Digiqole ad

Kagame i Davos yavuze ku iterambere ry’u Rwanda na Africa

 Kagame i Davos yavuze ku iterambere ry’u Rwanda na Africa

Abantu bagera ku 3 000 bafite ijambo rikomeye ku isi bateraniye mu mujyi wa Davos mu Busuwisi ubu uri ku gipimo cy’ubukonje cya -13ºC mu nama ya World Economic Forum yatangiye none ikazasozwa tariki 20 Mutarama. Perezida Kagame ni umwe mu bitabiriye iyi nama.

Perezida Kagame i Davos
Perezida Kagame i Davos kuri uyu wa kabiri

Umwaka ushize wavuzwemo byinshi ku bukungu bw’isi, cyane cyane ubusumbane bukabije hagati y’abakize n’abadafite. Ndetse OXAM ejo bundi yasohoye icyegeranyo kivuga ko abantu umunani gusa bafite umutungo uruta uw’abantu miliyari 3,6 (1/2 cy’abatuye isi).

Uyu munsi muri iyi nama Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro cyavugaga kuri “Innovations to Connect the Unconnected”, mu kiganiro cyarimo kandi Zhao Houlin umunyamabanga mukuru wa ITU n’umuyobozi mukuru wa UNESCO  Irina Georgieva Bokova.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga atari umurimbo ahubwo ko byagaragaye ko ari ingirakamaro mu iterambere ry’umuntu.

Ati “Mu gihe abantu badafite internet yihuta kandi idahenze ubu inzira zizaba ari nke mu kwivana mu bukene muri iki kinyejana.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko iterambere ry’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Africa rishoboka mu gihe hariho politiki nziza, ishoramari no kubigiramo intego ihamye.

Inama iri Davos uyu mwaka mu byo yogaho iki kirimo. Insanganyamatsiko yayo iragira iti “Responsive and responsible leadership”.

Bariga ku buryo abayobozi bayobora abaturage babajwe no gusigazwa inyuma n’ingaruka za ‘capitalisme’, bashaka ibisubizo birambya.

Professor Klaus Schwab umuyobozi kandi washinze World Economic Forum avuga ko isi iri guhinduka ku muvuduko utari witezwe.

Ati “bigeze aho bikomeye kuko umurimo n’imibereho by’abatuye isi bifite ibibazo ndetse abantu bumva badatekanye ubundi bemerewe nabi rwose.

Hakenewe ubuyobozi bubyitayeho kandi bubishakira ibisubizo birambye bishingiye cyane cyane ku bufatanye bw’ibihugu kugera no ku rwego rw’isi.”

Professor Schwab avuga ko ubufatanye bw’isi, kongera guha imbaraga gusaranganya ubukungu, gusubiramo amahame ya ‘capitalism’ no gutegura impinduramatwara ya kane mu by’inganda aribyo byahindura ubuzima bwa benshi mu batuye isi.

Iyi nama izagira ibyiciro (sessions) bigera kuri 400 aho ibigera kuri 200 bizibanda cyane ku cyageza benshi ku bukungu kurusha uko burushaho kugera ku bigo by’abikorera bikomeye cyane.

Ibihugu na za guverinoma 70 birahagarariwe muri iyi nama, ndetse na za kompanyi zikomeye, abahanga n’inzebere mu bukungu, iterambere n’imibereho by’abantu.

Iyi nama yitabiriwe kandi na  António Guterres Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangira imirimo asimbuye Ban Ki-moon.

Iyi nama irafungurwa kumugaragaro na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa waje ayoboye itsinda rinini ry’Abashoramari b’Abashinwa kuko iki gihugu cyanaherukaga muri iyi nama mu 1979.

Perezida Kagame avuga muri aka kanama kaganiraga ku ntero ivuga ngo “Innovations to Connect the Unconnected”
Perezida Kagame avuga muri aka kanama kaganiraga ku ntero ivuga ngo “Innovations to Connect the Unconnected”
Umunyamabanga mukuru wa ITU aganira n'abari muri iyi nama ku ifoto haragaragaraho na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Philbert Nsengimana wawe witabiriye iyi nama
Umunyamabanga mukuru wa ITU aganira n’abari muri iyi nama ku ifoto haragaragaraho na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Philbert Nsengimana (hepfo iburyo bw’ifoto) nawe witabiriye iyi nama

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • personally ibyo president Kagame yavuze kuru iyo nama i Davos kubyerekeye Africa iterambere rishoboka mu Rwanda nibindi bihugu by, Africa rishoka igihe hari politiki nziza ubyo n,ukuri nasuye u Rwanda muri December 2016 inyuma y imyaka igera kuri mirongwine amajambere na bonye n umutekano sinzi ukuntu nabisobanura kuko ari unimaginable ariko nibyukuri niko bimeze ngirango niba abayobozi b Afrika bafatanyije hamwe Africa yaba paradise (Rwanda oyeeeeeeeee)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish