Digiqole ad

Abari Abazunguzayi bifashe bate mu dusoko bubakiwe? Abagurira abasigaye baratangira guhanwa

 Abari Abazunguzayi bifashe bate mu dusoko bubakiwe? Abagurira abasigaye baratangira guhanwa

Kwirirwa bacungacungana na DASSO ngo barabiruhutse, bizeye kandi ko abaguzi bazakomeza kugenda babagana aho kugurira abo ku mihanda

*Ikibazo ni abazunguzayi bagenzi babo bakiri mu muhanga
*Aha mu dusoko bubakiwe abakiriya ntibarabageraho neza
*Abagurira abazunguzayi muri Kigali baratangira guhanwa

Abagore bahoze bacururiza mu mihanda bitwa Abazunguzayi ubu bari gucururiza mu dusoko bubakiwe Nyabugogo, Kimironko, Gisiment na Kicukiro bavuga ko ikibazo basigaranye ari bagenzi babo banze kuva ku mihanda batuma n’utu dusoko twabo tutabona abaguzi uko bikwiye.

Kuri uyu wa kabiri ku manywa mu gasoko kubakiwe abari abazunguzayi Nyabugogo
Kuri uyu wa kabiri ku manywa mu gasoko kubakiwe abari abazunguzayi Nyabugogo

Basaba Leta gushyiraho imbaraga ntihagire abasigara bacururiza mu mihanda. Kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali ubwira abanyamakuru ku ngamba zo guhana ABAGUZI bazafatirwa ku nzira bagurira abazunguzayi basigaye mu mihanda muri Kigali.

Julienne Bampire wari umuzunguzayi acururiza mu gasoko bubakiwe Nyabugogo, ngo ni byiza kuba abfite aho bacururiza batirirwa birukankana na DASSO.

Bampire ati “twebwe icyo twifuza ni uko bagenzi bacu bari mu muhanda hafatwa ingamba zikarishye bakabazana mu isoko tugafatanyiriza hamwe kuko niho hari umutuzo, kandi batuma natwe abaguzi batatugeraho uko bikwiye.

Mugenzi we Marie Jeanne Dusengimana avuga ko muri aka gasoko ari guhomba kuko abaguzi ari bacye, ngo birutwa n’igihe yari ku muhanda abunza agataro k’imbuto aho ngo yari afite abakiriya be.

Ati “Ubundi naranguzaga ibihumbi na mirongo itanu none ubu njyana bitanu gusa kurangura  kuko hano mu gasoko abakiriya ari bacye ibyo naranguye bikamfiraho. Byaba byiza ari uko twese turi hamwe mu isoko nta basigaye mu mihanda.”

Aha ni mu gasoko ka Gisiment
Aha ni mu gasoko ka Gisiment, ngo bishimira gucuruza batuje batirukankana na DASSO

Gisimenti ho ntibidooga  

Abacururiza ku gasoko bubakiwe ku Gisiment inyuma ya Station Kobil ku gahanda k’amabuye bashima cyane Leta yabavanye mu muhanda aho bahoraga bashyamiranye n’inzego z’umutekano.

Marine Ayinkamiye uhacururiza avuga ko Leta itari kubaha aho bakorera ngo inabashakire abakiliya.

Ayinkamiye ati “aha ducuruziza turatuje, ubundi njyewe navaga mu rugo nteganya ibintu bibiri; gufungwa cyangwa nkamburwa ibyo naranguye, nicaraga nikanga ko bamfashe nubwo nacuruzaga ibitu byinshi ariko hano nubwo ncuruza bicye ariko mbanumva ntuje kuko nta muntu uba atwirukaho.

Mugenzi we Mukanama Florence avuga ko aha ku Gisiment nubwo abantu batarabagana ari benshi ariko bagenda bahamenya buhoro buhoro, akifuza cyane ko abasigaye mu muhanda babavanamo bakaza gucuruzanya nabo.

Nyabugogo hari ikibazo cy'abaguzi kubera abandi bakiri mu muhanda
Nyabugogo hari ikibazo cy’abaguzi kubera abandi bakiri mu muhanda, abo mu gasoko hari ubwo barangura bikabapfiraho batagurishije

Abagurira abazunguzayi baratangira guhanwa

Abazunguzayi ntabwo baracika mu mihanda, cyane cyane i Kigali. Mu mabwiriza y’umujyi wa Kigali aherutse gusohoka mu igazeti ya Leta harimo n’ibihano by’amande biteganyijwe ku bantu bazafatwa bagurira abazunguzayi.

Kuri uyu wa gatatu Umujyi wa Kigali wagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru aho watangaje ko kuva none amabwiriza y’Inama Njyanama y’umujyi ahana abagurira abazunguzayi agiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Aya mabwiriza ateganya ibihano by’amande y’amafaranga ibihumbi 10 ku muntu wese uzafatwa agurira abazunguzayi ku muhanda, utazishyura aya mande mu gihe yahawe nawe agakurikiranwa n’amategeko.

Mu gasoko bubakiwe Nyabugogo basaba abaguzi kubagana ntibagurire abateza akajagari bakiri mu muhanda
Mu gasoko bubakiwe Nyabugogo basaba abaguzi kubagana ntibagurire abateza akajagari bakiri mu muhanda
Gisiment bishimiye ko aho bari hatuje nubwo abantu batarabagana ari benshi
Gisiment bishimiye ko aho bari hatuje nubwo abantu batarabagana ari benshi
Kwirirwa bacungacungana na DASSO ngo barabiruhutse, bizeye kandi ko abaguzi bazakomeza kugenda babagana aho kugurira abo ku mihanda
Kwirirwa bacungacungana na DASSO ngo barabiruhutse, bizeye kandi ko abaguzi bazakomeza kugenda babagana aho kugurira abo ku mihanda
Mukanama Florence ucururiza ku Gisiment avuga ko Leta yakomeza igashyira imbaraga mu kuvana mu muhanda abahasigaye kugira ngo ubucuruzi mu kajagari bucike
Mukanama Florence ucururiza ku Gisiment avuga ko Leta yakomeza igashyira imbaraga mu kuvana mu muhanda abahasigaye kugira ngo ubucuruzi mu kajagari bucike

Photos © J.Uwanyirigira/Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibave mu muhanda bose bayoboke udusoko bagenewe, ubu nta rwitwazo. Ni uko mbibona kuko babubakiye udusoko, kdi hari igihe iki n’iki cyagenwe babadohoreye imisoro bavugaga ko batinyaga. ubu rero ntacyo nanenga ibyemezo by’umujyi.

Comments are closed.

en_USEnglish