Wa musaza Habyarimana wasekeje Umushyikirano, i Gikundamvura naho ni umuti w’amenyo
Joseph Habyarimana Abanyarwanda bakurikiye Umushyikirano uheruka ntabwo bazamwibagirwa, aho yasekeje cyane abawitabiriye avuga ibyo iwabo i Gikundamvura bagezeho. Uyu munsi ubwo Abadepite bari basuye uyu murenge w’icyaro mu karere ka Rusizi, Habyarimana nabwo yabasekeje cyane mu magambo ye ashima ibyiza ariko yuje n’amashyengo.
Intumwa za rubanda zasuye Koperative y’abasheshe akanguhe bagera kuri 320 yo mu murenge wa Gikundamvura, ari nayo Habyarimana ayobora yabwiye abari mu mushyikirano atebya cyane ko ubu bameze neza kubera gahunda yo gushishajisha neza abatishoboye ya Perezida Kagame.
Bamurikiye Abadepite imodoka Habyarimana yavugaga, ubu ngo ishobora gukorera amafaranga ibihumbi miringo itanu ku munsi akajya mu isanduka yabo yo kwizigama no kwikenuza.
Joseph Habyarimana ubu i Gikundamvura basigaye bahimba HAKI YA MUNGU kubera ijambo rishekeje yavugiye mu mushyikirano, aha i Gikundamvura baramuzi hose kuva burya, cyane ko nawe icyo gihe yabaramukije agira ati;
“Ni ukuri abo nasize i Gikundamvura banyumve…ndabwira ba Ngarambe n’abayobozi b’imidugudu hano (Kigali Convention Center) ni ibitangaza…iyi miyoborere myiza Imana ikomeze ibibakomereze…muturi imbere tubari inyuma haki ya mungu tugire amahoro…”
I Gikundamvura rero yabwiye Abadepite n’abaturage bari baje kubakira ko we yumva bavuga ko Israel yagize umwami Salomon ukomeye, nawe akaba abona u Rwanda rwavuga ko rufite Perezida w’ingirakamaro cyane Paul Kagame.
Habyarimana Perezida w’iyi Koperative y’abasheshe akanguhe ati “Ubu turahembwa, wagize hari icyo dukora se? wapi ni Kagame wacu Imana yatwihereye ngo adushajishe neza.
Mu mateka ntitwigeze twicarana n’abantu bakomeye none dore ngaba Abadepite bari hano ngo twicarane tuganire. Ntaho nabibonye mbere Haki ya Mungu.”
Bayobowe na Vice President w’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite Hon. Mukama Abassa, itsinda ry’Abadepite basuye aka gace bavuze ko bishimiye ibikorwa by’iterambere basanze aba baturage bagezeho.
Bashimye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bafite n’ishyaka ryo kwiteza imbere.
Usibye i Gikundamvura basuye kandi uduce twa Bugarama mu buhinzi bw’umuceri n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’abaturage hirya no hino muri Rusizi.
Abatuye aha i Gikundamvura ariko basabye Abadepite kubavuganira bakabona amashanyarazi kuko akiri ingorabahizi hano, ngo nibura bakazajya mu matora y’umukuru w’igihugu yarageze hose.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi
13 Comments
Uyu mugabo kera iwacu twamwitaga “Kirihahira”.
En tout cas, iryo zina ni irye, ariko rero mu byo avuga ni ukuri gusa!!!
jyewe aho yandangije naho yavuzengo “yo petit kayibanda”, narasetse ndatembagara. Prezida wa fake asuzuguza igihugu nabanyagihugu koko, harakabaho KAGAME uduheshishema umusi kuwundi, mugezehanze nibwomwabyumva ukuntu batwubaha. komera muze, muzamutore hakiyamungu
Uyu nawe yihangiye umurimo (Business y’amagambo!) akwiye kwiyandikisha muri RDB!
Hhhhh ntasanzwe da urabona atarabaye umu Star se koperative ye yarayimenyekanishije none abadepite bamanutse. Gikundamvura iwabo hamenyekanye ndamwemeye ahubwo uyu musaza ntiyoroshye.
On préfère un compliment menteur à une critique sincère,
Le compliment exagéré est pire qu’une injure,
Chaque fois que nous mentons à quelqu’un, nous lui faisons le compliment de reconnaître sa supériorité.
L’exactitude est une vertu bien décevante puisqu’il n’y a jamais personne là pour vous en faire compliment.Les compliments sont le protocole des sots.
Les compliments, c’est bien beau, c’est bien agréable, mais on ne sait jamais si c’est sincère, tandis que les insultes, ça vient du coeur.”
WACHA KI LUGHA!.. NINDE WISHIMIRA KUBWIRWA NABI NGO NUKO UVUGA UKURI? NIYO WABA UFITE IBIBAZO CG UKURI KWINSHI UKABIVUGA NABI SE NINDE UKWUMVA . ET MEME LA BIBLE IDUSABA KUVUGA NEZA. NIYO WABA UFITE IBYIZA UKABIVUGANA UBURAKARI N’AMAGAMBO MABI, NAWE UBA WIFITEMO UBUGINGA CYANE.
@plutonium: Tu parles comme si tu n’as jamais eu des compliments dans ta vie ou comlimenté quelqu’un et si tel est le cas tu es diabolique. Monsieur Il est toujours agréable de recevoir les compliments. Et Complimenter est tout un art.
Mr HABYARIMANA Joseph relate et parle de sa vie, le changement dans sa vie, pas des Flatteries.
Nuguhaye Inka ura mwirahira – Uka muvuga ibigwi kuko uzi aho yagukuye. …
Pour toi tu voulais qu’il parle de la médisance – Monsieur va te faire foutre.
Exact, n’en plaise qu’aux detratecteurs de tout vents!
…..N’en deplaise pardon!
Tu as un gros problème de manque des compliments, les gents comme toi ont existé ils existent et ils existeront. Si les insultes vient du coeur pourquoi pas des compliments ?
Ibi ni amaco y’inda cg ubujiji, abakire aho bari ntibasakuza kutya. Njyewe rwose ibi bintu byo kuramya perezida nk’Imana simbikunda.
Ngo nta mwuga udakiza uretse kuroga.nawe umunwa we nutamwica uzamukiza nakazanye cyane.
Comments are closed.