Digiqole ad

Jimmy Mulisa atsinzwe umukino wa mbere, APR FC itsindwa na AS Kigali 1-0

 Jimmy Mulisa atsinzwe umukino wa mbere, APR FC itsindwa na AS Kigali 1-0

Nyamirambo- APR FC itsinzwe na AS Kigali 1-0, Jimmy Mulisa atsindwa na Eric Nshimiyimana bakinanye, biba  umukino wa mbere iyi kipe y’ingabo itsinzwe muri shampiyona y’uyu mwaka.

Wari umukino uryoheye ijisho
Wari umukino uryoheye ijisho

Kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mutarama 2016 habaye imikino ine ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Umukino ukomeye wahuje APR FC itsindwa na AS Kigali kuri stade Regional ya Kigali.

Iminota 15 ya mbere abasore ba APR FC bagaragazaga urwego rwo hejuru. Basatiraga izamu rya AS Kigali ryari ririnzwe na Bate Shamiru ariko ba myugariro b’abanyamujyi bitwara neza.

ASKigali yinjiye  mu mukino ku munota wa 20. Yatangiye gusatira izamu rya APR FC cyane iciye ku mpande zakinagaho Sebanani Cyubahiro Janvier na Emmanuel Crespo uri mu bashobora gutsindira “Umuseke Player of the month”.

Byabahiriye ku munota wa 30 ubwo Tumaine Tity yagezaga umupira kwa Sebanani agaha Cyubahiro Janvier afungura amazamu. igice cya mbere kirangira AS Kigali iri imbere.

Mu gice cya kabiri abatoza bombi Jimmy Mulisa yakoze impinduka, Nshuti Innocent aha umwanya Muhadjiri Hakizimana, Benedata Janvier asimburwa na Nkinzingabo Fiston hagamijwe gusatira ngo gushaka igitego cyo kwishyura ariko ntibyashobotse.

Aho kongera imbaraga, AS Kigali yakomeje kuyirusha imbaraga hagati mu kibuga hakinaga Nsabimana Eric Zidane, Ntamuhanga Tumaine na Rodrigue Murengezi bose bageze muri AS Kigali bavuye muri APR FC. Byatumye Yannick Mukunzi na Djihad Bizimana bakora amakosa menshi binabaviramo amakarita y’umuhondo bombi.

Umukino warangiye APR FC itsinzwe umukino wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka. Jimmy Mulisa atsindwa na Eric Nshimiyimana bakinanye muri APR FC kuva 2003 kugera 2005.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Ntaribi Steven, Rusheshangoga Michel, Manishimwe Emmanuel, Faustin Usengimana, Rugwiro Herve, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Issa Bigirimana, Sibomana Patrick, Benedata Janvier na Nshuti Innocent

AS Kigali: Bate Shamiru, Kubwimana Cedric, Iradukunda Eric, Kayumba Soteri, Ismail Nshutiyamagara, Nsabimana Eric Zidane, Murengezi Rodrigue, Ntamuhanga Tumaine, Sebanani Emmanuel Crespo, Cyubahiro Janvier, Ndahinduka Michel

Indi mikino yabaye: Danny Usengimana yatsindiye Police ibitego bibiri birangira batsinze Sunrise FC 2-1, Shabani Hussein yatsindiye Amagaju FC batsinda Musanze 1-0, naho Bugesera na Kirehe byanganyije 0-0.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru

  • Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15h30)
  • Rayon Sports vs Pepiniere (Stade de Kigali, 15h30)
  • Gicumbi vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15h30)
11 bahesheje intsinzi AS Kigali
11 bahesheje intsinzi AS Kigali
11 babanjemo muri APR FC
11 babanjemo muri APR FC
Kayumba Soteri na Faustin Usengimana nibo bari kapiteni muri uyu mukino
Kayumba Soteri na Faustin Usengimana nibo bari kapiteni muri uyu mukino
Ndahinduka Michel ahanganira umupira na Michel Rusheshangoga bahoze bakinana
Ndahinduka Michel ahanganira umupira na Michel Rusheshangoga bahoze bakinana
Iminota 15 ya mbere APR FC yasatiraga cyane AS Kigali ariko igatabarwa na BIminota 15 ya mbere APR FC yasatiraga cyane AS Kigali ariko igatabarwa na Bate Shamiru uyirindiraate Shamiru uyirindira
Iminota 15 ya mbere APR FC yasatiraga cyane AS Kigali ariko igatabarwa na Bate Shamiru uyirindira
Ku mupira wahinduwe na Kubwimana Cedric bita Jay Polly
Ku mupira wahinduwe na Kubwimana Cedric bita Jay Polly
Cyubahiro Janvier awutanga ba myugariro ba APR FC
Cyubahiro Janvier awutanga ba myugariro ba APR FC
Atsinda igitego rukumbi cy'umukino
Atsinda igitego rukumbi cy’umukino
Ibyishimo byinshi kuri uyu musore muto
Ibyishimo byinshi kuri uyu musore muto
Ubwugarizi bwa AS Kigali buyobowe na Kayumba Soteri yari ihagaze neza
Ubwugarizi bwa AS Kigali buyobowe na Kayumba Soteri yari ihagaze neza
Shamiru yari yambeye numero 100, bitamenyerewe mu mupira w'amaguru
Shamiru yari yambeye numero 100, bitamenyerewe mu mupira w’amaguru
Ntaribi Steven wabanje mu izamu rya APR FC yavunitse asimbuzwa Emery Mvuyekure
Ntaribi Steven wabanje mu izamu rya APR FC yavunitse asimbuzwa Emery Mvuyekure

Roben NGABO

UM– USEKE

 

en_USEnglish