Digiqole ad

Inkongi yibasiye ‘Agakiriro’ ka Rusizi inzu eshatu zirakongoka

 Inkongi yibasiye ‘Agakiriro’ ka Rusizi inzu eshatu zirakongoka

Ibyahiriyemo bibarirwa ku agera kuri miliyoni 10

Guhera ahagana saa moya z’ijoro ryakeye kugeza saa tatu z’ijoro ububiko bw’uwitwa Aimee Murorunkwere buri mu gakiriro ka Rusizi bwafashwe n’inkongi y’umuriro waba waturutse ku murama w’imbaho nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’abaturage baje kuzimya ariko bikaba iby’ubusa.

Izi nzu eshatu zari ububiko zahiye kugeza igisenge kigiye hasi
Izi nzu eshatu zari ububiko zahiye kugeza igisenge kigiye hasi

Aka gakiriro kari mu mudugudu wa Kamubaji akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe. Abaturage  baganirije Umuseke bavuga ko bahamagaye inzego zishinzwe kuzimya umuriro ngo telephone ntiyitabwe, ubundi ngo bakabwirwa ngo “MWIHANGANE MUGIHE MUGITEGEREJE UBAFASHA” .

Ibyahiriye muri iyi nzu birabarirwa mu gaciro ka miliyoni 10.

Umwe mu baturage batabaye witwa Daniel Niyonzima ati “Icyatubabaje ni uko twatabaje ntitwitabwe, reba nawe Kizimyamoto ihageze saa yine z’ijoro twatabaje kuva saa moya. Ubuyobozi budufashe bugure kizimyamoto, iyo batweretse y’Intara ntabwo yajya iva i Karongi ngo ize gutabara i Rusizi igire icyo isanga.”

Kizimyamoto yaje kubatabara ni iyo ku kibuga cy’indege cya Kamembe, iyi nayo ngo ijya guhaguruka biciye mu nzira ndende kuko ngo i Kigali ari ho babanza gutanga uburenganzira ko igenda.

Iyi ni inkongi ya kabiri ikomeye i Karongi muri uyu mwaka kuko hari uruganda rw’ifo narwo rwahiye rugatabarwa nta gisigaye.

Umuriro watwitse hano bivugwa ko waturutse mu gutwika umurama (ubuturu) byakozwe n’uwitwa Dusingizimana nk’uko abaturage babivugaga.

Aimee Murorunkwere nyiri ububiko bwahiye yabwiye Umuseke ko yababajwe cyane n’ibyamubayeho, agasaba inzego z’umutekano kubikurikirana bakamenya niba batamutwikiye ku bushake.

Mu bintu byahiye harimo Intebe, ameza, n’ibindi bikoresho binyuranye ndetse na moto yari ibitsemo. Byose hamwe ngo bibarirwa agaciro k’ashobora kugera kuri miliyoni 10 cyangwa hejuru yazo.

Kuzimya burundu iyi nkongi byagejeje saa saba z’ijoro bigikorwa na kizimyamoto yok u kibuga cy’indege cya Kamembe yahageze n’ubundi ntacyo kuramira gisigaye.

Abaturage babanje kugerageza kuzimya umuriro ariko urabananira
Abaturage babanje kugerageza kuzimya umuriro ariko urabananira
Ibyahiriyemo bibarirwa ku agera kuri miliyoni 10
Ibyahiriyemo bibarirwa ku agera kuri miliyoni 10
Imodoka yaje kuzimya itinze ntacyo ikiramira
Imodoka yaje kuzimya itinze ntacyo ikiramira
Imirimo yose yo kuzimya yarangiye ahagana saa saba z'ijoro
Imirimo yose yo kuzimya yarangiye ahagana saa saba z’ijoro
Abaturage banenze uburyo ubutabazi bwabagezeho butinze cyane
Abaturage banenze uburyo ubutabazi bwabagezeho butinze cyane

Photos © F N Niyibizi/UM– USEKE

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi       

1 Comment

  • niyihangane ariko bikurikiranwe harebweko ntawubyihishe inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish