i Karongi, umunyeshuri yakubise mwalimu ngo ‘wamututse kuri nyina’
Kuri station ya Police ya Rubengera hafungiye umunyeshuri w’umuhungu wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ushinjwa gukubita mwalimu we Damien Nzabahimana ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Groupe Scolaire Nyarubuye.
Uyu munyeshuri avuga ko yakubise mwalimu we kuko ngo yari amaze kumutuka kuri nyina.
Byabaye kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo ngo mu ishuri habaye intonganya maze uyu munyeshuri agakubita umwalimu.
Uyu munyeshuri ati “Yantutse kuri maama birambabaza nanjye mukubita ikofe mu jisho, numvaga nta kindi namukorera.”
Bamwe mu banyeshuri bigana n’uyu musore bo bavuga ko uyu mugenzi wabo asanzwe afitanye ikibazo n’abarezi kuko ngo hashize iminsi bamufashe asambana n’undi munyeshuri mu bihuru, nyuma yabwo gato umwalimu w’Amateka ari nawe yakubise, amufata akopera ikizami, maze bamwirukana icyumweru ku ishuri bamutumye n’ababyeyi.
Gusa uyu musore ngo agenda yabwiye bagenzi be ko nagaruka ‘azakosora uyu mwalimu’.
Damien Nzabahimana ubu wahawe ikiruhuko kubera amakofe yakubiswe n’umunyeshuri we, yabwiye Umuseke ko yinjiye mu ishuri amasaha ye ageze asanga bari kwandika notesku kibaho ababwira ko basiba agace gato bakaza gukomeza kwandika arangije isomo rye.
Nzabahimana avuga ko uyu munyeshuli yahise atera hejuru undi ashatse kumuturisha ahaguruka aho yicara araza afata mwalimu amukubita amakofe menshi abanyeshuri n’ubuyobozi baratabara.
Uyu munyeshuri ngo bamushyize mu biro bimwe kuri iri shuri ngo atuze agezemo naho amena ibirahure ndetse ngo biramukomeretsa nk’uko Nzabahimana abivuga.
Norbert Hitumukiza umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere yabwiye Umuseke ko ibi byabaye bidasanzwe.
Ati “Ni amahano, usibye n’umunyeshuri nta n’umwalimu turabona wakubise umunyeshuri kariya kageni. Ari (umunyeshuri) kuri Police irakora akazi kayo.”
Uyu munyeshuri ngo yari amaze imyaka ine yarataye ishuri, uyu mwaka akaba aribwo yari yagarutse gukomeza kwiga.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
7 Comments
Bashubijwe mu ishuri batanyujijwe mu ngando none ingaruka zitangiye kuboneka !Nihashakwe umuti naho ubundi abarimu baragowe pe !
Ajyanwe i wawa
Ubushyize havugwaga umukobwa watemye mwarimu none undi nawe yamuteye ingumu. Ibibera mu Rwanda nakumiro.
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umunyeshuri-mu-mashuri,
http://www.umuseke.rw/nyamirambo-umunyeshuri-muri-st-andre-yatemye-umwarimu-we-numuhoro.html,
Ubuyobozi bukwiye kureba icyo bwakora, naho ubundi aya ni amashyano nkayandi. Ubu se twaba turerarera igihugu abazacyubaka cyangwa abazagisenya? ntawe utazi ko ikinyabupfura (Displine) ariyo ituma umuntu agira icyo ageraho cyiza. Binashobotse bariya bana bajye bahabwa ibihano bikarishye kandi habeho uburyo bwo gukumira imyitwarire idahwitse nk’iriya. Reta y’urwanda yari imaze guca inkoni abarimu bakubitaga abana none abana nibo bari kwadukira abarimu koko? Ese ubundi iryo reme ry’uburezi ryavahe mugihe tugifite abana nkabariya? Wasanga hari n’ahandi biba ariko ntibifgere mu itangazamakuru. birababaje
Uwo mwarimu niyihangane.Maze na wa wundi wamutemye yaratashye nkaswe uwamuteye agakofe?Niba mwalimu yaragize intege nke ntiyirwaneho niyihangane!
uwo mwana mumwiteho kuko ntibikwiriye! kandi ningobwa kumuhana akabera abandi urugero.
Ariko ubundi Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo buriya mbona yararangaye kugirango umwana ave mu ishuri bibuke kumusubizamo ari uko evaluation y’imihigo igiye gutangira. Bakwiye kujya babitekerezaho ku give naho ubundi bazatumara pe
Comments are closed.