Digiqole ad

Rulindo: ‘Gitifu’ w’Umurenge wa Ngoma arafunze

 Rulindo: ‘Gitifu’ w’Umurenge wa Ngoma arafunze

Amakuru aravuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo, yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza amafaranga yari agenewe umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye Umuseke ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yafashwe ku bw’impamvu z’iperereza ku byaha akekwaho.

Yavuze ko afungiye kuri Polisi ikorera Bushoki, akaba ngo ari we wenyine wafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngabonziza Robert yabwiye Umuseke ko bagikusanya ibimenyetso ku ngano y’ibyo uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma akekwaho kunyereza, gusa yemeza ko afunzwe na Polisi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish