Wapfa utarongoye aho gupfana agahinda utewe n’uwo washatse – Apotre Masasu
*Ngo nta ushaka bwa kabiri ngo agubwe neza
*Gushaka ngo si umuhango ni igihango gikomeye cyane
*Ushaka kubaka inzu yamusengera kabiri, ariko ushaka gushing urugo yamusengera karindwi
Urugo rwiza ngo ni Paradizo, ushatse kumenya umukristo mwiza ngo wamurebera ku rugo rwe, uko abana n’uwo bashakanye n’uko yitwara ku mugabo cyangwa umugore we. Urugo rw’umukristo ngo ni ikimenyetso cy’uwo ari we.
Apotre Masasu avuga ko Satani yanga cyane abashakanya (urugo) kuko ari rwo shingiro ry’umunezero mu bantu.
Apotre Masasu avuga ko iyo umuntu ashatse nabi ahomba n’imana igahomba kuko ngo kurongora nabi ni ugupfa nabi.
Ati “Wapfa utarongoye aho gupfana agahinda utewe na mugenzi wawe uri iruhande rwawe, ukwica urubuzo mu gitondo saa sita na nijoro, akakubuza ijuru, akakubuza isi, akakubuza amahoro.”
Ibi bikubiye mu nyigisho zatanzwe n’uyu muvugabutumwa muri iki cyumweru ku mibanire mu ngo, aho avuga ko abatazi ibi ari abatararongorwa cyangwa ngo barongore.
Ati “umugore mubi cyangwa umugabo mubi, uramwanga bikageraho atuma utegereza kumva muri radio ngo imodoka yavaga i Butare iza i Kigali yakoze impanuka kuko nawe yari muri iyo nzira ukifuza ko yapfa bakamuhamba umureba.”
Masasu avuga ko ingo zitabanye neza umugore ategura ibiryo ku meza kuko ari inshingano ze bakarya batarebana, umugabo yagera hanze yareba abakobwa akabona babaye beza cyane umugore we niwe mubi gusa.
Ati “Kurongorwa cyangwa kurongora nabi bigira ingaruka mu buzima bwawe bwose, wabona akazi kabi ejo kagahinduka, wabona amashuri mabi, ejo ugazacuruza, ariko umugabo cyangwa umugore ntiwumuhindura, murapfana. Iyo umuhinduye mu Kinyarwanda bavuga ngo “wirukana uhekenya igufwa ukazana urimira bunguri. Nta muntu n’umwe uhindura urugo ngo ugubwe neza.”
Apotre Masasu avuga ko uhindura urugo ngo azane uwa kabiri ngo nibwo agiye kugubwa neza aba yibeshya.
Urugo rwiza rufite Imana umugabo cyangwa umugore ntabwo atinya guhemukira mugenzi we kuko afite amafaranga ngo ahubwo atinya Imana akirinda guhemukira mugenzi we kubera Imana.
Apotre Masasu avuga ko we umuntu ushaka akazi cyangwa inshuri ryiza amusengera rimwe, ushaka kubaka inzu yamusengera kabiri ariko ushaka gushing urugo azamusengera karindwi kandi atarya atanywa kuko urugo ari urufunguzo rw’ubuzima.
Umuntu ushobora urugo ngo anashobora gusenga no kubana n’Imana kuko urugo ari igihango hagati y’Imana n’abiyemeje kurushinga, gupfa gushaka ngo ni umuhango ngo ni ukwibeshya cyane kuko gushakana ari igihango gikomeye cyane.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
46 Comments
Apotre Masasu ko adukanze ra? None se nongere nihe indi myaka 5 yo gushishoza ko nanone ndimo gusaza se? Mbega ihurizo??
Ntabwo abakanze avuze ukuri gusa kuko amago yubu aragowe aho kuyubakira gusenya umuntu yabireka rwose..
Ibyo Masasu avuze ndabyemera 100%. Urugo rubi rwica ubuzima bw’abarurimo. Ni nko kubana n’inkota igusogota amanywa n’ijoro. Ikintunguye nuko avuze ngo ngo “nta muntu uhindura urugo ngo agubwe neza”. None umuntu yakwemera kwizirika ku muntu babanye nabi? Abatarashaka nabagira inama yo gusenga cyane Imana ikabayobora mu mahitamo yanyu.
Ugize Imana wabona agutaye ukongera ukibera umusore, ugahita uzinukwa umugore burundu. kubana n’umugore mubi ninko kubana na shitani munzu.
Ntabwo ndi umukiristu ariko uyu mugabo avuze ukuri 100%
Ibyo ntemeye nuko avuze ngo ntawuhindura urugo ngo agubwe neza aha sibyo.Kuko harubwo abantu bananirana pe bakagoragora bikanga namwe harabo muzi iyo biyemeje gutana harubwo usanga babyungukiyemo njye nzi abarenze umwe.aho kwica umuntu cg ngo mpfe mpagaze namuhunga da.
Ahahahha, Muganga we, none se nyine iyo ushatse uwa kabiri wibaza ko uwa mbere mureka guserera cyangwa relation hagati y’abana bawe nawe ziba zirangiye. Uzi kugira abana badahuza ba nyina? Ni bibi biruta kubana n’umugore mubi akaramata. Ni ugupfa kabiri nk’amakara!
Hahaha none wabaho muri depression ngo uratinya kujyira abana badahujye banyina. Sutubeshye di nuburyarya abahitamo kubana nabagore/abagabo babi akaramata baba kubacyanyuma bakajyira abana hanze batanazwi.aka sakwiyahura ngo mbashye nezereze udumugore cg umugabo unyicya urubozo nashakundi
Nanjye ndemeranya nawe
Ndabikunze cyane Burya mu Rwanda Haracyariho abanyabwenge pe.
Uyu mukozi wa Rurema simuzi ariko ngendeye kubyo nsomye ndumva avuze ukuri kandi akaba akoresheje amagambo arimo ubwenge cyane Imana imuhe umugisha.
nanjye unsengere nzabone urugo rwiza kuko nanjye nujeje imyaka yo gushaka mwamenyesha nomero zanyu kuri 0788508900 cg 0728308900
Nibyo pe urugo rwiza nijuru rito.ariko sinemera ko iyo ushatse bwa kabili bitakugwa neza.kuko nzi benshi babanye neza kdi abambere bari nkinkota zihora zikujomba umutima.biterwa nuko wasubiye gushaka uhubutse utafashe igihe cyo kubitekerezaho ngo uhitemo ugukwiriye koko.
hhhhhh, mbega inkuru hano irimo ubwenge !!!! Ariko jye navuga ko nibura abamaze kurongora cg kurongorwa (Abubatse) nimwivugire kuko mbona ikigoranye ari ukubona umusore mukundana mugahuza kuburyo mwabana.
Jye urugo nzarwitaho umunsi nagezeyo ndubyaze umunezero w’ibihe byoseee. nibaza ahubwo abo zinanira .
Nyohereza number yawe ndabona wowe ari sawa
Yewe muvandi mwe Gigi harigihe ugoragoza bikanga. Ukajya wibwirako Imana yakwibagiwe. Gusa kubaka urugo si paradizizo twose ibyo Masasu avuze nukuri. Iyo rubaye rwiza bagirango bari mwijuru rito. Ariko ntukabone uwo rwananiye
Masasu ko akunda kuvuga imirongorano biterwa Niki????????
Sha Vanessa we, arayivuga kuko azi neza ko aricyo kintu kigoranye iyi minsi kandi ko aricyo gisubiza inyuma cyane nubwo waba ufite ibya mirenge. Uyu mukozi w’Imana ahabwe umugisha inshuro 100, kuko ibyo yavuze ni ukuri kuzuye kandi aratwubaka pe. Uwiteka akomeze ingo zacu
Biterwa nuko aricyo kibazo gikomeye kiriho ubu.kandi leta ntabwo yakwishoboza byose.uretse umuntu yesu yahaye ubwenge nubuhanga ntawabisobanura ibyurugo.
Buri wese agira ingingo aba yumva yavugaho.Ari nanjye uvuga navuga 1.”Guhuza gushaka ubutunzi no kuba umugenzi ujya mu ijuru.
2.Abantu benshi ubona amaso ku maso bakorera Imana ariko bakavuga ibihabanye,Ese ibi bintu kub ivangura tuzabimenya.Urugero:Abahamyaba Yehova,Abadiventiste b’umunsi wa karindwi,Abapentecote….
-Impamvu y’ambere n’uko ibi byavugiwe mugiterane cy’abashakanye cya bereye kuri ERC Kimisagara, ni igihemwe cy’umuryango. (Hasize ibyumweru 2).
– impamvu ya kabiri, ni umushumba umaze imyaka myinshi mu murimo w’Imana, atinya Imana akorera, avuga ukuri ajyendeye kw’ijambo ry’Imana, kuri experiences z’ubuzima bwe n’ibyo abona hanze muri iyi si
– Impamvu ya gatatu, nk’umushumba, ahura n’abantu benshi cyane, bamugana bafite ibibazo mu ngo zabo, hari bamwe, nyuma za counselling bagirirwa ubuntu, amasengesho yihariye bakurikiranwa, kandi byose kubushake bwabo. Abandi, bikananirana ariko babwiwe ibyo gukora!
Rero, usibye abatari abakristo bamugana, n’abakristo ubwabo ingo zabo zisigaye zisenyuka cyane!
Urugo rwiza rwubakwa ku rutare ariwe Kristo, naho imiyaga yaza impande zose, nti runyeganyezwa kuko Kristo ariwe warwubatse!
Imana ibahe umugisha!
Nuko ariho ibanga ryubuzima rishingiye.Masasu ndagukunze uri umunyabwenge.urugo rwiza nijuru rito.abatarashaka murabe maso.umugore mwiza aruta byose umugabo ushishoza akaba inkingi zu mutima wu mugore.
Vanesa wica umukozi w’Imana intege niba nawe ubishaka ugende agusengere uyu ni umukozi w’Imana dukunda cyane ntukoreho.
Ibyo avuga nukuri % , imana imuhe umugisha
Vanessa akunda kuvuga imirongorano kubera ko ariyo nyirabsyazana yibibazo byinshi abavuka ubu bafite.
Hi Vanessa, impamvu akunda kuvuga ku bijyanye n’ingo ni ukubera muri ibi bihe turimo hagaragara ibibazo by’imiryango. Ikindi ni uko ari kimwe mu bibazo byugarije u Rwanda (Niba ushaka ibirenzeho, uzajye mu nzego zitandukanye uzasanga nyuma y’ibibazo by’ubutaka haza ikijyanye n’ingo:abaka divorce, abafite amakimbirane,etc). Mu gihe abyigishaho, si uko aba yabuze ibindi avuga, gusa ni uko aba ashaka ko ingo zirwaye zikira, ndetse akanaburira cg agatanga inama ku batarashaka kugirango bamenye ibyo bazaba bagiyemo.
Masasu merci bcp
Apotre Masasu(Daddy)ndamukunda Kdi nkunda inyigisho ze pe gusa basiribateri mureke dusenge kuko amahitamo yiki ntiyoroshye,baca Umugani ngo urugo rubi rurutwa n’itongo.
Masasu ubeshya kumangwa yihangu,abalaham,se wa izak na ishimaire,yarongoye abagore nangahe niba Uzi ibyimana? Merikiyol muribibiria yarongoye abagore 100,
none wowe masasu urabeshya abantu kumangwa yihangu?
ubwose umugore yarenda akwicira munzu Ngo,umwihambiriyeho? Ushaka uwo mwumvikana byakwanga ugashaka undi mpaka ubonye uwo muhuza,aho kugirango umwice cg akwice,mutandukana byemewe namategeko.
masasu rero uzisengere cg usengere inka nizo zitumva
ibyimana.kd ubukiristo bwakoreshwaga nabapagani bomuri antiyokiya.
Imana ikubabarire, birashaboka ko utemeranywa nawe ariko kunwita umubeshyi ni ukwirahuriraho amakara ku busa .Reka kweranywa nawe ariko wicecekere.. Imana ikugirire neza
Dady wacu Imana Imuhe Umugusha
Ibyo avuze nibyo gusa byanze ntaguhatiriza wahindura ubuzima bugakomeza kandi harandi mahirwe kuko ibigeragezo sikarande sinumurage ngo biragukurikirana
Njyewe kukijyanye no gushaka kabiri ndamushyigikiye kuko ntamahoro bitanga kd kuba gushaka kabiri bibaho ntibyabuza uvuga ukuri kukuvuga ngo nukugirango tumwumve neza kd umuntu akira igisebe ariko inkovu ntikira, ngaho kurera abana badahuje ababyeyi ngaho umugore kurera Ababa atabyaye, bavandi biragoye gusa Imana izadufashe
Ukuntu abayoboke ba masasu bamwita “daddy” biransetsa .Dufite Imana ariyo papa wa twese kandi niwe ategerezwa kwitwa Daddy abandi nta mpamvu yo kabaha icyubahiro kirenze kuko icyobahiro Ni cy’Imana yo yaremwe ijuru n’isi nibiyiremwo kandi abari mwisi twese turi murugendo rumwe kandi duhe Imana ishobora byose icyubahiro aho kugiha umuntu uzapfa akazacibwa urubanza bitewe nibyo yakoze.duhindure imyumvire rero
nibyo kabsa % sinzi ikinyaru neza ariko kino cyo nacyumvishe pe %
Nibyo Ingo ziri gusenyuka kandi akenshi bturuka mu buriri. Iyo umwe mu bashakanye adakora inshingano zo mu buriri neza naho rwaba Ari urugo rwa Apotre rurasenyuka. Biriya nibyo bya mbere bihuza umugore n’umugabonyamara abenshi bashaka kubirebera mu mitungo. Iyo udashimisha umugore wawe urunda umutungo akawushyira abapfubuzi n’umugore iyo adashimisha umugabo ajya gushaka umugeza Ku byishimo yifuza. Suzuma neza niba gusenyuka k’urugo rwawe nta ruhare ubifitemo nusanga ruhari wegere umujyanama kuri 0788449901/ 0728449902.
Mbifurije kubaka imiryango izira umwiryane
Wowe wiyise ( kc) byonyine izo nzira unyuramo zose ushaka abandi nazo numuruho mwinci! Gusa ngewe icyo nabwira abatarashaka, nimuhe gahunda zanyu IMANA iziyoborere naho ubundi nimwirwanirira muzapfana agahinda! Kuko niba harikintu satani yahagurukiye ni urushako, kandi noneho bishingiye no mubihe isi igezemo, ubu umuhungu arajya gushaka umukobwa ariko umuko Wenda amaze gutandukana nabasore batari munsi yicumi kandi nibura 9 muribo barakoranye imibinano mpuza bitsina bikaba bityo no kumusore, iyo rero bageze murugo nyuma yigihe runaka burumwe atangira kubona ibitamushimisha kuri mugenzi we, either ni mubuzima busanzwe cg se ni muburiri, aho rero burumwe muri bo kubera amateka baciyemo atangira gukora comparisons nababandi yanyuzemo mbere akabona barenze uwo baryamanye, nibindi byinshi imico Atari azi igatangira kwigaragaza naho rero intambara itangirira. Ariko rero ibanga niri kubifuza kurushinga, gahunda zawe zose zihe IMANA kuko IMANA irumva, iravuga, irasezeranya kdi irasohoza. Mureke dutinye IMANA kuko iyo utinya IMANA haribyo tugendera kure byadutandukanya nurukundo rwe, kdi nitumara gutinya IMANA tugakurikiza amategeko yayo nayo ntizaduhana ahubwo nijya kuduha abafasha izaduha abayitinya kdi bayihesha icyubahiro. IMANA ibahe umugisha
uvuze neza mon amie!!uko niko kuri,Imana iguhe umugisha!!just byose ni ukubaha Imana no gutinya Imana nibwo buzima,ibindi byose ni inyongera kabisa
Masasu ibyo avuga uretse kubyunva ntiyabibayemo, kdi ntiyavuga ngo abantu basenye ariko azi ukuri! aho kwicana mwatandukana kdi nabyo nubutwari kwemera ko hari ibidashoboka ukareka kubeshya ngo ujye mubusambanyi ubeho utagira urukundo.Abashakanye bombi bafite uruhare mumibanire myiza iyo bibeshye bajya gushakana nunva batana batazabura ijuru nisi yarababereye mbi
Umugore mwiza abera umugabo we ikamba ariko umugore mubi ni nk’ikimungu kimunga amagufka(bone cancer). Soma Imigani 12:4. Umugabo mubi nawe abaho ariko iyo umugore abaye mwiza, akaba umutima w’urugo, urugo rurakomeza rukubakwa. Umugore n’umutima w’urugo. Iyo umutima urwaye rero ntabuzima umubiri wose uba ufite biviramo umubiri wose guhora urwaye ndetse n’urupfu.
Imana ibane namwe.
Imana yanga gutana kw’abashakanye.
turi kumwe kubyo avuga ndabishyigikiye pe
Umukozi w’Imana ibyavuga nukuri, nagize urugo rubi kugeza aho nibaza niba umugabo nashatse ari umuntu cg dayimoni! Gusa narihambiriye ndasenga cyane , ikigeragezo kikavaho haza ikindi , twamaranye imyaka 7 yose ntamahoro, ntamunezero, twari dutunze dufite amafaranga ngeraho nsenga ngo dukene wenda byahinduka! Ariko igihe cyarageze arahinduka ntangira kumva uburyo hé bwurugo Nanjye ! Sinifuzaga gutandukana nawe ngo nshake undi mugabo numvaga ntabishaka, numvaga ko niba Imana inkunda ninihangana ngakiranuka izageraho ikamuhindura! Ndayishima yarabikoze ubu nfite urugo rwa paladizo rutarangwa nintonganya nta mahane Muri make nguwe neza, Ariko byavuye mugusenga No gukiranuka! Nti byari byoroshye! Iyo ukunze umuntu akakubabaza niyo washakana nundi ugukunda uguha urukundo wifuzaga, uko byamera kose ntushobora kwibagirwa wawundi . Igikomere nurukundo wamukunze ntibisibangana. Keretse atakiriho ! Murakoze!
Icyo kuvuga ko urushako rwa kabiri rutaguhira si kuri bose harabo bihira bakabana mumahoro. Iyo ushatse cg ushatswe. Bitewe notariat umufitiye. Cg iyo ushatse kuko nyamukobwa cg umugabo umwe yibitseho i cash.urwo rugo ruba rwubakiye kumusenyi. Urugo rwabari mubutware bwakamere ntamahoro rugira.kiretse rwubatswe nImana muribo. 1abikorinto7 : 10 iyo wizera, umugore cg umugabo atizera agashaka ko mutandukana bitaguturutseho aho paulo avugako utagihambiriwe namategeko, ufite uburenganzira bwogushaka undi.ariko niba mwese mwizera ntimukwiye gutandukana.nukwihanganirana.ariko niba muri abanyedini bamwe ba dimanche,murugo rugashya,nubundi muba muri abapagani bon minsengero. Nazo zitari izImana ahubwo zabantu bihangiye,
Natani yaciriye umugani Dawidi,”habayeho abantu 2 mu mudugudu 1 yari umutunzi,undi yari umukene kandi uwo mutunzi yarafite amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane.Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akagazi k’intama yari yaguze akakarera,kagakuranan’abana be bo murugo,kakarya ku twokurya twe,kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye,kaba nk’umukobwa we.Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi,umubi ni uwenda mu nka ze cg mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye,ahubwo ajya wa mwagazi w’ intama wa wa mukene awuzimanira umushyitsi we”Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane.Niko kubwira Natani ati’Ndahiye Uwiteka Uhoraho,umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa ….. Nathani abwira Dawidi ati Erega uwo mugabo ni wowe” 2Samuel 12:1-12″ Ubwo nawe wibaze umugabo murashakanye mukundanye muvuye kuri sans kintu mukundana mujya inama imyaka ibaye cumi irenga kugeza ho izonyoni zitangiye kubyifuza zigashukura zigacukura dore ko nikuzimu bagerayo nka Delila ashakisha samsoni kugeza akwoneye , Ndabwira abo bakobwa cg abagore babigize umwuga icyo Imana yahanishije Dawidi icyo gihe kandi yaramukundaga nawe ucyitege ndetse kirenzeho kubera ko Imana Ibyanga urunuka” mubisome kumurongo 11-12″ Wowe wabikoreye mu rwihisho yo izabikorera imbere y’ abanyarwanda bose ku mugaragaro izuba riva .” Niko Uwiteka avuze”
Umukozi W’Imana avuze ukuri ariko ntibibuza ko hari ababisoma bakabisobanura UKo babyunva NGO bafite amatwi ntibumva bafite Amaso ntibabona ariko Imana sinkatwe itinda kurakara Ifite kugira neza kwinshi numurava mwinshi’ijambo rikongera NGO ibyo urabikora byose nkakwihorera ukibwira ko. ………;malaki2:10-17 tuve mubyaha twenty guhindurwa nibihe nibintu kuko UK umwana wumuntu ahinduriwe amateka Niko ahindukana NAyo kdi Imana tuvuga ntihinduka I hora ari imwe byose biterwa no gutera umugongo uwiteka iyo mumugize nyambere nkumujyanama umwe wanyu byose bib a bihire iyo mutangiye kwitandukanya mutakiri 1bivuga iki? Haboneka ikibazo cg igisubizo kikaba icyumwe umwanzi aba abonye iicyuho niho yinjira inguni zose bigacika bikayoba iyo mudatabaye mwembi NGO mutabaze Ijuru um we murimwe satani agatangira kumwereka ko amahoro aboneka mundaya mukabari mukurwana mugusebanya nibindi mugusuzugurana mugucyurirana muguhishana imitungo mugukupa communication aho aba yarushegeshe no kwicana biraza ariko name nyuma ya zero IRAkora byose bigahinduka bishya kubategereza uwiteka bihanganye kdi NGO ntibazakorwa n’isoni kuko aricyo satani aba ashaka kdi kdi kristo yaramunesheje tumwambaze azatuneshereza .Imana yihishurire abayishavuye.Amen
Bavandimwe,har ubidashoboka kd bitazigera binashoboka na rimwe.ntabw ingo zose zaba paladiso.non s birashoboka ko twese twaba abantu beza muri iy si??isi yaba yabaye ijuru rero!!!Imana ivuga ko nta mugororotsi numwe abaho urets yo yonyine,ikongera iti”uwakwiyita umugororotsi aba yise Imana inyabinyoma.naho rero nicyo gituma ibigeragezo bigomba kubaho kugira ngo tubonereho kumenyeram ko tur abantu tutar a Imana.nah ubundi nimwashak ko ingo zose ziba paladiso muzaba mushats ko isi ihinduka ijuru kd bidashoboka.ntimunyumv nabi arik ncuti,mba nsaba imbabaz hakir kare kubatantahura neza,kuk jew sinemerany numunt uvuga ko yagir urugo paladiso acyambay inyama namaraso!kd nabanyarwanda baraciy umugani ngo”NTAZABANA ZIDAKOMANYA AMAHEMBE”.igikur gusa nukumeny uko twazajy twitwar mugih ibibaz bishitse,nta igisubizo ar ukuvuga ng umugab wanjy nimubi cg umugore wanjy nimubi.kuk nta numwe ar umugororotsi mur iyi si.
Yo uyu Masasu aza kuba mu nama yumushyikirano ngo abe nka musenyeri wandagajwe na evode avuze ibibera mungo kandi yavugaga nkibi neza ,ntabwo abeshya aho yibeshye gato nuko yavuze ko gushaka bwa 2 bitaguhira aho biterwa nuwo ushatse kuko hari uzana umugarurira uburyohe bwurugo hari nuzana noneho umira igufwa bunguri naho se ubwo Ko ingo nyinshi zibanye nabi arirwo rugero dufatiraho Wapi twigire kuzibanye neza kandi ibanga nta rindi nugutinya Imana ugakurikiza itegeko riruta ayandi kunda mugenzi wawe nkuko nawe wikunda, ngewe nikundira urugo rwange cyane iyo mpari nunva ndi muri paradizo. Imana ibarinde.
Comments are closed.