Digiqole ad

Muhanga: Abapastoro babiri barapfa ubuyobozi bw’Itorero EDNTR

 Muhanga: Abapastoro babiri barapfa ubuyobozi bw’Itorero EDNTR

Bishop Charles Twagirimana ahabwa inkoni y’ubushumba

*Hashize amezi 4  Pasiteri Twagirimana Charles avuze ko ariwe muvugizi w’iryo Torero
*Mu igazeti  ya Leta  Bishop Nyirinkindi niwe muvugizi waryo
*RGB ivuga ko  urubanza rw’aba bagabo bombi ruri mu nkiko

Taliki 16 Mata 2016 Pasteri Charles Twagirimana yatangarije Umuseke ko  yahawe inshingano zo kuba umuvugizi  w’Itorero ry’Imana ry’Isezerano Rishya mu Rwanda, ndetse ngo akaba ari we wasimbuye  kuri uwo mwanya Bishop Nyirinkindi wari usanzwe uriyobora.

Bishop Charles Twagirimana ahabwa inkoni y'ubushumba
Bishop Charles Twagirimana ahabwa inkoni y’ubushumba

Umuhango wo gushyikiriza Bishop Charles Twagirimana  izo nshingano wabereye mu Karere  ka Muhanga, ariko Bishop Nyirinkindi adahari.

Nyuma y’uko Umuseke wanditse  iyi nkuru Bishop  Thomas Ephraim Nyirinkindi yifuje kugira  icyo abivugaho maze atangaza ko  nta cyangombwa na kimwe cyemerera  Charles Twagirimana guhagararira itorero ry’Imana ry’Isezerano Rishya mu Rwanda kuko ngo nta matora yigeze abaho ndetse ko Twagirimana ushaka kumuhirika ku buyobozi yaciwe mu Itorero.

Nyirinkindi avuga ko abamuhaye izo nshingano atari abayoboke b’iri Torero, kuko ngo n’abo avuga ko ari abayoboke ba EDNTR ari abakristo birukanywe mu yandi matorero.

Bishop Nyirinkindi ati “Umuhango ukomeye nk’uriya wabura kwitabirwa n’Abayobozi b’inzego za Leta?Ariko niba namwe mwari muhari ninde muyobozi mwigeze muhabona?”

Cyakora Bishop Nyirinkindi yemera ko bagiranye amakimbirane  mu myaka yashize bigera nubwo uyu Twagirimana Charles bamuca, akavuga ko abari inyuma ye ari Abayoboke b’Itorero  rya Rusizi rimwe gusa muri Paruwasi nyinshi bafite mu Rwanda.

Bishop Nyirinkindi avuga ko mu minsi ishize Twagirimana yamureze ko yakoresheje inyandiko mpimbano afungwa (Bishop Nyirinkindi) iminsi itatu we ngo n’umwungirije. Ariko ubushinjacyaha busanga nta shingiro iki kirego gifite ari nayo mpamvu bahise babarekura.

Yagize ati “Niba ashaka kuba umuvugizi azabanze ace bugifi asabe imbabazi ku byaha yakoze byo kugurisha imitungo y’Itorero kandi ayo makosa yose ubuyobozi burabizi»

Bishop Twagirimana Charles yagiranye  mu minsi yashize yabwiye Umuseke afite ibyemezo bimuha ububasha bwo kuyobora Itorero EDNTR  ariko akaba atarashoboye kubyerekana.

Amakuru Umuseke wahawe na Polisi, avuga ko Bishop Twagirimana ngo yihaye ububasha bwo gukingura Itorero EDNTR riherereye mu Karere ka Muhanga inzego za Leta zirimusohoramo ku ngufu. Abantu benshi bakaba bavuga ko batazi aho ateranira ubu.

Bishop Thomas Ephraim Nyirinkindi washinze iri torero mu 1978 ngo atangazwa no kubona umuntu aza akamuhirika ku buyobozi bw'itorero nta bubasha abiherewe n'abayoboke baryo
Bishop Thomas Ephraim Nyirinkindi washinze iri torero mu 1978 ngo atangazwa no kubona umuntu aza akamuhirika ku buyobozi bw’itorero nta bubasha abiherewe n’abayoboke baryo

Pastoro Charles Twagirimana avuga ko impamvu ituma arega Nyirinkindi ari imitungo irimo ibibanza  yagurishije kandi ngo  manda ye yo kuyobora iri Torero yari yararangiye  ngo akaba akomeje kwiyitirira umwanya w’ubuvugizi bw’Itorero.

Bishop Nyirinkindi washinze iri torero mu 1978 ari nabwo ngo yatangiye kuriyobora we avuga ko nta manda y’ubuyobozi yigeze igenwa ahubwo yagiye yongererwa igihe cyo kuyobora kubera ikizere agirirwa.

Biteganyijwe ko taliki ya 13 Nzeli 2016 aribwo inteko rusange y’iri torero izaterana kugira ngo irebere hamwe  ikibazo cya manda Umuyobozi waryo agomba kumara.

Ibibazo byo guhangana mu matorero hari abibona nko kurwanira imitungo iba yaratanzwe n’Abayoboke b’amadini cyangwa se Abaterankunga.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

5 Comments

  • icyo gisambo ngo ni Karoli cyayogoje ibintu, amanyanga arenze kamere ngo iyo abaayeho adafitanye n’abantu ibibazoo ntatuza. wendaa Police yaba igiye kumenya ukuri kubyo gikora ahubwo abakijya inyuma ni injiji gusa. nubwo baba barwanira ibintu ariko si umuntu ni akaga

  • Karoli!! aratangaje niko ameze ahubwo ni escron wuzuye mu gipasteri aragoye kandi akabije kuba umuntu utagira ukuri mubyo akora. Ahubwo aba yishimye ko azanafungisha burundu uwo bahanganye ngo akegukana ingirwadini

  • Uwo wamuhaga ubupasitori yari yamupangiye inoti kugirango aze abumuhe ariko ni ibintu bihimbiye nta bubasha abifitiye. dore amakote asa n’uruhu rw’imparage

  • Ureste gusegacyane tukabifashwamo nimana naho natwe Tumerewe nabi cyanehano iwacu.

  • Ndeka mwa bantu mwe!Mundangire uko nzabona uwo mutekamutwe w’umupasitoro anyishyure!Uwo mugabo koko uhora mu manyanga kuki adafatwa ngo aryozwe ibyo akora.Kuki ahora agonganisha inzego.Jye ndashaka ko azampa frws yanjye yanyatse ambeshya ngo arimo gufungura mu buryo bwemewe n’amategeko urusengero yapfaga na Mariyabwana.Arabeshya tuzashyira duhure!

Comments are closed.

en_USEnglish