Digiqole ad

Gatsibo: Umusore yaraye yiciwe mu gishanga cya Kanyonyomba

 Gatsibo: Umusore yaraye yiciwe mu gishanga cya Kanyonyomba

Mu karere ka Gatsibo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuseke ko mu gishanga cya Kanyonyomba ahitwa ‘barrage’ mu kagali ka Rwarenga, umurenge wa Remera muri Gatsibo bahasanze umurambo w’umusore wishwe ariko ngo abakekwaho kumwica ntibarafatwa ngo bavuge icyo bamujijije.

Mu karere ka Gatsibo
Mu karere ka Gatsibo

IP Kayigi avuga ko aho nyakwigedera yiciwe ari mu gishanga kirimo akayira nyabagendwa ariko ngo iyo bwije haba hasa nabi kubera umwijima.

Yabwiye Umuseke ko ubwicanyi nka buriya budakunda kuba muri kariya karere, ariko asaba abashinzwe umutekano mu midugudu no mu tugali gukaza amarondo kandi abaturage bagakomeza kujya batanga amakuru kugira ngo habeho gukumira ibyaha.

Umurambo wa nyakwigendera ngo wajyanywe mu buruhukiro mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyamuhitanye.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yoooo uyu musore Imana imwakire mubayo kandi n’abamwishe bazagarara kuko ingaruka z’ibyo bakoze zizabagaruka, twihanganishije umuryango w’uwo musore.

Comments are closed.

en_USEnglish