Nyaruguru: Buri wese wo mu kiciro 1 cy’Ubudehe yahawe umurima mu gishanga
*Ni mu gishanga cya hegitale 75, ubu gihinzemo ibirayi n’ibigori,
*Abahinzemo ibirayi bafite impungenge z’isoko kubera ubwinshi bw’ababihinze…
Mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, buri muturage wo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe utuye mu mudugugu ukikije igishanga cy’Agatorove yahawemo umurima kugira ngo abashe kwizamura mu mibereho. Abahinze ibirayi muri iki gishanga bafite impungenge z’isoko ry’umusaruro wabo ngo uzaba ari mwinshi bakaba bahahenderwa.
Aba baturage bamaze iminsi bavuga ko bugarijwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryangije imyaka mu minsi ishize, ubu baravuga ko bizeye kuzagira umusaruro mwiza w’ibirayi bahinze muri iki gishanga.
Mu kwezi gutaha ngo bazaba batangiye gusarura ariko bakaba batizeye kuzabona isoko ryiza ry’umusaruro wabo uzaba ari mwinshi kugira ngo babone amafaranga yo kugura n’ibindi biribwa bakeneye.
Abafite imirima muri iki gishanga biganjemo abasanzwe bafite amikora macye kuko abaturage bose bo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe batuye mu midugudu ikikije iki gishanga ari bo bahawemo imirima.
Bashimira cyane Leta yabatekereje ikabaha imirima ariko bakavuga ko umusaruro w’ibirayi iyo byabonetse aha iwabo ugurwa ku giciro gito. Bagasabwa ko Leta yabibfashamo.
Nkurunziza Aphrodis wahawe umurima muri iki gishanga avuga ko yakuze abona iki gishanga ari ibihuru bakiragiramo Inka, akavuga ko kuva cyatunganywa kiri gufasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ati “ Njye navukiye aha nari ntarabona gihingwa byari ibihuru n’imikeri umuntu atabona aho aca, ahandi ari inzuri z’inka. Ariko ubu urabona imyaka dufitemo, nubwo imyaka imusozi iteze twizeye ko ejo bundi tuzasarura.”
Gusa na we agaruka ku kibazo cy’isoko ry’ibirayi bizera muri iki gishanga kuko ababihinze ari benshi bazabona umusaruro utubutse igiciro kikaba cyaba kibi.
Ati “ …Kandi natwe tuba dukeneye ifaranga ngo natwe tugure ibyo bishyimbo, uwo muceri kuko byo tutabifite.”
Igishanga cy’Agatorove gifite Hegitale 75, imiryango 740 irimo 251 yo mu kiciro cya mbere niyo ifitemo imirima.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ahoooo, nabandi mutundi turere babikore gutya barebe ko nzaramba itaba amateka
Haaaaaa, tuvugeko noneho abaturage ba nyaruguru bamwe nzi batagira numwenda wo kwambara babayeho neza kurusha abandi mu gihugu!!!!! Aboni abateguwe kubera misiyo izwi abadepite barimo bazenguru barya amafaranga yigihugu uturere natwo tugatekinika doreko nyaruguru ariyambere kumatekinike twatoranije abari buvuge tukanabateramo ibyo bari buvuge babeshyango abaturage babayeho neza byaahe byokajya…..
Comments are closed.