Digiqole ad

Kigali: Kuri Poids Lourds Coaster yishe abantu babiri

 Kigali: Kuri Poids Lourds Coaster yishe abantu babiri

Ahagana saa mbili z’ijoro kuri iki cyumweru ku muhanda wa Poid Lourd imodoka ya Toyota Coaster yari ivuye Nyabugogo yagonze abantu batatu babiri bahita bahasiga ubuzima.

Imodoka itwara abagenzi yagonze aba bantu nta speed Governer yari ifite.

Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ivuga ko iyi modoka yabanje kugonga umunyamaguru igahita ita umukono wayo ikagonga na moto.

Uwari atwaye moto n’uwo yari ahetse bahise bapfa bombi.

Uwari utwaye iyi modoka ya Coaster wagendaga nabi, nk’uko Police ibivuga, yahise atoroka ubu akaba ari gushakishwa.

Umuntu umwe niwe wakomeretse babiri bahasiga ubuzima. Bose bajyanywe ku bitaro bya Kakiru.

Zimwe mu modoka za Coaster zitwara abagenzi abazitega bashinja abazitwara kugenda nabi no kwihuta bikabije.

Izi modoka zose zikaba zitarashyirwamo utwuma two kutarenza umuvuduko runaka (speed governor).

Abari kuri iyi moto bombi bahasize ubuzima
Abari kuri iyi moto bombi bahasize ubuzima

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Izi coaster zigenda nk’izifite amategeko y’umuhanda yazo yihariye, n’ubudahangarwa izindi modoka zisanzwe zitagira. Na polisi yo mu muhanda imeze nk’aho byayirenze.

  • N’ubwo tuvuga ibibabaje tujye dukosora: Bandika Poids lourd si poid lourd.

    • Reka tukunganire: bandika “Poids lourds”. Komera.

      • Icyo nasobanuraga nuko mu buke (singulier) poids iba ifite “s”. Nta kindi.

Comments are closed.

en_USEnglish