Digiqole ad

Karongi: Umuntu yashyize mu gikapu uruhinja rw’iminsi micye aruta ku nzira

 Karongi: Umuntu yashyize mu gikapu uruhinja rw’iminsi micye aruta ku nzira

Mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi Umudugudu wa Gitega ku muhanda wa kaburimbo hafi cyane y’aho bakunda kwita kwa Lidiya abana babyutse kuri uyu wa gatanu  bajya kwahira ubwatsi babonye igikapu iruhande rw’umuhanda bajya kureba bagirango ni ikindi kintu basanga ni akana k’agahinja.

Uruhinja rwatawe mu gikapu uwarutaye yari yabanje kurusasiramo utwambaro.
Uruhinja rwatawe mu gikapu uwarutaye yari yabanje kurusasiramo utwambaro.

Aba bana bahise batabaza umukecuru babonye hafi nawe aje asanga koko ni umwana w’uruhinja utaranakundura umukondo (umaze hagati y’iminsi irindwi n’ukwezi).

Uyu mukecuru yagize ngo uru ruhinja rurasinziriye maze nawe atabaza umuyobozi w’Umudugudu nawe abwira uw’Akagali n’abandi baturage barahagera.

Uyu mwana ariko yari yapfuye.

Donatille Nyirahavugimana umuyobozi w’Akagali ka Kayenzi yabwiye Umuseke ko nawe yabanje kugira ngo aka kana karasinziriye ariko ngo nyuma y’akanya gato bahise babona ko kapfuye bahita bamenyesha inzego za Police.

Bamwe bavuga ko uyu mwana yajugunywe akiri muzima kuko ngo byagaragaraga ko hashize umwanya muto apfuye asa n’uwishwe no kubura umwuka uhagije.

Uyu muyobozi avuga ko bafatanyije n’inzego z’umutekano bari gushakisha niba muri ako gace hari umugore/umukobwa wari utwite waba ubu adafite umwana akaba yajya mu bakekwa.

Gusa abaturage b’aha bavuga ko bakurikije aho uru ruhinja barusanze ku muhanda wa kaburimbo bakeka ko ari umuntu wa kure ya hano waruhashyize ku bushake agakomeza akagenda.

Uyu mwana yajyanywe mu bitaro bya Kibuye gufatwa ibipimo bimwe maze agashyingurwa. Naho nyina we aracyashakishwa ariko ntarafatwa.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

12 Comments

  • Ni nk’ibingibi Musenyeri Nzakamwita yavugaga bamwe bakavuga ngo ibibazo byo mu ngo abizi ate?

  • Biroroshye kubona nyina w’umwana wifashishije uriya mwenda yasasiye umwana na kiriya gikapu. Ariko se kumusubiza umwana yamutaye byatanga iki?

  • Ariko ririya vodavoda riradukoraho pe !!! Wagira ngo hari nk’ikintu cy’umwuka cyari mu mushyikirano cyumvise ririya vodavoda none kiri gushaka ibimenyetso byemeza ibya Musenyeri. Oya rwose vodavoding iradutera umwaku pe !

    • Ariko mwavuye mu kuvodavoda koko mukajya imbere
      ntekereza ko hari ibindi mupfa na Me Evode kuko mgr we yamaze kwitandukanya nayo matiku yabasabitse mu mutima.

  • mbega umubyeyi? ndumiwe koko ntanutima agira wakibyeyi pe.

  • ubwose yabanje kubitekerezaho? nukuri birababaje

  • Mbega umubyeyi gito, hari benshi bashengurwa no kuba barabuze urubyaro naho abagiriwe ubuntu bwo kubyara bakabata. Mana umubabarire kuko atazi uburemere bwibyo yakoze.

  • birababaje pe!

  • Ariko nk’iyi nkoramaraso iba yishe uyu mwana gutya ntiba ikwiye igihano cya burundu?! Ubu kandi araho ngo ni za bakobwa agiye kongera agarame mu mezi icyenda araba ari kuniga undi. Umujinya bene ibi bintera… uwamunyereka.

  • IGIHANO NCY’URUPFU GISUBIREHO KURI IZI NKORAMARASO UBU KOKO TWEMERE IMPINJA ZIPFE TUREBA KOKO.

  • Ibyoa Musenyi nimubireke, ko kiliziya yavuze ko itazafasha abanyarwanda kuboneza urubyaro se, niba hame bare be ingaruka zo kutagendana n’igihe, ngo bazigisha abantu kudasambana. Ahubwo musenyeri yaritanguranwe kuko yaketse ko abaturage bari bubibaze ko badahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro ku bigo ndetabuzima n’amavuliro bya kiliziya kandi abaganga bahakora ari abakozi ba leta bahembwa n’imisoro y’abaturage.

  • MBEGA ISHYANO AHEMUKIYE IGIHUGU PE UBWOSE IYAREKA KUMWUCA BASI AKAMUHA ABAMUKENEYE KWARI BENSHI.IMANA IMUBABARIRE

Comments are closed.

en_USEnglish