Kimironko: Abagabo 3 bateye inda umwana,16, abyara kabiri. Nyina nawe ari kubiryozwa
Abagabo batatu (babiri nibo bafashwe undi ari gushakishwa) kuri uyu wa gatatu bari kuburanishwa murukiko rwa Gasabo ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 16, baramuhererekanya abyara inshuro ebyiri yikurikiranya mu 2015 na 2016. Urubanza rwabo rurimo na Nyina w’uyu mwana uri gukurikiranwa ku guceceka ku byaha byakorerwaga umwana we abizi.
Iki cyaha cyabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Nyagatovu mu mudugudu wa Rugwiro mu ntangiriro za 2015, abakekwa kugikora bafashwe tariki 03 Mutarama 2017 nyuma y’uko iki cyaha kiregewe n’umuryango utegamiye kuri Leta.
Umugabo witwa Habumugisha araregwa ko yafashe uyu mwana bakabana amezi atatu amusambanya akamutera inda ubundi akamujugunyira iwabo nanone. Habumigisha yemera ko yasambanyije uyu mukobwa ariko ngo yari mukuru.
Nyina w’uyu mwana yamujyanye kwa muganga kubyara ariko ntiyamenyakanisha ibyabaye ku mwana we icyo gihe wari ufite imyaka 16 gusa.
Amaze kubyara umwana wa mbere mu 2015, uyu mwana yasambanyijwe n’undi mugabo ubu ngo wahise acika amenye ko ari gushakishwa, uyu ngo nawe yamuteye inda ya kabiri.
Uwa gatatu wasambanyije uyu mwana ni uwitwa Ganza, we yarafashwe nawe akaba ari kuburanishwa hamwe na Habumugisha.
Mu 2016 uyu mwana w’umukobwa yabyaye umwana wa kabiri ku wamuteye inda muri aba batatu.
Habumugisha, kimwe na bagenzi be baregwa basanzwe baziranye ari n’inshuti, niwe gusa wemera ko yasambyije uyu mwana bakanabyarana.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba uko ari batatu bahererekanyaga uyu mwana.
Kabagwira, nyina w’umwana, amakuru akaba yari ayazi ariko ntabivuge, nawe mu minsi ishize yaratawe muri yombi ashinjwa ubufatanyacyaha mu guceceka ubugizi bwa nabi bwakorewe umwana ariko ararekurwa kuko afite umwana muto.
Ubu akaba akurikiranwa muri ururubanza ari hanze.
Ganza, umwe muri batatu baregwa gusambanya uyu mwana, mu rukiko kuri uyu wa gatatu yahakanye icyaha, avuga ko atari gusambanya uyu mwana kandi yari azi ko ari nk’umugore w’inshuti ye (Habumugisha/ we wabyemeye).
Habumugisha ariko we yabwiye urukiko ko yasambanye n’uyu mukobwa ari mukuru kuko ngo yari afite imyaka 18 ndetse yabyanditse mu nyandikomvugo yakoze mbere.
Gusa ubushinjacyaha buvuga ko hari inyandiko z’irangamimerere zigaragaza ko uyu mukobwa akiri munsi y’imyaka 18, kandi yasambanyijwe afite 16.
Habumugisha we ashimangira ko yari azi ko uyu mwana w’umukobwa yavutse mu 1996.
Habumigisha na mugenzi we bafashwe nyuma y’uko umuryango CLADHO wariho ukora ubushakashatsi ku gusambanya abangavu ubonye iki kibazo ukakigaragaza, ngo nticyari kumenyekana iyo utabikora.
Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hari iperereza rigikorwa ndetse n’uwa gatatu ushinjwa gusambanya uyu mwana ariko wabuze agishakishwa.
Bishop John Rucyahana wo mu idini ry’Abangilikani mu Rwanda kuwa kabiri w’iki cyumweru mu nama yigaga ku ruhare rwa Leta, imiryango yigenga n’amadinimu gukumira ibyaha nk’ibi yagize ati
“Ubu hari ababyeyi bari bakwiye kuba bafungwa kuko bafatanyije n’abagiriye nabi abana babo. Ibyo byose ni ibintu bikwiye gukurikiranwa bigashyirwa ahagaragara.
Abana b’iki gihe bameze nk’uko ba se na ba nyina bameze… {ariko} nta mwana uri uko atagizwe, niba ababyeyi ubu ari indangare baugunyira abana abakozi batazi uko barezwe, nibo batera aba bana uko babaye.
Indwara irava mu byabyeyi ikanduza abana babo. Ntabwo ari abana bameze nabi gusa, n’ingo zimeze nabi kuko igihe ababyeyi biruka ku mafaranga bagata urubyaro ntibahe agaciro bwa burezi ni ikibazo. Ni ukutamenya ‘priorite’; umwana n’amafaranga, amafaranga akaruta umwana wawe…ni ikibazo rero.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
18 Comments
Birababaje. Iyi nyandikomvugo uyu mugabo yitwaza ni impamvu nkomezacyaha inagaragaza ko bangiza abana babigambiriye, bagashakisha ibimenyetso. Bazabona ishyano abangiza abana nk’aho bo batavutse cyangwa batabyaye/ batazabyara!
Mana tabara kuko wagira ngo hari shitani ikoresha abantu aya mahano! Mu murenge wa Rusororo n’ahandi mu gihugu cas nk’izi nazo zikwiye gushyikirizwa ubutabera!
Nyina nawe nafungwe kuko bagikora iperereza yivugiyeko abo bagabo barengana kuko umwana we yamunaniye akaba ikirara inzererezi igifite imyaka 12. Abo bagabo bamugemuriraga ibigage nibiryo banamwizeza kumufasha ngo afashe umwana we kurera izo mpinja. Bigeze nokumubana munzu bamusangira uko ari batatu buri joro. umwana ahubwo nta bumuntu agifite.
Ariko n’ababyeyi baganirize abana ku buzima bw’imyororokere ndetse banabigishe gutahura amayeri y’abagizi ba nabi nk’aba. Njye zinumva ko umukobwa wa 16ans atari bebe ku buryo ashukwa n’abagabo 3 batandukanye bose atazi kuvuga oya. Njye mfite umwana w’umukobwa wa 6ans ariko n’umurebye gusa mu buryo budasanzwe ndabimenya.
Oh my God! Ni ukumenya neza ariko niba uyu mukobwa atari afite imyitwarire y’indaya bikaba ariyo soko y’icyo mwita “kumuhererekanya”. Uburere bw’abana b’abakobwa muri iyi minsi ni ikibazo gikomeye gisaba uruhare rwa buri wese.
wibuke ko ari umwana
Abakobwa b’iki gihe basigaye bishora mu buraya barangiza bakabeshya ngo bafashwe ku ngufu. Ni gute umuntu ufite imyaka 16 afatwa ku ngufu ntabivuge mu gihe umwana w’imyaka 5, 6 cyangwa 7 abivuga?
nishimiye ko nyina wuwo mwana ndeste nabamuteye iyonda babibazwa
kd no mu gihugu cyose bagomba kubabera isomo
Mabeshu.com!
abobana bagenda baterwa amada nabo bagomba kugenda birinda
bongabo bateye uwomukobwa iyonda bagomba guhanwa
Aba bagabo bararengana rwose nonese yibutse kurega aruko abyaye kabiri kose kuki atareze bamufashe bwa mbere iyi ni indaya ariko kunyungu z’aba bana bamushyingire uyu umwemera nah buriya hari akantu bapfuye banamurakuye akamara icyumweru hanze uyu mukobwa yaza kubashinjura bamaze gukemura ako kantu baba bapfuye. abagabo baragpwe koko. erega n’ abacamanza bakicara bakumva aya mafuti ntasoni
Ariko ntago bavuze ko hari icyo bapfuye,ahubwo n’umuryango CLADHO wavumbuye ko icyo kibazo cyabayeho!Tujye tubanza dusome neza ibyo badusobanuriye!Nonese wowe ko uvuze ngo abagabo baragowe,niba bataramushutse,iyo mubonye umwana yitwaye nabi muhitamo kumutiza imbaraga muri iyo myitwarire? BYABA ARI IKIBAZO!!??.
abagabo baragowe kbs abakobwa bazajya bijyira indaya nibarangiza ngo bafashwe kungufu ahaaaaaa amategeko agomba guhindurwa bagashyiramo n’arengera abagabo sinibaza ukuntu umukobwa w’imyaka cumi n’itandatu abyara 2 kose ntavuge akagomba kuvugirwa n’imiryango abo bagabo babarekure rwose bararengana pe ubu se yujuje ingahe ra? bamushyingire uwo umwemera arere abo bana, na nyina arivugira ko ngo yamunaniye afite 12 ans ubwo se murarwana n’iki koko?
None se ko numva ahubwo abakwiye kubazwa ikibazo cy’uwo mwana ari benshi?
Umuntu wamaranye amezi n’umugabo babana mu mudugudu utuwe n’abantu ukagira n’abayobozi ni gute bategereje ko Human rights organizations ari zo zikurikirana ikibazo ? Ntekereza ko habaye mo uburangare kuri benshi.
Ikindi birumvikana ko uyu mwana nawe koko yananiranye …..nubwo bavuga ngo the weak person is never wrong. Abakoze ibyaha babibazwe ariko hanashakwe n’ingamba zo gukemura ibibazo by’abana bameze nk’abo kuko barahari hirya no hino.
Ibi bibazo biri hose kandi birakomeye sinzi ko hari igaruriro kandi byagiye bikomera kubera impamvu zikurikira:
1. Umuco waracitse: Kera niyo umuntu yaba afite ibibazo by’imibereeho ntibyamuteraga kwiyandarika yacaga incuro ariko akabaho atiyandaritse. Ababyeyi b’ubu nibo batuma abana babo biyandarika kuko nabo ubwabo bariyandarika (uwiba ahetse aba abwiriza uwo mumugongo). Kera hari ibyo utashoboraga gukora umwana areba ariko ubu wapi! None se uzambara mini iri nyina ukumva ko we azakora iki? (we azajya yibagirwa imyenda-Kwambara ibigera mu kabuno). Uzareba Films z’urukozasoni umwana areba wumve ko we azazikurikizaho iki!
2. Imibereho iragoye: Nta mwanya uhagije ababyeyi bashobora kubonera abana kugira ngo babahe uburere banakurikirane uko babaho. Njye sinemeranywa na Bishop ibyo avuga kuko ntiwakwiriranwa n’umwana kandi agomba kurya. Natwe ntituyobewe ko ari ikibazo ariko nta choice ababyeyi dufite. Umenye ko uretse no mu migi ubu no mu cyaro ntawe ugitungwa n’isuka nabo barahaha. Mu mugi ibintu byose ni cash (Kurya, kuryama, isuku, umutekano, amashuri,Gutereta,Kuyoboza, Kwihagarika,Guhamagara,amazi,ubukwe,kwambara,Kwivuza,……..) Ubwo se utaturenganije washaka iyo cash ukabona n’umwanya wo gukurikirana ngo abana biriwe bate!! Nkanjye mva mu rugo 6h00 nkajya ku kazi ka Leta nkakarangiza 17h00, kuko umushahara udashobora kuvamo biriya byose mpita njya gushakisha support yawo ngataha 22h00 abo murugo baryamye. Kandi aho kubona umwana yaraye arira kubera inzara cyangwa nyiri inzu ansohorana nabo munzu namugaburira ubundi sakindi ikazaba ibyara ikindi.
Inama nagira ababyeyi nuko bagaruka k’umuco warangaga abanyarwanda bakirinda guha abana ingerro mbi kandi bakajya mu mana aho kugira ngo abana bacu bakurire mu ngeso mbi bagakurira mu nsengero. Njye ntoza abana kuba murusengero bakiri bato bagakurira muri za Korari nibura aho 80% uba wizeyeko bashobora gukura hari ibyo batinya.
Niwibera mu nsengero umwana wawe azakurira mu nsengero ariko niwibera mutubari umwana wawe azakurira mu tubari kandi umenyeko igiti kigororwa kikiri gito. Ndababwiza ukuri ko iyo umwana umufashe akiri muto ukamutoza gusenga no kubana n’abasenga arabikurana kandi aba afite amahirwe menshi yo gukurana ubwenge kuruta wawundi wakuze abona nyina na se basinda.
Ubwo se uvuze iki?Uretse n’umwana udafite uburere, n’umusazi ntagomba guhohoterwa. Kurengera abanyabyaha ntacyo bimaze. Nimukomeze mubarengere nibarangiza abana bazadukira ba nyoko na bashiki banyu. Ndababaye
Munyihanganire si ukuvugira abanyabyaha,ariko urubyiruko rwacu cyane cyane urw’abakobwa rufite ikibazo cyo gukunda iraha bashakira amaf.mu nzira zitarizo aho usanga umwana wo muri Nine years basic Education adatinya kwiteretera abagabo bangana na se iyo ahuye nabo munsi y’umukandara hananiye rero ishyano rikaba riraguye!Njye mbona ibi akenshi biterwa nibintu bibiri: 1. uburere buke abana bakura mu miryango, 2.Bamwe mu bagabo bokamwe n’ingeso z’ubushurashuzi.
ese ihohoterwa ni kugeza ku myaka ingahe ,munsobanurire abazi amategeko,