Digiqole ad

2016: mu turere 10 gusa abana 818 batewe inda! 63% bigaga ‘primaire’

 2016: mu turere 10 gusa abana 818 batewe inda!  63% bigaga ‘primaire’

Ni imibare yatangarijwe mu nama ku kwiga ku kibazo cy’uburenganzira bw’abana no kubarinda ihohoterwa ihuriwemo n’abahagarariye amadini, Leta n’imiryango itayegamiyeho birebwa n’uburenganzira bw’abana.

Mu kwa 11 umwaka ushize, umwe mu bana batewe inda afite imyaka 12 (ubu afite 13) yaje mu rukiko gushinja uwayimuteye ahetse umwana yabyaye
Mu kwa 11 umwaka ushize, umwe mu bana batewe inda afite imyaka 12 (ubu afite 13) yaje mu rukiko rwa Gasabo gushinja uwayimuteye ahetse umwana yabyaye

Ubushakashatsi bw’Umuryango CLADHO bwakorewe mu turere 10 gusa mu Rwanda bwagaragaje ko mu mwaka ushize abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda nk’uko byavuzwe na Me Emmanuel Safari Umunyabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Kamonyi, Huye, Karongi Nyamasheke, Rwamagana, Bugesera na Gicumbi.

Kenshi aba bana bazitewe n’abantu babafiteho inshingano, abaturanyi cyangwa ababarera, akenshi kandi ugasanga bari basanzwe barabamenyereje kubakoresha imibonano mpuzabitsina mbere yo kubatera inda.

Mu karere ka Huye honyine ngo habaruwe abana 116 muri aba 818 ni naho habaruwe benshi.

42% by’aba bana batewe inda ni abavuka mu miryango ivukamo abana bari hagati ya bane na batandatu.

63% by’aba bana batewe inda bigaga amashuri abanza, 37% nibo bari bageze muyisumbuye.

Imibare kandi ivuga ko 69% by’aba bana n’imiryango yabo batazi uburenganzira bwabo kuko batigeze baregera icyaha bakorewe.

Muri aba bana batewe inda abatarenze 90 nibo gusa bemeje ko bari basanzwe bafite ubumenyi bucye ku buzima bw’imyororokere.

Aba bana batewe inda abagera kuri 87% bemeje ko bari basanzwe basambanywa n’ababateye inda mbere yo gutwita.

Ababateye inda usanga ahanini ari abaturanyi ubundi bene wabo.

Muri iyi nama byavuzwe ko ikigero cyo kuregera iki cyaha kikiri hasi kuko nko muri aba bana 5% gusa ari bo baregeye Police icyaha kigikorwa.

Ibi bituma benshi mu bakoze iki cyaha ku bana n’ubu bakidegembya.

Mme Urujeni Martine umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’ubutabera avuga ko ubusanzwe ibihano kuri iki cyaha bihari ariko hakwiye no gushakwa ingamba zo gufata ababikoze.

Muri iyi nama Bishop John Rucyahana yasabye abanyamadini kurushaho gufasha umuryango kwirinda ibyatuma abana bahohoterwa bigakorwa binyuze mu kubigisha ibintu bifatika bishingiye kuri Bibiliya.

Mme Nadine Umutoni Gatsinzi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango  yashimiye ariko anasaba amadini kurushaho kugira uruhare mu gutuma abantu batinya ibyaha birimo no guhohotera abana.

Umutoni yasabye ko habaho imikoranire y’inzego bireba mu gukora ubukangurambaga bugamije gukumira ibikorwa nk’ibi.

Mme Nadine Umutoni
Mme Nadine Umutoni Umunyamabanga uhoraho

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Rwanda is full of perverts indeed ….iyi ni epidemic situation out of proportion that needs immediate attention from the respective authority .for god sake get serious HeForSHe!!!!!!!!. Aho guteza umwana wu mukobwa imbere muri ku mwicisha amada!!!!. Punish those narrow minded scumbags who responsible with full force of the law!!!

  • Rwanda is full of perverts and pedophiles indeed ….iyi ni epidemic situation out of proportion that needs immediate attention from the respective authority .for god sake get serious HeForSHe!!!!!!!!. Aho guteza umwana wu mukobwa imbere muri ku mwicisha amada!!!!. Punish those narrow minded scumbags
    responsible with full force of the law!!!

  • abarebwa numuco baracyafite akazi cg ministeri yumuryango ninzego zumutekano,umunsi ikibazo cyimyambarire cyakemutse hazacogora byinshi,henabarimbuke na kabana nibyobigiye kurimbura abakobwa,imyamvarire ikwiye yaracitse,kuki mubigo byababikira badatwara amada nkomubigo bisanzwe?

    Ikigo cy inyamirambo ahitwa kwa kadafi naho iki cyorezo cyigeze kwadukayo mumyaka yashize kd bambara bakikwiza amapantaro nudushati dutendera arko ugasanga abana bambaye utwenda tubahambiriye cyane twerekana ukobateye,maze hari uwabiraragamo ibiro abihindura uburiri umwarabu amwereka usohoka yinjiriyemo arko havutse benshi abandi ntumbaze uko biyaranjaga uretseko ntacyo umwarabu yakoze kuko ubu yabaye nyakubahwa uzajya anategeka uwo mwarabu kuko afite ububasha mu Rwanda hose ureke abo kwa kadafi gusa,wenda azikosora,azakubitwe icyuhagiro yerekane urugero ace iyingeso ashyireho amabwiriza kuko azi icyuho aho kiri,bizatanga umusaruro.Umuntu wakopeye mu ishuri niwe wamenya ingamba zokuvumbura,gucunga nokurinda abakopera,ntacyo wamubeshya

    • IMYAMBARIRE ITEYE IKIBAZO

  • Iyi mibare irayobya abantu, kuko iri hasi cyane y’ukuri. Hari imirenge yakoresheje ibarura ry’abakobwa babyariye iwabo bataragera ku myaka y’ubukure, ugasanga umwe wonyine urengeje 200 kandi utarageze kuri bose. Kuba n’imirenge 416 urahita wumva ikigereranyo. Mu duce twinshi tw’icyaro, abana barenga 30% basigaye babyarira iwabo bari munsi y’imyaka 20. Ariko ubuyobozi ntibubimenya kuko abenshi batabaruza abana babo. Bajya mu irangamimerere bakasaba kwerekana ba se b’abana kandi abenshi batabazi cyangwa babihakana.

  • Rwose twese nk’abanyarwanda dukwiye kurushaho gufasha umuryango kwirinda ibyatuma abana bahohoterwa, ababyeyi tukamenya guha abana bacu uburere, igitangaje ni uko ubushakashatsi bwerekanye ko abatwaye izi nda bazitewe n’abantu babafiteho inshingano, abaturanyi cyangwa ababarera. Ibi ntibikwiye mu muryango nyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish