Digiqole ad

Amashyaka akigisha ingengabitekerezo ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge – Ndayisaba

 Amashyaka akigisha ingengabitekerezo ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge – Ndayisaba

Fidel Ndayisaba Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje ko mu mbogamizi zituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho neza mu Banyarwanda, zirimo kuba hari abirebera mu ndorerwamo y’amoko, ibikorwa by’iterabwoba n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigisha n’amwe mu mashyaka ya politiki.

Fidel Ndayisaba Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Fidel Ndayisaba Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Iyi Komisiyo ivuga ko urubyiruko rugomba kuba nyambere mu guhashya ibyo bikorwa hagamijwe kugera ku bumwe n’ubwiyunge burambye.

Mu kiganiro Komisiyo yagiranye n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza zitandukanye bagize amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge (Unity Clubs) kuri uyu wa gatanu, havuzwe ko nubwo ingendabitekerezo ya Jenoside igenda icika, ariko ngo hari abantu bakibona mu ndorerwamo y’amoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Fidel Ndayisaba  avuga ko hakiri imitwe ya politiki ibiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “U Rwanda turacyafite imbogamizi y’imitwe ya politique itandukanye ikibiba ingengabitekerezo ya Jenoside uretse ko n’iyo twagera ku 100% twaba tugifite inshingano yo kurinda ibyagezweho.”

Yavuze ko kuba ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bigeze kuri 92% ariko harimo uruhare rw’urubyiruko, asaba abasizwe inyuma n’amateka y’amacakubiri kwiyunga n’abandi bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ndayisaba avuga ko Abanyarwanda bose bagizweho ingaruka na Jenoside kuko ngo usanga  hari  abana bagiye bisanga ababyeyi babo barakoze Jenoside bagahora bishinja icyaha kandi nta ruhare babigizemo.

Yasabye urubyiruko rugize Unity Clubs kujya begera abana nk’abo kuko ahanini ngo ni cyo kizafasha Abanyarwanda mu guca ya ngendabitekerezo burundu .

Byiringiro Emmanuel wungirije uhagarariye uhuriro ry’amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge, yavuze ko amahuriro yabo agira uruhare runini mu kurandura ingendabitekerezo ya Jenoside, bagenda bigisha abana bakiri mu mashuri yisumbuye amateka yaranze u Rwanda.

Ati “Burya iyo urezwe nabi nawe ukurana uburere bubi kandi n’abo ubyara ukabarera nabi, ni yo mpamvu twibanda ku bantu bakiri bato kuko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.”

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge iri gutegure icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge. Iki kizatangira tariki ya 1 Ukwakira, ari yo tariki mu Rwanda hizihizwa umunsi urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye.

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kizatangizwa n’umuganda w’ubumwe n’ubwiyunge, uyu muganda ukaba atari ibikorwa by’amaboko gusa, ahubwo hazabaho n’ibiganiro bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Hazabamo amarushanwa kuri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, mu ndirimbo no mu mivugo. Indirimbo izaba iya mbere izahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, naho umuyuvugo wa mbere uzahembwa ibihimbi 500.

Muri iki cyumweru kandi hazabaho na gahunda yo gutora abarinzi b’igihango kuri buri karere kuko ubu hari benshi bataramenyekana.

Fideli Ndayisaba yasabye urubyiruko ko muri iki cyumweru bazagira uruhare mu kwegera baganzi babo bagifite ibikomere bya Jenoside cyane nk’abana bafite ababyeyi bakoze Jenoside kuko ngo ari bo batarakira ibyababayeho neza.

Ndayisaba yasabye urubyiruko kuba nyambere mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ndayisaba yasabye urubyiruko kuba nyambere mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rugize Unity Clubs muri Kaminuza n'Amashuri Makuru
Urubyiruko rugize Unity Clubs muri Kaminuza n’Amashuri Makuru

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Mu Rwanda mujye muturinda abantu nkaba uziko wagirango afite icyapfana n’uwo bitaga muvoma?

  • Uyu mugabo uri gutaraka hano yatubwira ayo mashyaka yigisha ingengabitekerezo? Ese ingengabitekerezo n’iki? Muzatubwire umuntu wadukanye iri jambo mu Rwanda.

    • @Kanama, ntimugakabye kugira umwete muke mu gukurikira ubuzima bw’igihugu. Ingengabitekerezo ya jenoside yashyiriweho itegeko mu mnwaka wa 2008, rivugururwa mu mwakawa 2013 (N°84/2013 ryo kuwa 11/09/2013), none urabaza ngo ingengabitekerezo ni iki? Muri iryo tegeko bivugwa neza ko Ingengabitekerezo ya jenoside ari “igikorwa
      gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho
      cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko,
      idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe:
      1°kwimakaza ikorwa rya jenoside;
      2°gushyigikira jenoside.
      Umuntu wese ukora igikorwa kivugwa mu gika kibanziriza iki, aba akoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.
      Ubwo ikitumvikana muri ibi ni iki?
      Kumenya uwazanye iri jambo biri bukungure iki? Jye cyakora uwa mbere naryumvanye ni uwitwa Safari Stanley, mu gihe icyari ishyaka MDR gicikamo ibice bibiri, harimo icyo ayoboye n’icyari kiyobowe n’uwitwaga Kabanda Celestin, cyaregwaga kugira iyo ngengabitekerezo ya jenoside.
      Muri rusange, iyo Ndayisaba yamaganye abigisha ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya jenoside, wowe ukamwamagana, ubwo icyo wifuza ni iki?

      • Umushubije neza usibye hamwe utamusobanuriye ayo mashyaka Bwana Ndayisaba avuga.

        • Abo bantu bigisha ingengabitekerezo ya jenoside Ndayisaba buriya arabazi neza, ntiyavuga ko bahari atabifitiye gihamya ntabwo ari umuswa.

  • Safi urakoze kuba usobanuye neza cyane,abantu nkawe turabakeneye rwose

  • Abantu bari bakwiye gupima neza no gusobanukirwa n’amagambo akoreshwa. Uramutse ugiye mu busesenguzi bwimbitse kandi bucukumbuye, wasanga ijambo “ingengabitekerezo ya Genocide” ritakabayeho, ahubwo hari hakwiriye kubaho ijambo ryitwa “ingengabitekerezo y’ivanguramoko”. Kuko ingengabitakerezo y’ivanguramoko niyo ishobora kuganisha kuri “Genocide”.

    Naho ijambo “ingengabitekerezo ya Genocide”, ubwaryo iryo jambo ntabwo rihuje igisobanuro n’ubunyurabwenge.

    L’ideologie raciste ou ethniste existe bel et bien, mais L’ideologie du Genocide en soi ne devrait pas exister, seulement il est vrai que l’ideologie raciste peut conduire au Genocide.

  • Kamizi nkawe ibyo uvuga birumvikana kurusha ibyo uyu Mugabo Ndayisaba avuga.Ikindi iyo uvuze ingengabitekerezo gusa nabyo ntacyo uba uvuze.Kuko ingengabitekerezo idéologie mu gifaransa, hari nyinshi, Idéologie Sankariste ni ingengabitekerezo y’amatwara ya Sankara ntabwo ari ingengabitekerezo mbi.Ikindi nongeraho muriyi discours ye ngo hari amashyaka akigisha ingengabitekerezo, ese ko amategeko ariho kuki leta idahana ayo mashyaka? Ese ni ayahe? Abayobozi bacu bakagombye gupima amagambo bavuga mu mbwirwaruhame rimwe na rimwe.Uwavuze ngo, ikirahure cyuzuye amazi, uwavuze ngo nta kuntu umwana wumuturage yabona ishuli umwana wa Bourgmestre akaribura,ngo tuzamanukana n’interahamwe, undi ngo bazarasa abantu kumanywa y’ihangu cyangwa ngo bazashikuza ukuboko.Rimwe na rimwe tujye tumenya ko tutari muri salons zacu kandi ko tuba turi munzego za repubulika yitwa u Rwanda.

  • Ku isi hose, usanga ibyinshi mu bihuggu bigena umwanzi rusange wo kurwanya kugira ngo abenegihugu bakomeze guhsyira hamwe boye kwirara, bagire intego rusange bashyiramo ingufu, kuko umutekano mwinshi utuma abantu birara. Hari abarwanya abagambanyi, abahezanguni bagendera ku matwara runaka, abakomunisti, aba NAZI, abanga umwami cyangwa Republika, n’abandi n’abandi. Ubajije Umwarabu, umuyahudi, umunyamerika,umunyaburayi, umurusiya, umuhindi, umushinwa, umunyafrika runaka…., abenshi usanga mu myumvire yabo bafite bene abo banzi binjizwa mu icengezamatwara rya politiki. Umwanditsi witwa Jonathan SWIFT wanditse inkuru yitwa Gulliver’s Travels, avugamo ukuntu uwo Gulliver ngo yageze mu kirwa kitwa Lillipput, gituwe n’abantu bangana urwara, ngo bahoraga barwana bapfa ko bamwe bamena igi baturutse mu mutwe munini, abandi bakabikora baturutse mu mutwe mutoya (big enders and little enders). Abantu bamwe bavuga ko yacaga amarenga ku bijyanye n’intambara zishingiye ku idini zariho mu gihe cye (ikinyejana cya 18). N’iby’Abanyarwanda ubanza bijya gusa na byo. Umugani ugana akariho koko.

Comments are closed.

en_USEnglish