Digiqole ad

Ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ntiriragera aho twifuza-WDA

 Ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ntiriragera aho twifuza-WDA

Ndahiro Andre, ushinzwe kugenza ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri WDA.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiravuga ko nubwo hari byinshi byakozwe kandi bigikorwa, ngo ireme ry’uburezi ritangwa n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ntiriragera ku rwego baryifuzaho kubera ibikoresho n’izindi mpamvu zinyuranye.

Ndahiro Andre, ushinzwe kugenza ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri WDA.
Ndahiro Andre, ushinzwe kugenza ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri WDA.

Hirya no hino mu gihugu, ubu hari ibigo by’amashuri bya Leta n’ibyigenga byinshi bitangirwamo amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gusa usanga bivugwamo ibibazo binyuranye bituma ireme ry’uburezi batanga riba ridahagije.

Impamvu ya mbere nyamukuru ikunze kuvugwa cyane cyane mu bigo byigenga, ni iy’abanyeshuri bananairwa kwiga amashuri asanzwe, bakumva ko bahungira mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Indi mpamvu inakomeye ni iy’ibikoresho bikenerwa mu masomo nk’imashini n’ibindi. Hari ngo n’amashuri yigisha Kudoda (imyenda), n’indi myuga usanga bafite nk’imashini imwe, mudasobwa imwe, cyangwa nkeya ugereranyije n’abanyeshuri benshi aba afite.

Nshimiye Jacques, umuyobozi wa EMVTC-Remera kigisha ubukanishi bw’imodoka n’indi myuga yatubwiye ko imbogamizi akenshi bahura nazo ari ibikoresho n’abarimu bashoboye.

Ati “Imbogamizi ni ibikoresho, ibikoreshwa mu myuga birahenda, ibikoresho bikoreshwa muri Tekinike bisaba ubushobozi bwo hejuru. Twe rero mu buryo bwo kwishakira ibisubizo twagiye tugerageza kwikorera ibikoresho bimeze nka byabindi bituruka mu mahanga.”

Yongeraho ati “Indi mbogamizi ni ukubona abarimu cyangwa abakozi bafite ubushobozi buhagije, abantu ntabwo bakunze imyuga cyane, byatumye rero ubu kubona abakozi bashobora kwigisha ubwo bumenyingiro biba ikibazo kubabona, ariko nacyo ni ikibazo cyahagururkiwe kiri kugenda gikemuka umunsi ku wundi.”

Nshimiye Jacques, uyobora EMVTC-Remera.
Nshimiye Jacques, uyobora EMVTC-Remera.

Ndahiro Andre, ushinzwe kugenza ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri WDA avuga ko nubwo byabanje kugorana ko abantu bumva akamaro k’amashuri y’imyuga, no kumva ko atandukanye n’amashuri yahoze yitwa ‘CFJ’ yatangaga uburezi buciriritse.

Gusa, ngo ubu imyumvire iragenda ihinduka, abantu bumva ko ubumenyi ngiro bushobora gutunga umuntu. Ikibazo gisigaye gukemura ni ireme ry’uburezi bakura muri ibi bigo.

Ndahiro ati “Ireme ry’uburezi bakura muri ibi bigo, ntabwo twavuga ngo rigeze ku rwego rushimishije twifuza, ntabwo twavuga ngo twageze ahantu twifuza, birumvikana ni urugendo rurerure, urugendo ruracyari rurerure, ariko kubera ko dukorana n’abafite aya mashuri tugenda tubatoza kubinoza neza kurushaho.”

Ku kibazo cy’ibikoresho, Ndahiro yemera ko koko ibikoresho bikenerwa mu mashuri y’imyuga bihenze, ariko abashinga ibigo ari ibintu bagomba guteganya bakabishaka.

Ati “Aho ntabwo nahita nkubwira ngo dore biragenda gutya na gutya, ibyo aribyo byose ni ugushaka ubushobozi, ni ugushaka amafaranga bakabigura.”

Ku birebana n’ubufasha ibigo byahabwa kugira ngo abana b’abanyarwanda bayigamo babone ireme ry’uburezi rikwiye, Ndahiro Andre avuga WDA yabanje gushyira imbaraga ku mashuri ya Leta iyafasha kugira ibikoresho n’ibyangombwa nkenerwa, ariko hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha n’abigenga.

Ati “Hari ikigega cyari muri WDA, ‘SDF’ cyari gishinzwe gutera inkunga abantu bose harimo n’amashuri yigenga yagaragaza umushinga mwiza wo gutoza abantu imyuga n’ubumenyingiro, imishinga myiza yatoranijwe ikajya ihabwa amafaranga atubutse yo kugura ibikoresho.”

Ndahiro avuga ko igikwiye gukorwa ari ugushyira imbaraga mu gusura kenshi amashuri cyane cyane ayigenga bakayagira inama kenshi gashoboka, kandi ngo biragaragara ko iyo WDA yabasuye ikaganira nabo, ikabereka aho bitagenda neza, ngo bakurikije ubushobozi bafite bagerageza kugira icyo bahindura.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Leta yogombye kongera gushaka abaterankunga nkuko ababiligi nabadage babidufashagamo kera nahubundi birakabije.

Comments are closed.

en_USEnglish