Mu bibazo 1 321 byo gusaranganya amasambu mu barokotse 663 nibyo byakemutse
Mu barokotse Jenoside hagiye haba ibibazo bishingiye ku mitungo abishwe basize bamwe bashaka kubyikubira, byatumye mu mu 2013 Minisitiri w’Intebe ashyiraho Komite yo kwiga uko ibibazo bya bene iyi mitungo byakemurwa mu bwumvikane n’ibidakemuwe bigakemurirwa mu nzego z’ibanze nyuma y’uko iyo Komite ishoje imirimo yayo.
David Mwesigwa umwe mu bakozi bashinzwe ubuvugizi ku bacitse ku icumu muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside( CNLG) avuga ko ibibazo by’abasaranganyijwe imitungo bafitanye isano bitabaza CNLG ariko babanje kugera mu nzego z’ibanze n’Abunzi.
Mwesigwa avuga ko mu bibazo nk’ibi 1 321 byari bihari mu 2013 ibyakemutse neza ari 663 ibindi nabyo ngo bikaba biri gushakirwa umuti.
Bimwe muri ibi bibazo ngo bisa n’ibyananiranye ndetse ngo CNLG iri gutegura inyandiko bazageza ku Nteko ishinga Amategeko igaragaza ibi bibazo kugira ngo ibafashe mu buvugizi.
Muri ibi bibazo bishingiye ku mitungo CNLG ifasha ababifite mu bwunganizi ku mategeko babanje kugaragaza ko ikiciro cy’ubudehe barimo ari icyo guhabwa ubufasha, kugaragaza impapuro z’imyanzuro y’inkiko n’ibindi bimenyetso byerekana ishingiro ry’ikibazo cy’ushaka ubufasha.
CNLG ikaba ibashakira abunganizi mu mategeko kugira ngo babone ubutabera.
Ubuvandimwe bwagiye he?
David Mwesigwa avuga ko nubwo bimwe muri ibi bibazo bigenda bikemuka ariko bibabaje kuba abantu bafitanye amasano ndetse barokokanye Jenoside baryana bapfa cyane cyane amasambu.
Ati: “Birababaje kubona Se wabo w’umuntu amurya imitungo, kubunga bikananirana bikagera mu nkiko!”
Mwesigwa avuga bikwiye ko nk’abafite ibibazo byananiranye bakwiye gusubiza inyuma ibitekerezo bakibuka ubuvandimwe bwafitanye bagashaka ubwumvikane mubyo bapfa mbere y’uko bigenda bikagera mu Nteko Ishinga amategeko aho babiteganya mu ntangiriro za 2017.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
ese ababantu ntanubwo bareba inyuma ngo bibaze icyo imana yabasigiye abandi bakagenda inda we dukunda ibyi si kandi narunvise ngo ni bya mujyakera
Ambaaaaaaaaaa nabo se bagirinda nini narinzi ko imfura zitaryana nona nabo babaye ibirura
Comments are closed.