Digiqole ad

Nyamasheke: Abayobozi bashinjwa kugurisha inka za ‘Gira inka’ batawe muri yombi

 Nyamasheke: Abayobozi bashinjwa kugurisha inka za ‘Gira inka’ batawe muri yombi

Inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka’ zigenewe gufasha abatishoboye kwivana mu bukene

Hashize igihe abaturage bo mu murenge wa Kanjogo mu kagari ka Kigarama bavuga ko inka nyinshi zigenewe abatishoboye muri gahunda ya ‘Gira inka’ abayobozi ku rwego rw’akagali bazikubira cyangwa bakaziha abatazigenewe babahaye icyo bita ‘Ikiziriko’ (ruswa). Police kuri uyu wa 01 Kamena yataye muri yombi abayobozi bagera kuri batatu bashinjwa ibi byaha.

Inka zitangwa muri gahunda ya 'Girinka' zigenewe gufasha abatishoboye kwivana mu bukene
Inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka’ zigenewe gufasha abatishoboye kwivana mu bukene

Francine Uzabakiriho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Raro aregwa kuba yaranyereje inka nyinshi izindi akazitanga ahawe ‘ikiziriko’ ku batazigenewe ubwo yari umuyobozi w’Akagali ka Kigarama, uyu yatawe muri yombi.

Augustin Tuyishime wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu kagali ka Kigarama hamwe  na Gratien Uwamurengeye wari umukuru w’Umudugudu wa Karehe muri Kagarama aba nabo bafashwe ejo kuwa gatatu tariki ya mbere Kamena.

Abaturage b’aha muri Kigarama baganiriye n’Umuseke bavuga ko abayobozi bari bafite ikintu bita “gukama izo baragiye” aho bigwizagaho izi nka zagenewe abatishoboye baziragiza abantu ndetse ngo zimwe bakazigurisha.

Leopord Ngendahimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabwiye Umuseke ko bariya bayobozi bafunze koko. Avuga ko uwari umuyobozi w’Akagari akekwa ko yaba ubwe yarihaye inka zirenga ebyiri zagenewe abatishoboye.

Leopord ati “ntabwo wahita uvuga umubare w’inka zose bashinjwa, gusa ni nyinshi, Police ishobora gufata n’abandi nyuma y’iperereza kuko hashobora kuba hari abandi bashobora kuba babihuriyeho.”

Hari amakuru agera k’Umuseke avuga ko baba baranyereje amafaranga yo gufasha abatishoboye muri VUP ariko uyu muyobozi w’Umurenge wa Kanjongo yirinze kugira icyo abitangazaho gusa avuga ko bari kwita ku kiciro cya mbere cy’abakeneye ubufasha bwihutirwa.

Aba bayobozi bafashwe bafungiye kuri Station ya polisi ya Kanjongo mu gihe hagikorwa iperereza.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish