*Uyu mwaka ngo abakobwa bafatiwe ku manota amwe na basaza babo Uyu mwaka abanyeshuri batsinze ku manota yo hejuru (bashyizwe mu kiciro cya mbere) ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ni 9 957 mu gihe hari hakoze abagera ku 187 139. Muri aba batsinze neza uyu mwaka abakobwa ni 4 238 naho abahungu ni 5 719. […]Irambuye
*N’imbere y’Imana ngo bababariwe *Claudette yababariye uwamutemye ntapfe *Bose ngo babohotse ubwoba n’ipfunwe n’ikimwaro byabatanyaga Mu gitambo cya Misa kuri iki cyumweru muri paruwasi ya Nyamata abakirisito 166 bakoze Jenoside basabye imbabazi abo biciye ababo ndetse bongera kwakirwa mu muryango w’Imana nyuma yo kwigishwa inyigisho z’isanamitima na Padiri Rugirangoga. Uwitwa Ntambara wafunguwe kubera ibi byaha […]Irambuye
Ahagana saa mbili z’ijoro kuri iki cyumweru ku muhanda wa Poid Lourd imodoka ya Toyota Coaster yari ivuye Nyabugogo yagonze abantu batatu babiri bahita bahasiga ubuzima. Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ivuga ko iyi modoka yabanje kugonga umunyamaguru igahita ita umukono wayo ikagonga na moto. Uwari atwaye moto n’uwo yari ahetse bahise bapfa […]Irambuye
Ku Cyumweru- Hakomeje imikino ya AZAM Rwanda Premier League. Rayon sports yashimangiye umwanya wa mbere itsinda Pépinière FC 3-1. Kuri stade Regional ya Kigali habereye umwe mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na AZAM TV. Umukino wahuje amakipe yombi yambara ubururu n’umwe; Rayon sports na Pépinière FC. Pépinière FC yakinnye uyu mukino nyuma […]Irambuye
*Kuri uyu wa mbere, MINEDUC iratangaza amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye *MINEDUC ikaba yanatangaje ingengabihe y’amashuri y’uyu mwaka atangira tariki 23 Mutarama. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize hanze ingengabihe y’amashuri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2017. Harabura iminsi micye ngo igihembwe cya mbere gitangire. Igihembwe cya mbere kiratangira ku itariki 23 […]Irambuye
Update: Abakozi bane barimo abazamu babiri n’abakora mu ishami rya mutuelle babiri batawe muri iyombi ku bw’iperereza nkuko Leopold Ngabonziza umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yabitangarije Umuseke. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibondo gikorera mu Kagali ka Malimba, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo, Leopold Ngabonziza yabwiye Umuseke ko mu ijoro ryakeye abajura binjiye mu kigo ahakorera ibiro […]Irambuye
Nyamirambo- APR FC itsinzwe na AS Kigali 1-0, Jimmy Mulisa atsindwa na Eric Nshimiyimana bakinanye, biba umukino wa mbere iyi kipe y’ingabo itsinzwe muri shampiyona y’uyu mwaka. Kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mutarama 2016 habaye imikino ine ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Umukino ukomeye wahuje APR FC itsindwa na AS Kigali […]Irambuye
Nyuma yo gutorerwa Manda ya kabiri ayobora igihugu, Perezida Paul Kagame na Guverinoma ye bashyizeho “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2010-2017” ikubiyemo imirongo migari ubuyobozi bwe buzagenderaho, hibandwa cyane ku Miyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu n’Imibereho myiza. Iyi gahunda yaje kuzuzwa na Guhunda y’imbaturabukungu ya kabiri “EDPRS2” yo izarangira mu 2018. Ese ibyo Guverinoma yiyemeje bigezehe? […]Irambuye
Isoko rya kijyambere rya Kicukiro riri kubakwa ahahoze isoko rya Kicukiro Centre ritegerejwe n’abakora ubucuruzi n’abatuye iki gice cy’umujyi wa Kigali. Abari kuryubaka babwiye Umuseke ko rizaba ryuzuye mu kwezi kwa munani uyu mwaka, nubwo igih bari bahawe ari mukwa 12/2017. Iri soko riri kubakwa n’abikorera kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize abazirikoreramo ni abimuriwe mu […]Irambuye
Raporo iheruka y’ikigo cy’igihugu cy’ibaruririshamibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2016, umusaruro w’inganda wasubiye inyuma, kuko wavuye kuri miliyari 76 wariho mu bihembwe bibiri bya mbere, ugera kuri miliyari 73. Muri iki gihembwe cya gatatu gitangira muri Nyakanga kikarangirana n’ukwezi kwa Nzeri, mu nganda z’ibiribwa; Inganda z’ibinyobwa n’itabi, Inganda z’ibitambaro, imyambaro n’ibikomoka […]Irambuye