Digiqole ad

Camara yafashije Rayon gutsinda Pépinière FC 3-1, isiga APR FC amanota 5

 Camara yafashije Rayon gutsinda Pépinière FC 3-1, isiga APR FC amanota 5

Ku Cyumweru- Hakomeje imikino ya AZAM Rwanda  Premier League. Rayon sports yashimangiye umwanya wa mbere itsinda Pépinière FC 3-1.

Moussa Camara wari umaze igihe adatsinda yafashije Rayon kubona instinzi, ashima imana
Moussa Camara wari umaze igihe adatsinda yafashije Rayon kubona instinzi, ashima imana

Kuri stade Regional ya Kigali habereye umwe mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na AZAM TV. Umukino wahuje amakipe yombi yambara ubururu n’umwe; Rayon sports na Pépinière FC.

Pépinière FC yakinnye uyu mukino nyuma yo kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo gusezera muri shampiyona. Yakoze imyitozoibiri gusa mu byumweru bitatu bishize ariko yagaragaje umukino mwiza mu gice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon sports isha igitego cyane. Biyihira ku munota 55 Moussa Camara ayitsindira igitego cya mbere. Ku munota wa 66 uyu munya-Mali atsinda icya kabiri.

Nahimana Shasir uri mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangwa n’Umuseke mu Ukuboza yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 82 kiba igitego cye cya 11 mu mikino 12 ya shampiyona amaze gukina.

Nahimana Abdoul yatsindiye impozamarira Pépinière umukino urangir ari ibitego 3-1.

Nyuma yo gutsinda Pépinière FC, Rayon Sports yagejeje amanota 32 mu APR FC ikurikiye ifite amanota 27.

11 babanjemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Rwigema Yves, Dominique Nshuti Savio, Manishimwe Djabel, Nzayisenga Jean D’Amour, Mugisha Francois, Kakure Mugheni Fabrice, Nova Bayama, Moussa Camara, Nahimana Shasir, Nsengiyumva Moustapha

Abakinnyi ba Rayon sports bifotoje bitangaje
Abakinnyi ba Rayon sports bifotoje bitangaje

Pepiniere FC: Ahishakiye Hertier, Niyomwungeri Yves, Habamahoro Vincent, Ishimwe Kevin, Bavakure Ndekwe Felix, Mugisha Gilbert, Hakizimana Abdourkarim, Hitimana Omar, Ngiruwonsanga Jean d’Amour, Kagabo Abedi, Nahimana Abdoul

11 babanjemo muri Pepiniere FC
11 babanjemo muri Pepiniere FC
Moussa Camara yishimira igitego cya kabiri
Moussa Camara yishimira igitego cya kabiri
Masudi Djuma akomeje kwitwara neza
Masudi Djuma akomeje kwitwara neza
Manishimwe Djabel yahuraga na Ishimwe Kevin bakinanye muri Rayon sports
Manishimwe Djabel yahuraga na Ishimwe Kevin bakinanye muri Rayon sports
Lomami Frank wagiyemo asimbuye Camara
Lomami Frank wagiyemo asimbuye Camara
Abakinnyi ba Rayon sports bishimira igitego cya gatatu
Abakinnyi ba Rayon sports bishimira igitego cya gatatu
Abakinnyi ba Rayon sports bashimye abafana babashyigikiye
Abakinnyi ba Rayon sports bashimye abafana babashyigikiye
Abafana bari benshi ku kibuga
Abafana bari benshi ku kibuga
Nova Bayama yatanze umupira wavuyemo cya mbere
Nova Bayama yatanze umupira wavuyemo cya mbere
Mugusha Francois yabanje nka myugariro wo hagati kuko benshi barwaye
Mugusha Francois yabanje nka myugariro wo hagati kuko benshi barwaye

Photo/Ishimwe Innocent

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish