APR FC yanganyije na Police ijya ku mwanya wa mbere, Mukura yongeye gutsindwa
Nyuma yo kunganya na Police FC ibitego 2-2, APR FC iraye ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League’.
APR FC yatangiye umukino isatira ikipe ya Police FC, byatumye ibona igitego ku munota wa 25 w’umukino, kuri coup-franc indirect yatewe na Hakizimana Muhadjiri, kuko umusifuzi yari yemeje ko Nzarora Marcel yafashe umupira awuhawe na myugariro we Uwihoreye Jean Paul, ibintu atemeranyijweho n’abakinnyi ba Police FC.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Police FC itozwa na Seninga yaje isatira bikomeye izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Emery Mvuyekure wavuye wahuraga na Police FC yakiniye.
Ku munota wa 47 Police FC yishyuye igitego ku mupira Danny Usengimana yateranye Rugwiro Herve ku mutwe.
APR FC yagaragazaga icyuho cyo kubura Yannick Mukunzi hagati, aho yarushwaga cyane n’ikipe ya Police FC, umutoza Jimmy Mulisa yafashe icyemezo cyo gukuramo Mwiseneza Djamal ku munota wa 55 w’umukino, aha umwanya Nshuti Innocent.
Ku munota wa 63 w’umukino Rugwiro Herve yakoreye ikosa Mico Justin, inyuma gato y’urubuga rw’amahina, Police FC ibona coup-franc yinjijwe neza na Muvandimwe Jean Marie ikipe ye kuyobora umukino n’ibitego 2-1.
APR FC yashakaga igitego cyo kwishyura yasimbuje, Habyarimana Innocent afata umwanya wa Hakizimana Muhadjiri utigaragaje muri uyu mukino.
Ibintu byabaye bibi kuri Police FC ubwo umunyezamu wayo Nzarora Marcel yagiraga ikibazo cy’imvune yo mu rukenyerero cyatumye umukino uhagarara iminota ine arimo kuvurwa gusa ntiyashobora gukomeza umukino ajyanwa kwa muganga asimburwa na Bwanakweli Emmanuel ku munota wa 73 w’umukino.
Habura iminota ibiri gusa ngo umukino urangire Imanishimwe Emmanuel yahinduye umupira, Bwanakweli ananirwa kuwufata, awukubise ibipfuntsi uhura na myugariro we Hussein Habimana, yitsinda igitego cyo kwishyurira APR FC, umukino urangira bagabanye amanota 2-2.
APR FC ihise ifata umwanya wa mbere n’amanota 24, irusha inota rimwe Rayon Sports izakira Musanze FC kuri uyu wa gatandatu. Naho, Police iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 21.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
APR FC: Mvuyekure Emery, Rusheshango Michel, Emmanuel Imanishimwe, Herve Rugwiro (c), Ngandu Omar, Djihad Bizimana, Benedata Janvier, Sibomana Patrick Papy, Issa Bigirimana na Muhadjiri Hakizimana.
Police FC: Nzarora Marcel, Uwihoreye Jean Paul, Muvandimwe JMV, Fabrice Twagizimana (c), Habimana Hussein, Moumed Mushimiyimana, Eric, Nizeyimana Mirafa, Imurora Japhet, Usengimana Danny, na Mico Justin.
Mu yindi mikino, i Rubavu Etincelles yanganyije na Espoir FC igitego 1-1. Igitego cyo kwishyura cya Etincelles kikaba cyatsinzwe n’umukinnyi mwiza w’ukwezi gushize muri Shampiyona y’u Rwanda Kambale Salita Gentil.
Espoir yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 20, mu gihe Etincelles yahize ica kuri Sunrise yo izakina ejo, iyikura ku mwanya wa karindwi n’ikinyuranyo cy’inota rimwe yayirushije.
Mu Majyepfo, i Nyamagabe, Amagaju FC yanyagiye Gicumbi FC ibitego 4-0, Gicumbi ikomeza kujya habi. Mu bitego by’amagaju, harimo bitatu by’Umurundi Husein Cabalala
Naho, Mukura VS ibibazo byayo byakomeje gukomera nyuma yo gutsindwa na Bugesera ibitego 2-0 byatsinzwe na Bertrand na Abdallah.
Nubwo ntacyo byahinduye ku mwanya wa 12 Mukura iriho, Bugesera yo yahise isunika AS Kigali iyikura ku mwanya wa gatanu.
Amafato yo ku mukino wa APR FC na Police FC
Roben Ngabo
UM– USEKE.RW
1 Comment
aka wamutoza Mukura iba Equipe imbere ya rayon Sport gusa!
Comments are closed.