Camara yafashije Rayon gutsinda Pépinière FC 3-1, isiga APR FC amanota 5
Ku Cyumweru- Hakomeje imikino ya AZAM Rwanda Premier League. Rayon sports yashimangiye umwanya wa mbere itsinda Pépinière FC 3-1.
Kuri stade Regional ya Kigali habereye umwe mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na AZAM TV. Umukino wahuje amakipe yombi yambara ubururu n’umwe; Rayon sports na Pépinière FC.
Pépinière FC yakinnye uyu mukino nyuma yo kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo gusezera muri shampiyona. Yakoze imyitozoibiri gusa mu byumweru bitatu bishize ariko yagaragaje umukino mwiza mu gice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon sports isha igitego cyane. Biyihira ku munota 55 Moussa Camara ayitsindira igitego cya mbere. Ku munota wa 66 uyu munya-Mali atsinda icya kabiri.
Nahimana Shasir uri mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangwa n’Umuseke mu Ukuboza yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 82 kiba igitego cye cya 11 mu mikino 12 ya shampiyona amaze gukina.
Nahimana Abdoul yatsindiye impozamarira Pépinière umukino urangir ari ibitego 3-1.
Nyuma yo gutsinda Pépinière FC, Rayon Sports yagejeje amanota 32 mu APR FC ikurikiye ifite amanota 27.
11 babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Rwigema Yves, Dominique Nshuti Savio, Manishimwe Djabel, Nzayisenga Jean D’Amour, Mugisha Francois, Kakure Mugheni Fabrice, Nova Bayama, Moussa Camara, Nahimana Shasir, Nsengiyumva Moustapha
Pepiniere FC: Ahishakiye Hertier, Niyomwungeri Yves, Habamahoro Vincent, Ishimwe Kevin, Bavakure Ndekwe Felix, Mugisha Gilbert, Hakizimana Abdourkarim, Hitimana Omar, Ngiruwonsanga Jean d’Amour, Kagabo Abedi, Nahimana Abdoul
Photo/Ishimwe Innocent
Roben NGABO
UM– USEKE