Digiqole ad

Umurenge wa Remera wahembwe imodoka kubera kwita ku isuku n’umutekano

 Umurenge wa Remera wahembwe imodoka kubera kwita ku isuku n’umutekano

Kalisa Sauveur uyobora umurenge wa Remera

Hasozwa ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano n’isuku mu Mujyi wa Kigali, umurenge wa Remera wahembwe nk’uwahize indi mu bikorwa by’isuku n’umutekano uhabwa imodoka izifashishwa muri ibi bikorwa, naho akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa mbere muri ibi bikorwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Remera Kalisa Sauveur yabanje kumva ko kontaki ahawe Ari iy’iyi modoka

Muri ibi birori byo gusoza ubu bukangurambaga bumaze amezi atandatu, hagaragajwe indi mirenge yagiye yitwara neza nk’umurenge wa Kimisagara waje ku mwanya wa gatatu uhembwa checque ya miliyoni imwe unahabwa certificate.

Umurenge wa Gisozi wa Kabiri wahawe certificate na checque ya miliyoni ebyiri.

Umuyobozo w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruriza yashimiye umurenge wa mbere kuko warushije amanota menshi indi mirenge mu bikorwa byose byaba mu isuku no mu mutekano.

Meya w’Umujyi wa Kigali asaba indi mirenge itahembwe kuzitwara neza bityo na yo ikazahembwa umwaka utaha.

Anenga bimwe mu bikorwa bikomeje kwangiza isuku y’umujyi wa Kigali birimo kuba hari bamwe mu bacuruzi bagikoresha amasashi.

Umuyobozi wa Police IGP Gasana yasabye abatuye Kigali kutishora mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Ministieri w’Ibidukilije n’Umutungo kamere,  Dr Vincent Biruta washimiye imirenge yitwate neza,  yavuze ko indi mirenge ikwiye kwigira kuri iyi yabaye indashyikirwa.

Avuga ko umurenge wa Remera uturanye n’imirenge myinshi bityo ko indi iba ikwiye kuwigiraho.

Ati “Ibyo bakora ntibabikora mu ibanga,  nta mpamvu yo kugira ngo i Remera bishoboke, Kimironko, Gatsata,…. ntibishoboke.”

Asaba imirenge igize Umujyi wa Kigali kujya yegerana ikagirana inama kugira ngo Kigali ikomeze kugumana ubudasa bwo kuba ari umujyi utekanye kandi ukeye nk’insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga bwasojwe none.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur avuga ko iki gihembo bakibonye bagikwiye kuko bubatse ibikorwa biramba mu kubungabunga umutekano n’isuku.

Ati “ Twashyizeho irondo ry’umwuga rikora akazi karyo neza, tukabashakira ibikoresho nk’imyambaro Bambara, imodoka ibafasha, tukanabagenera agahimbazamusyi.”

Avuga ko mu midugudu 26 igize uyu murenge wa Remera, bakoresha abanyerondo bagera muri 170, ndetse ko na buri muturage yamaze kumva ko umutekano we ari wow a mugenzi we ku buryo bagira uruhare mu kuwubungabunga.

Avuga ko mu minsi ishize abacuruza mu buryo butemewe n’amategeko (Abazunguzayi) bakunze gutuma ibikorwa by’umutekano n’isuku bihungabana, akavuga ko iki kibazo bamze kukivugutira umuti urambye.

Ati “ Ku bufatanye n’abaturage bacu, twabashije kububakira isoko bajyamo, abandi nabo tubashakira aho bajya gukorera.”

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Remera avuga ko ibi byose byagezweho ku bufatanye bw’abatuye uyu murenge babarirwa mu bihumbi 33 n’abafatanyabikorwa bo mu nzego z’abikorera.

Umurenge wa Remera kandi wahawe igikombe na certificate
Min Biruta ni we watanze iyi modoka ati reba ko kontaki ari iyayo
Min Biruta ni we watanze iyi modoka ati reba ko kontaki ari iyayo
Ati rwose ni iyayo dore yatse
Ati rwose ni iyayo dore yatse
Biruta yasabye indi mirenge kwigira ku yitwaye neza
Biruta yasabye indi mirenge kwigira ku yitwaye neza
Hari indi mirenge yahembwe ibihembo birimo cheque z'amafaranga
Hari indi mirenge yahembwe ibihembo birimo cheque z’amafaranga
Rwamurangwa Steven Mayor wa Gasabo ahabwa igikombe
Kalisa Jean Sauveur Uyobora Umurenge wa Remera yitoreje ku modoka batsindiye
Abatuye mu murenge wa Remera bakimara kumva inkuru nziza
Abayobozi mu nzego zitandukanye babe kwifatanya mu gusoza ubu bukangurambaga
IGP Gasana Emmanuel yasabye abatuyre kigali kutishora mu bikorwa bihungabanya umutekano
Kigali itekanye kandi isukuye ni yo ntego

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Leadership for today hope for tomorrow.
    Congz @Rwamuragwa the sky is limit…….

Comments are closed.

en_USEnglish