Digiqole ad

Gicumbi: Ufite inka ikamwa munsi ya L 3 ku munsi ntiyemerewe kugurisha amata

 Gicumbi: Ufite inka ikamwa munsi ya L 3 ku munsi ntiyemerewe kugurisha amata

Mu nama yaguye y’abayobozi banyuraye bo mu karere ka Gicumbi yateranye kuri uyu wa kabiri umwe mu myanzuro yafashwe hagamijwe kurwanya imirire mibi mu bana ni uko umuturage ufite inka ikamwa munsi ya Litiro eshatu ku munsi atazajya yemererwa kujya kugurisha amata ku isoko. Ibi ngo bikazakurikiranwa n’abayobozi ku nzego z’ibanze.

Iyi nama yari iyobowe n'ubuyobozi bw'Akarere yari yatumiwemo abayobozi ku nzego z'ibanze
Iyi nama yari iyobowe n’ubuyobozi bw’Akarere yari yatumiwemo abayobozi ku nzego z’ibanze

Iyi nama yari igamije ahanini kwiga ku guca imirire mibi mu bana, yagaragaje ko hari ababyeyi benshi bakunda amafaranga kurusha ubuzima bw’abana babo aho usanga ngo bashishikarira cyane kujyana n’amata macye bafite ku isoko aho kuyaha abana bo mu rugo nabo bayakeneye, bikabaviramo indwara zikomoka ku mirire mibi.

Mu ikusanyamibare ryakozwe mu kwezi kwa cumi 2015 mu bana bato 55 168 bari mu karere ka Gicumbi abagera ku 6 170  (8,3%) babasanganye ikibazo cy’imirire mibi, muri aba bafite ibibazo 38% byabo bari bafite ikibazo cyo kugwingira gishegesha abana bari mu minsi 1 000 ya mbere y’ubuzima bwabo.

Inzego zirebana n’ubuzima kugera k’Umudugudu hamwe n’ubuyobozi bwite bw’ibanze zemeranyije ko ibi bibazo by’imirire mibi bidashingiye ku ibura ry’ibiribwa ahubwo bishingiye ku myumvire yo hasi mu gutegura ibihari, ndetse no kwima abana amata akajyanwa ku isoko gushaka amafaranga, rimwe na rimwe atanakoreshwa mu nyungu z’umwana.

Ibi byatumye aba bayobozi bemeza ko ubu nta muturage muri aka karere ufite inka ikamwa munsi ya Litiro eshatu ku munsi wemerewe kugurisha amata kugira ngo babashishikarize kuyaha abana bo mu rugo.

Charlotte Benihirwe umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  we yongeyeho koabayobozi aribo bakwiye kubera abaturage urugero mu kubahiriza iyi gahunda kandi bakagira uturima tw’igikoni dukoze neza kugira ngo batange urugero rwiza kubo bayobora.

Benihirwe yasabye ko no ku bigo nderabuzima kimwe n’amshuri hakubakwa uturima tw’igikoni tw’ikitegererezo n’isuku ihagije.

Iyi nama yanzuye kandi ko umukozi wa Leta  uzajya agaragaza isuku nke aho atuye, kutagira akarima k’igikoni cyangwa kugira abana bafite imirire mibi azajya abihanirwa mu rwego rw’akazi kugira ngo abayobozi barusheho kubera abaturage indorerwamo.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ Gicumbi

12 Comments

  • Ubuse izi ngamba nizo zizatuma abakene bakira? Ese kugira inka ikamwa macye nabyo bigiye kuba icyaha? Ese niba akeneye kugura umunyu cg ibirayi atabasha kugurisha amata azabigenza ate? Ibi birenze ubugome

  • Babuze gukora inama yo kubagabira izifite umukamo mwinshi ngo babongerere, none ngo n’uduke bafite ntaburenganzira badufiteho ! ariko bene izo nama zitegurwa n’umuntu wizehe koko. Harya uwanenga ibintu nk’ibi yaba akosheje koko ! uwo ntaho ataniye n’uwigeze kwadukana igitekerezo cyo gushyingira abana batarageza kumyaka 21.Naba nufite ikamwa make.utayifite se we bamuvuzeho iki kandi.ayikama make ku bushake se ! Ahaa! ibyo nugushinyagurira abatifite.Abo bashigaje kutubwira ngo utazi ururimi rw’amahanga ntazongere kuvuga. Nibabongere izifite umukamo bareke gusuzugura abo bayoboye bene aka kageni. Imyanzuro iragwira.Barashakira isoko amata y’inzungu zabo bakabeshya ngo bararwanya imirire mibi y’abana batari ababo ! izo mpuhwe da ! Noneho n’ugura atageze kuri litiro 3 ntazongere kwemererwa kugura amata kuko arutwa n’ukama iye pe.Hasigaye noneho guhagarika abahembwa duke kurema isoko rimwe n’abahembwa agatubutse.Ibyo se koko byari biri mumihigo igihe biyamamazaga ! ubamba isi ntakurura kandi uti akaraye ifundwe araza ifu.Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.Reka nicecekere.

    • ariko nkibyo ubu uvuze bihuriye he nibo baba bavuze!!kubwawe urumva umuntu yagurisha amata akama yose murugo ntagire icyo abasigariza!!!haraho wigeze ubonako se amata yabuze isoko ayo ni amatiku atagize aho ashingiye nigute waba ufite inka ikamwa ukarwaza bwaki?? ese kubwawe urumva bidateye isoni kubwawe urumva ikikubabaje ari frs ariko ntiwite kubana aribo Rwanda rwejo!! byaba biteye agahinda niba ariko utekereza rwose!!inka ikamwa 2 litre ni urugero akenshi iba ihaka ndetse igejeje nko mumezi atandatu kuki ayo atayarekera abana nabo bagakura neza ndetse bakanayahirira banezerewe!! ibyo ugura wabibwiwe nande ujye usoma ibyanditse ureke kuzana ibiri mumutwe wabo rwose iki gitekerezo ni cyiza njyewe ndagishyigikiye pe !!! courage rwose nimurwanye imirire mibi ayo frs yumunyu cg ibirayi ufite inka ikamwa 2l nanjye kuyashakira ahandi !!

      • Igitekerezo gishobora kuba cyubakiye kuri intentions nziza, ariko ntago cyatekerejweho neza.
        Inka nyinshi zacu zikamwa litiro 2 kandi si uko ziba zihaka! inka nyinshi zacu zifito amaraso mabi hagakubitiraho imirire mibi cyane biteze n’amasambu make n’ubumenyi buciriritse (wibuke ko average abaturage bafite 0.5 Ha y’ubutaka, bagabana n’inka, n’ubuhinzi, n’ahubatse inzu.
        Ukama makeya bamureke agurishe wenda ntagurishe iminsi yose y’icyumweru ariko bamureke agurishe rwose.

      • ariko nkawe kuki usubiza nabi? amata yonyine bakubwiye ko azabuza bwaki kwica abantu? niba warize NUTRITION AND DIETETICS,wibwira ko ayo mata yonyine ashobora kuzaca bwaki MU RWANDA? ni izihe ntungamubiri se zili mu mata? inka ihabwa ibyatsi gusa? ko nyamara wasanga nayo mata atujuje intungamubiri ra,kubera ibigaburirwa izo nka? Nyamara abaturage bakeneye indyo yuzuye,apana amata gusa. NAGUSABAGA KWIHUGURA

  • Ibi ntibikwiye rwose !!!
    Ntago amata anywebwa buri munsi kuko yo ubwayo atatunga umuntu.
    Ahubwo ufite inka, abikira abana, akanagurishaho kugirango agure utundi akeneye.
    Ubonye iyo bavuga ko atemerewe kugurisha amata buri munsi! Wenda akajya agurisha 3 mu cyumweru…

  • Ariko se ibi byo ni ibiki koko ? Nonese hakozwe ubundi bushakashatsi bwerekana ko abarwaje indwara z`imirire mibi ari abakama munsi ya litiro 3 ? Ibi jye mbona ntaho bihuriye. Ese ubunsi ni inde wavuze ko amata ari indyo yuzuye ku buryo nta kindi cyayunganira ? Ubwo se uwaguha litiro 3 z`amata burimunsi ntiwakondera kurya ?

    Please mujye mufata ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi kandi byatekerejweho neza.

  • URAKOZE ZIRIKANA GUSHYUSHYA IMITWE Y’ABANTU KUKO BIFUNGURA DEBAT. NDABONA BATABUZA NYIRINKA KURYA UTWE KUKO BISHOBORA GUTUMA ITUNGO ARIFATA NABI, AHUBWO BAJYE BAJYA IWE MU RUGO AKIMARA GUHUMUZA BAMUGENERE AYO Azajya AGUTISHA N’AYO AZAJYA ASIGAZA BAKURIKIJE UMURYANGO AFITE.

  • UMENYA ABANTU bagomba gufata amahugurwa kabisa. Kuki abantu bibwira ko amata yonyine ashobora kuvura bwaki?kuki bibwira ko amata yonyine ashobora kurwanya imirire mibi?IKIZARWANYA IMIRIRE MIBI MU RWANDA,NTA KINDI NI INDYO YUZUYE.Mbese amata ni indyo yuzuye? waruzi ko hari amata atagira akamaro kubera ko nta ntungamubiri ziyarangwamo? ibi biterwa n’ibyagaburiwe inka. Niba inka irya nabi ,izatanga amata atujuje intungamubiri….BITYO uzayanywa ntibizamubuza kurwara bwaki.TUJYE DUFATA IBYEMEZO TUDAHUBUTSE

  • Gicumbi noneho irandangije kbsa! None se niba umuryango ufite iyo Nka ari muto itabasha kuyamara bizagenda bite? Imihini mishya

  • Jyewe Zirikana ndacyabisubiramo rwose.Niba gufasha umuntu binaniranye ni tureke umuntu agumye asodoke muntege nke tureke asodoke uko ashoboye akari kera azagera iyo ajya.Indyo nkene si ukubura amata kuko n’abatayanywa atari ukuyabura ntacyo barwaye. Abanyarwanda bangahe se barereshejwe amata ! Uwayabonye ashime imana arko tureke gushyigikira igitugu ku mugaragaro twitwaje ngo ni ukwita kubo tuyoboye.Ufite inka ikamwa make muzi kugirango abigereho byamuhenze! Ikiruta ibindi nuko mwafatira kuri litiro 1,2, cyangwa eshatu yari atangiye kubona mukamwongerera naho guca abantu intege kugitugu ubwo si ubujyanama bw’ubuzima.Kwiga ukarangiza bitandukanye no kwiga ukamenya.Please ! nibangahe bakama make batumiwe muri izo nama ! Hari uzi n’uburyo babayeho ! internet nicyo ibereyeho mujye mureka dukore sharing ya experience kuyobora ntaho babyigira keretse kwemerwa noho kugirirwa ikizere gishingiye ku bushobozi byo ni kuri bamwe na bamwe ari noyo mpmvu tumara kubatora plans zigahindra forme.Mu nzego zibanze se naho habamo parlement !

  • Abahuzagulika baracyahuzagulika kugeza bemeyeko ataribo bonyine bafite ibitekerezo byubaka u Rwanda rurambye.

Comments are closed.

en_USEnglish