . ntuba wishe umuyobozi wejo . nimusigeho harageze ko abantu bareka agatima kubunyamanswa NO NO NO . MUGIHE TWITEGURA KWIBUKA ABACU NIMUREKE TWIBUKE TWUBAKANA TUZIRIKANE TWESE TWUNVE KANDI TWUNVE KOKO UMUSANZU W UMUHANZI .Umuseke weya nurubuga rwiza
Rugere nomumashyamba ya Kongo.
ibi sibyo kbs birakwiye ko uyumuyobozi ahanwa m’amategeko naramuka ahamwe n’ayamakosa.
Abarundi bagomba kuduha ibisobanuro k’urupfu rwa Bihozagara.
Akwiriye kubambwa acuritse !!
Ntabwo uburenganzira bwa muntu babwubahiriza bazahanwe. Ndabonda baramugize umushinwa
Comments are closed.