Digiqole ad

Ngoma: Abana ntibiga neza kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi

 Ngoma: Abana ntibiga neza kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi

Ngoma – Mu Kagari ka Nyamirambo, Umurenge wa Karembo haravugwa ikibazo cy’abana biga nabi bitewe n’amajoro barara bajya gushaka amazi mu gishanga cyitwa Gisaya kiri kure y’ingo zabo, kuko nta mazi meza cyangwa amabi bagira.

Aba baturage bavuga ko kuva batura ahangaha bavoma amazi mabi yo mu gishanga cya Gisaya, nacyo kiri kure y’ingo zabo.

Bagaragaza imbogamizi zinyuranye bahura nazo, zirimo indwara ziterwa n’amazi mabi, ndetse no ku bana barara amajoro bajya gushaka amazi ntibabone umwanya wo gusubira mu masomo, bikanabaviramo gutsindwa mu ishuri.

Abashaka kuvoma amazi meza ngo bakora urugendo rw’ibilometero byinshi, nubwo ngo nayo atari meza cyane.

Uwitwa Muhirwa Alex ati “Nyamirambo yose nta mazi igira, harimo imidugudu myinshi, ubu tuvoma ibinamba kandi muri iri terambere nta bantu bakivoma ibinamba ku buryo ubu byatumye n’abana bacu birukanwa buri munsi kubera gukererwa.”

Undi muturage witwa Mukabunani we ati “Tuyavoma kure (amazi) cyane, abana bava mu ishuri nka saa kumi n’imwe (17h) bajya kuvoma bakagera murugo saa mbiri z’ijoro (20h) kuko bayakura kure, bigatuma badasubira mu masomo bize, ariko amazi ari hafi natwe ababyeyi twajya tuyivomera.”

Murama Justin, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri uyu Murenge wa Karembo mu izina ry’umuyobozi wawo yatubwiye ko imirimo yo kuzana amazi meza muri Nyamirambo yatangiye, akaba atanga ikizere ko bitarenze ukwezi kumwe abaturage bazaba batangiye kuyavoma.

Yagize ati “Hari umushinga wakozwe, ubu bamaze gucukura imiyoboro izanyuzwamo amazi mu midugudu yose, uretse uwa Ngoma ya 2 wo uwo mushinga utazagezamo amazi, ariko naho biroroshye ko bazahita bakururiha kubayafite, bitarenze ukwezi kumwe baraba bavoma amazi meza.”

Ikibazo cy’amazi meza kiracyagaragara hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, nubwo hari aho usanga hamwe baba barigeze kuyahabwa ariko nyuma akaza gupfa akabura gisanwa.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish