Byavuye mukwa 6/2016, ubu ngo Gereza ya Mageragere izafungura mukwa 10/2016
Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’umutekano mu gihugu hamwe n’umuyobozi w’urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS) basuye ahari kubakwa gereza ya Mageragere, bemeza ko bitarenze ukwezi kwa 10 abagororwa bazatangira kwimurwa bavanwa muri Gereza ya Kigali bazanwa hano.
Bari aha i Mageragere, tariki 30/12/2015 ushinzwe imyubakire y’iyi gereza yabwiye intumwa za Minisiteri y’ubutabera ko mu kwezi kwa gatandatu 2016 izatangira kwakira abakekwaho ibyaha n’abakatiwe.
Byarahindutse, ntabwo gereza iruzura gusa imirimo isigaye ngo si myinshi nk’uko aba bayobozi bayisuye uyu munsi babimurikiwe.
Minisitiri Sheikh Musa Fadhil Harerimana ati “Twaje gukurikirana ibikorwa aho bigeze, tukareba niba hari inama twabagira. Kandi kuba imfungwa n’abagororwa aribo bari kubaka, kubagorora banubaka igihugu no kubasura nabyo ni byiza no kubabwira ko gahunda yo kubagorora ifite ishingiro.
Urabona ko gereza y’abantu 3 000 igiye gusakarwa kandi ihwanye n’umubare wa Gereza ya Nyarugenge, ubu batangiye urundi ruhande rw’ibihumbi bitatu, ni igice kinini cya gereza ya Gasabo ifite abantu ibihumbi bitanu na magana atanu
Ibi biragaragaza ko iyi gereza ya Nyarugenge yo ubwo bagiye gusakara bakaba bamaze kubaka ibya ngombwa byose, nko mu mezi abiri bashobora kwimuka.”
Minisitiri Harerimana avuga ko ashimira ubuyobozi bwa RCS n’abakozi bayo, ngo ashimira kandi imfungwa n’abagororwa baje kwiyubakira aho bazatura kandi heza.
Avuga ko ari byiza ko umuhanda ujyayo watunganye hakaba hari amashanyarazi nubwo amazi atarahagera ariko nayo ngo ni vuba.
Gereza ya Mageragere iherereye kuri 15Km uvuye i Nyamirambo ahitwa kuri LP, yubatswe imbere y’urukuta ruzengurutse ahangana na 300/125m rufite 8m z’uburerebure.
Biteganyijwe ko izacumbikira abakatiwe n’abakekwaho ibyaha bagera ku 8 000 basanzwe bafungiye muri gereza ya Nyarugenge bita 1930 n’iya Gasabo iri Kimironko.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW